Amakuru

Musanze:Abahinzi bonerwa n’inyamaswa zo muri Parike y’ibirunga, Akarere karabizeza ubuvugizi

Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Musanze, cyane abo mu nsi y’ikirunga cya Bisoke , bavuga ko bonerwa n’inyamaswa zo muri Pariki y’ibirunga , Ubuyobozi bw’akarere bwo burabizeza ubuvugizi ku bvijyanye n’indishyi ku byangijwe ni zo nyamaswa.

Aba bahinzi bavuga ko babangamirwa n’inyamaswa   ziturutse muri Pariki y’i birunga ziganjemo inkima n’imbogo. Bavuga ko usibye no Kuba izo nyamaswa zibangiriza imyaka bigatuma batabona umusaruro uhagije, ko izi nyamaswa zishobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane ko imbogo ari inyamasawa y’inkazi itarebera umuntu izuba.

Izi nyamaswa zikunze kubonera  ibirayi, ibigori n’indi myaka gusa ngo ntabwo  bahabwa indishyi ingana n’ibyo izo nyamaswa ziba zangije bityo bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze gutekerezwaho bagakemurirwa iki kibazo.

Masengesho Jean d’Amour ni umwe mu murenge wa Kinigi avuga ko izi nyamaswa zibahangayikije kuko zibangiriza imyaka yabo ziyicundagura

Yagize ati:” Nyamaswa ziraza buri munsi no mu ijoro mu minsi yashize haje imbogo,  n’impongo ziraza  zigataburura n’ibirayi byacu. Ubu tubayeho dufite ubwoba, imbogo ni ikintu gitinyitse kuko niyo umurinzi urimo kurinda imyaka ayikanze ntiyiruke aba agomba gushaka aho yihisha ngo itaba yamugirira nabi.”

Bimwe mu bihingwa inyamaswa zangiza harimo n’ibirayi (foto Bahizi Prince Victory).

Akomeza agira ati: “ Baraza bagafotora hakaba ubwo batwishyuye ariko amafaranga ugasanga adahwanye n’ibyangirijwe. Tukaba dusaba ubuyobozi ko iyi pariki yazitirwa ariko bakagena n’uburyo bazajya baduha ingurane kuko duhinga dusa n’ababahingira inyamaswa zo muri pariki”.

Umwe basore barinda   imyaka  muri akagace  yavuze ko biba bigoye kuko bahora bikanga izo nyamaswa  ngo zishobora no kubagirira nabi. Kandi ko iyo zagize ibyo zangiza Hari igihe birangira batishyuwe rero bagahitamo kubyihorera ariko ngo bibateza igihombo.

Abahinzi bo munsi y’ikirunga cya Bisoke bahinga bizeye ko inyamaswa zizabangiriza (foto Bahizi Prince Victory)

Yagize ati:” imbogo iyo zije turihisha twabona zigiye tukitahira. Imbogo ikintu zikora ni ukurwanira muri iyi mirima, ugasanga ibirayi biranamye bikaba ngombwa ko gusarura ducyura umunyu, rimwe na rimwe n’abaje kugenzura ntibabyiteho bavuga ko zishobora Kuba ari inka zaharwaniye. Icyo dusaba rero ni ubuvugizi bakareba uko bazajya baduha ingurane kuko biratudindiza cyane. ”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yizeza  aba baturage ko iki kibazo bakizi Kandi kigiye gukemuka ku bufatanye na RDB.

Yagize ati:” Nibyo iki kibazo kirahari ariko twakiganiriyeho na RDB ivuga ko igiye kuzashyiraho igiciro ngenderwa bishyurirwaho, bityo bigatuma babona uko bazajya bishyurirwaho n’ibiciro bikazamuka, ibyo umuntu ashoye akabibona ntahombe kubera ko yonewe.”

Ni kenshi inyamaswa zo mu birunga zinjirana abaturage mu ngo zikangiza ibyabo  ndetse zigakomeretsa bamwe ariko ntibabura kuvuga ko indishyi bahabwa ari intica ntikize kandi nabwo mu gihe kirambiranye akaba aribwo ingurane zibageraho.