Amakuru

Musanze:Mufite igihugu  kibakunda mubyaze umusaruro amahirwe kibaha . Rtd .Maj. Mudeyi Cyprien

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ubwo mu ishuri ryisumbuye rya Mutobo TSS, rihereye mu murenge wa Gataraga , Akarere ka Musanze , hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri 20, barangije imyuga mu buhinzi bw’imboga , imbuto n’indabyo,  Rtd .Maj. Mudeyi Cyprien,  Umuyobozi RDRC/Mutob DC, yari ahagarariye Perezida wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe, abahoze ari abasirikare;yamenyesheje uru rubyiruko rwaharangije amasomo ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kigenda kibereka.

Rtd .Maj. Mudeyi Cyprien, Akaba Umuyobozi RDRC/Mutobo DC, yasabye urubyiruko gukomeza gukunda igihugu no kukirinda kandi bakiteza imbere, bagakomeza kugira umuco Nyarwanda birinda kwirukankira uw’ahandi, kuko ngo igihugu mbere na mbere cyubakiye ku muco.

Yagize ati: “Iterambere umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame yifuza ni irishingiye ku rubyiruko, namwe rero ubumenyi mu kuye hano mu bubyaze umusaruro, kandi mukora ibijyanye n’ikoranabuhanga mugamije kohereza ku masoko, muhereye njo kuri aba barangije mu by’ubuhinzi bw’imboga , indabyo n’imbuto, nkaba mboneyeho kandi gushimira RTB na NEET Project bakomeje gutera inkunga iri shuri, kandi tuzakomeza kwakira abana bakomoka ku bahoze ari abasirikare kimwe n’abandi bavuka hafi y’iri shuri uhereye kuri uyu murenge wa Gataraga rikoreramo”.

Rtd. Maj.Cyprien Mudeyi atanga Impamyabumenyi (foto rwandayacu.com).

Akomeza abasaba gukora ku buryo biteza imbere ndetse bagahanga imirimo bagatanga akazi kuri bagenzi babo, ksndi bakirinda icyo ari cyose cyazana umutekano muke mu gihugu kuko ngo ahatari umutekano nta terambere

Yagize ati: “Hari bamwe mu banyamahanga simvuze amazina yabo , bo bavuga ko icyambere ari iterambere, ariko baribeshya ntabwo amajyambere ashobora kuza ahari umutekano, icyambere ni umutekano , kandi murawufite, muharanire rero ko utazigera uhungabanaho na gato, mugende mukore mwiteza imbere kuko mufite igihugu cyiza kandi kibakunda, nta mpamvu yo kutabyaza amahirwe ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho”.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye (foto rwandayacu.com).

Ukuriye inkeragutabara  mu karere ka Musanze Lt Col.Robert Mulindangabo witabiriye uyu muhango we yasobanuriye uru rubyiruko rwasoje amasomo nyuma rugahabwa impamyabumenyi ko kuri bo barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda ko urugamba bafite ari urwo guharanira iterambere, maze abasaba kugira umutima ukunda igihugu kugeza n’ubwo byaba ngombwa bakimenera amaraso.

Yagize ati: “Kuba twarabohoye igihugu na twe kuri ubu n’umwanya wo gukomeza kureba iterambere ry’igihugu, duhereye ku rubyiruko rwacu dutegura kuzadusimbura , turebe ibyo rukeneye,ruzabaho rute… Rubyiruko muteraniye hano, ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ni byinshi, ariko dufite Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Pauk Kagame,akaba n’umugaba w’ingabo w’ikirenga , ibyo rero, abikora kubera ko buri munsi aba aharanira ineza y’Abanyarwanda”.

Bakase Umugati bagaragaza ibyishimo (foto Rwandayacu.com).

Akomeza agira ati: “ Murasabwa kwitangira ababyarwanda uko bikwiriye yemwe ku kiguzi byose byagusaba ,  njya nkunda kubwira urubyiruko ko  icyambere ari urundo rw’igihugu kigizwe n’abenegihugu, kigomba kurindwa n’abagikomokaho, mukuye hano ubumenyi bwinshi murasabwa kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda, igihugu cy’u Rwanda ni cyo cyababyaye ni yo mpamvu kibaha ubushobozi n’uburere, ubu murasabwa kujya ku isoko ry’umurimo kugira ngo abo mwasize inyum,a bagire ibyo babigiraho”.

Abanyeshuri barangije kuri iri shuri rya TSS Mutobo uko ari 20   na  bo  bavuga kobahakuye ubumenyi bugiye kuzabateza imbere cyane ko bamwe bari bararangije ay’isumbuye bakabura akazi rukaba rugiye kwihangira imirimo nk’uko  Nizeyumukiza Patric waharangije ibijyanye n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto  ndetse n’indabyo, abivuga

Yagize ati: “ Njye  ndashimira umuntu watekereje iki kigo ko gikwiye kwakira urubyirruko rutakoze igisirikare natwe akatwemerera tukaza kwiga hano, narangije amashuri yisumbuye , mara imyaka 2 nta kazi, gufata isuka numvaga nta nyungu yo mu buhinzi, nsabaga isabune, nkirirwa nkina amakarita, ngira amahirwe nzakwiga hano igihe cy’umwaka, nta faranga ntanga ahubwo bampa itike”.

PatricUmwe mu banyeshuri barangije kwiga imyuga kuri Mutobo TSS (foto Rwandayacu.com).

Akomeza agira ati: “ aho nagiye kwimenyereza umurimo bahise bampa akazi, ubu mpebwa atari munsi y’ibihumbi 100, mu gihe nyamara n’ubwo mvuga ibyiza bya hano nari nzi ko iki kigo cyakira abahoze mu mashyamba yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya  Congo,ariko nasanze ari ikigo kigisha kwiteza imbere ndetse kigashimangira gahunca ya Ndumunyarwanda, ntabwo kandi ari twebwe buriya twigishwa umwiga gusa n’abavuye mu mashyama ya Congo ikigo cya Mutobo kirabigisha , intego ni uko nanjye nzatanga imirimo mu minsi iri imbere”.

Uwikunda Aliane we avuga kuri ubu nyuma yo kurangiza amasomo yahisemo kwihangira umurimo cyane ko kuri ubu yatangiye ubuhinzi bw’intoryi n’ibirayi

Yagize ati: “Njyewe narangije mu ishami ry’indimi mu mashuri y isumbuye ntabwo njye nabashije kubona buruse, nirirwaga nicaye mu rugo ntegereje ko ababyeyi bangurura byose, ariko nyuma naje kumva ko hano batanga amasomo yo kwihangira umwuga, ndaza nkora hano ikizamini ndagitsinda ,ubu ndangije mu by’ubuhinzi , mfite umurima w’intoryi n’ibirayi kubera guhinga kijyambere nizeye ko ntazaburamo ibihumbi byanjye 300 kandi ni igishoro”.

Aliane avuga ko yiyemeje gukora ubuhinzi bumuha amafaranga (foto Rwandayacu.com).

Umuyobozi wa Mutobo TSS Justin Tegereza, Nawe ashimira RTB/NEET Project uruhare rwayo mu gukomeza gufasha iri shuri gutanga ubumenyi rusange n’imyuga muri rusange

Yagize ati: “Hano dukorana n’imishinha inyuaranye iyi igira uruhare mu burezi, hano rero dufite amashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa 4 kugera mu 6,aho aba mbere bageze mu mwaka wa 5; tukagira na gahunda y’igisha imyuga mu gihe cy’umwaka , iyi gahunda kandi itanga umusaruro kuko dufute ingero nyinshi z’abarangiza hano bakora mu bice binyuranye by’igihugu, dufute abandi bakora muri serivise zinyuranye,kandi nta hano bakora sitage ngo behave badahawe akazi, urumva ko iri shuri ari ingirakamaro”.

Umuyobozi wa Mutobo TSS atanga impamyabumenyi (foto Rwandayacu.com).

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko ngo n’ubwo abafite uruhare mbere na mbere ari abana bo mu miryango y’ababyeyi bahoze ari abasirikare, ariko nanone bigana n’abandi bana badakomoka ku ngabo

Yagize ati: “Bose ni abana b’u Rwanda , kandi nawe wabyiyumviye ko uhagarariye Umuyobozi wa Komisiyo , buri muntu wese yemerewe kuza kwiga hano , apfa kuba azi gusoma no kwandi, uwacikirije amashuri, bamwe muri bariya bana baterwa inda  n’abandi, niyo mpamvu ,dusaba rero ababyeyi bose rwose kumva ko iki kigo ari icyabo bahazane abana, imiryango irakinguye bajye badusura bamenye amakuru y’iri shuri”.

Ishuri ryashinzwe mu 2019 abamaze kuhakura uubumenyi  basaga 1000 bigishijwe kwihangira umurimo mu buhinzi , ubworozi, amazi n’amashanyarazi , ubudozi n’ibindi.