Amakuru

Musanze:Urubyiruko rwavukiye ku barwanyi ba FDLR ruvuga ko rwamaze igihe rwigishwa urwangano

 

Yanditswe na BAHIZI PRINCE VIDTORY

Bamwe mu rubyiruko rwahoze mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ku barwanyi ba FDLR;  bavuga ko babajwe no kuba baravukiye mu gihugu kitari icyabo bakigishwa ibibi byatumye banga igihugu cy’abakurambere babo, aho byatumye bakurira mu bikorwa bibi.

Uru rubyiruko ruvuga ko rwahuye n’igihombo gikomeye cyane kuko buri munsi batozwaga urwangano, na bwo  mu mibereho mibi nk’uko  Caporal Cyiza Olivier wo mu karere ka Nyabihu Umurenge Kabatwa  wasezerewe mu iciro cya 73 mu kigo cyo gusezerera ni gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare;yabibwiye Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Njye navukiye muri Congo , nkura ndi umwana  ufite ibibazo kuko umwana wavukiye mu Rwanda yahawe inking zose, avukiye kwa mUganga, twe twavukiye mu mbeho, ntabwo twize , tekereza ko ,ku myaka 27 menye gusoma no kwandika ngeze hano Mutobo , kuba twaravukiye hanze y’u Rwanda ni igihombo twahuye na cyo, abo tungana babayeho neza mu Rwanda”.

Caporal Cyiza Olivier Umwe mu bicuza igihe yamaze muri Congo yigishwa anacajubiri(foto rwandayacu.com).

Cyiza akomeza agira ati: “Njye navukiye mu gihugu kitari icy’abasekuruza banjye, ntozwa inzangano kuko njye ku myaka yanjye 12 nari nziko abirukanye ababyeyi banjye ngomba kubarwanya ni cyo cyatumuye ku myaka 15 ninjira igisirikare ariko naje gusanga ari ubusa nkorera ndetse ndwanira icyo ntazi, ndasaba abasigaye yo gutahuka”.

Umwe mu bakobwa binjiye igisirikare bafite imyaka 19, Mushimiyimana Marita mu mwaka wa 2018, cyae ko yavutse mu mwaka wa 2000 avuga ko ku myaka 25 afite abana 4, nyamara ngo umukobwa uri mu Rwanda uri mu kigero cye yiga kaminuza

Yagize ati: “Navukiye muri Congo mvuka ababyeyi banjye bose ari abarwanyi ba FDLR, ariko ntabwo nemera ko navutse,ivuka ryanjye ni igihe ngereye mu Rwanda mu mwaka wa 2024, kuko ni ho namaze nibura amasaha 2 ntumvise imbunda, kuko ni bwo buzima nabayemo igihe kinini, nagiye mu gisirikare bantwaye ku ngufu, ubuzima bwo muri FDLR  ku mugore buba bukomeye cyane, kuko ntabwo yavuga ngo arihitiramo uwo bazabana ni yo mpamvu nkanjye nyuma y’umwaka ndi mu gisirikare nahise ndongorwa”.

Soluda Mushimiyima avuga ko ababyeyi bose bari abarwanyi ba FDLR (foto rwandayacu.com).

Akomeza agira ati: “ Umwana wo muri Congo nk’impunzi ntabwo aba azi ko azagira ejo heza kuko , iyo yize uyu unsi kuri iki kigo , ejo yimukira ahandi kubera amasasu, ni yo mpamvu ubona umuntu ku myaka 30 aba yiga gusoma no kewandika nanjye ni ko byangendekeye, icyo nshima ni uko ndara nsinziye neza n’abana banjye, mu Rwanda nta sasu”.

Abasubijwe mu buzima busanzwe ku kiciro cya 73  ni 47, barimo abagabo 44 n’abagore 3, ubwo basezererwa ku mugaragaro ndetse bahabwa indangamuntu nk’abanyarwanda Perezidante wo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo Nyirahabineza Valerie yabwiye urubyiruko ko gukunda igihugu no kwamagana abakifuriza inabi aricyo gikwiye kubaranga

Yagize ati: “ Nimuhumure rwose mwageze ku ivuko, kandi mbizezako umutekano n’iterambere mwaburiye mu mashyamba ya Congo muzayobonera hano iwanyu mu Rwanda rwababyaye, mwigishijwe uburyo umuntu yakora umushinga ndetse mutozwa kwihangira umurimo, mufite igihugu cyiza kandi kibakunda , ahubwo musabwe kukirinda abagambanyi n’abandi badashakira amahoro uru Rwanda, tuzakomeza kubaba hafi”

Mu gikorwa cyo gusezerera abavuye mu mashyamba ya Congo  abavuye mu mashyamba ya Congo bagera ku  47, bo mu kiciro cya 73, hanatangijwe  kandi amasomo  y’ikiciro cya 74, Minisitiri w’Ubutegetsi  bw’igihugu Dr Patrice Mugenzi yabasabye  gusigasira ubumwe n’ubudahernwa by’abanyarwanda birinda icyacamo abaturarwanda ibice, abizeza ubufatanye

Kugeza ubu abamaze gusezerwa mu ngabo banyuze muri kiriya kigo cya Mutobo basaga ibihumbi 10 kandi aho bari mu buzima busanzwe babayeho neza.