Nyabihu: Shyira RIB yasabye abagore gukomeza kuba ba Mutima w’urugo
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Ubwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwari igikorwa cy’ Ububukangurambaga mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Nyabihu ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abayobozi mu nzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana”.Uru rwego rwasabye bamwe mu bagore bitwara nabi kugaruka u muco nyarwanda bagakomeza kuba ba mutima w’urugo
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Shyira , Akarere ka Nyabihu;ku bufatanye bwa RIB n’umuryango w’abibumbye binyuze mu ishami rishinze kwita ku bimukira, aha byagaragaye ko umugore akwiye kuza ku isonga ngo kuko hari bamwe mu bagore bigira mu kabari bakaza nab o ubwabo bahohotera abagabo babo igi ngo bidindiza iterambere ry’umuryango.
Umukozi wa RIB Ushinzwe gukumira no kurwanya ibyaha Jean Claude Ntirenganya mu miganiro yahaye abayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye ibi biganiro yavuze ko kuri we ngo n’ubwo mu miryango hamwe na hamwe hashobora kuvuka amakimbirane kandi ko ari ibintu bisanzwe; ngo yasanze bitangaje ko umugore nawe usinda ku manywa cyangwa nijoro ashobora guteza umutekano muke ariyo nta ndaro y’ibyaha bikomeye kandi bidindiza iterambere ry’umuryango.
Jean Claude Ntirenganya yagize ati: “ Simvuze ko ,ubaka umuryango mwiza bireba umwe mu bashakanye gusa, ariko hari ubwo usanga bibaje iyo umugire mu rugo ari umusinzi n’ubwo no ku mugabo atsari byiza, birababaza kubina umugore ari muri bamwe mu banywi baba bazamuye amaguru kuri kontwari n’amacupa y’inzoga, aha rero ni ho haturuka amakimbirane niba koko umugore yabaye umusinzi, ndasaba rwose abagore gukomeza kuba ba mutima w’urugo kandi birazwi ko ukurusha umugire akurusha urugo, iyo umugore yazambye rero nawe urabyumva nta terambere”.
Umukozi wa RIB Ushinzwe gukumira no kurwanya ibyaha Jean Claude Ntirenganya(foto Rwandayacu.com).
Ntirenganya akomeza agira ati: “ Babyeyi rwose ndabasabye n’ubwo mu Rwanda dufite gahunda nziza y’uburinganire ntibivuze kurengera rwose, hari rero aho usanga umugore ari umusinzi n’umugabo ari uko, ibi rero bituma n’ababakomokaho bagendera muri uwo mujyo ndifuza ko uburinganire twabyumva nk’ubworoherane n’ubwuzuzanye”.
Bamwe mu bakurikiye ibi biganiro na bo bavuga ko RIB ibyo yakomojeho ari ubwo buzima bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyira biberamo nk’uko Kazamarande Eugenene yabivuze
Yagize ati: “Ni byo koko nko muri iyi santere ya Vunga hari bamwe mu bagore birirwa binywera urwagwa , umugabo yashaka kwikangarira nibura ngo amenye aho umugire yiriwe cyane ko hari bamwe mu bagore bava muri iyi santere sa yine z’ijoro, ubwo umugore akamubwira ko amushyikiriza RIB, hari abagore rwose bakeneye amahugurwa ku buringanire, ni yo mpamvu muri kanbo gace hari bamwe mu bana bata ishuri bakigira gucuruza ibisheke kuko imiryango imwe ibana mu maimbirane”.
Akomeza agira ati: “Hari n’abagore usanga biryamiye muri izi ntoki kubera ko inzoga ziba zabazahaje, hano abagabo bamwe twamenyereye inkoni z’abagore iyi bamze gusinda, abandi baratoroka kuko iyo uvuze ahita yirukira kuri RIB, ibi rero ni bimwe nanone bituma hagaragara imirire mibi mu miryango, twahisemo kwinumira hari abagore bakutse”.
Bamwe mu bagore banenga bagenzi babo birirwa mu tubsri tw’urwagwa n’utubenzi muri Vunga, ho mu murene wa Shyira nk’uko Nyiraneza Josephine yabibwiye Rwandayacu.com
Yagize ati: “ ibyo RIB yatwigishije ni ukuri wagira ngo ahubwo iba yageze mu tubari two muri Vunga, hano hari abagore hano banywa kuva mu gitondo kugeza sa tatu z’ijoro , ubu rero twiyemeje ko turajya tujya gutanga ubuhamya kuri RIB cyane ku bagore nka bariya b’abasinzi bahoza mu nzira abagabo babo ngo bagiye gushaka ubutabera, rimwe na rimwe bagenda bihondagura hasi kubera isoni bakavuga ko ari abagabo babakubise”.
Abayobozi banyuzwe n’ibiganiro bahawe na RIB ku bufatanye na IOM (foto rwandayacu.com)
Akomeza agira ati: “hari bamwe bagenda bihondagura ku nsina , ku mikingo no ku nkuta yagera umurugo umugabo yamubaza aho yiriwe kubera kugira ipfunwe, umugore ati : “mundebere umugabo uko yangize”.RIB irajya ijyana umugabo twikore tujye gutanga amakuru ibi ni byo bizaca ubu businzi bw’abagore inzoga zimara kwica bakajya kubeshya RIB, ubwo ugasanga umugabo arafunzwe ”.
Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ryita ku bimukira, ( IOM) Mutoniwase Sophie, yavuze ko nk’umuryango w’abibumbye bashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (Human Right) ariyo mpamvu baje gufatanya na RIB muri ibi bikorwa bijyanye n’ubukangurambaga.
Yagize ati “Ubu bukangurambaga dukora ni kugira ngo duhwiture abantu gukora inshingano basanzwe bakora, nk’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu..(Human Right) Turi kwifatanya na RIB mu kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa, Niyo mpamvu Twifatanyije n’Isi yose n’u Rwanda muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ryita ku bimukira, ( IOM) Mutoniwase Sophie(foto rwandayacu.com)
Uyu mukozi wa UN Sophie akomeza asaba inzego zose z’ubuyobozi ndetse n’abaturage ko badakwiye gutinya kuvuga ihohoterwa rikorerwa abantu bose
Yagize ati: “Kudatanga amakuru ku ihohoterwa ntabwo bikwiye kuko hari abahisha bikagira ingaruka ku muntu wahohoterwaga igihe kinini bikaba byamuviramo gutakaza ubuzima, ikindi ni uko rwose bidakwiye ko umugire aba umusinzi karundura , uretse ko no ku bagabo mu muco nyarwanda bidakwiye ko umuntu asarikwa n’ibiyobyabwenge bose nk’abashakanye bakwiye kubana mu mahoro”.
Muri ibi bihganiro abayobozi bahabwa imfashanyigisho zibafasha gukomeza kurandura no kwigisha ingaruka mbi z’ihohohotera iryo ariryo ryose.
Ibi biganiro kandi biri muri gahunda y’iminsi 16, abaturage baganirizwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.