Musanze: Polisi y’u Rwanda yizeza imikoranire myiza n’itangazamakuru
Yanditswe na BAHIZI Prince Victory
Mu kiganiro Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yagiranye n’abahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu ntara y’Amajyaruguru, yabizeje ko bzakomeza kugirana imikoranire miza n’ubwuzuzanye cyane ko bose icyo bakorera ari umutekano n’iterambere ry’igihugu.
Muri iki iganiro ACP Rutikanga yasabye abanyamakuru kujya batangaza inkuru z’ubaka aho gukora inkuru zivuga kuri biracitse na bwo zihabura umuturage, ngo cyane ko iytangazamakuru ari umuyoboro mwiza wo kwigishirizamo abenegihugu.
Yagize ati :”Abaturage bakeneye kumenya uko ubuzima bwifashe,niyo mpamvu rero twe nka Polisi y’U Rwanda namwe nk’itangazamakuru tugomba gufatanya kugirango turusheho guha abanyarwanda amakuru,atari amakuru abahahamura, atari byacitse, atari amakuru abakura mu byabo, ahubwo ari n’amakuru avuga ibyabaye ariko anabahumuriza.”
Umuvugizi wa polisi yanaboneyeho kandi kugaragaza ishusho rusange y’ibyaha mu ntara y’amajyaruguru. Aho kuva mu kwezi kwa munane kugeza mu kwezi kwa cumi hagaragaye dosiye z’ubucuruzi bwa magendu zigera kuri 339 mu ntara yose.
Burera ikaba ariyo iza ku isonga mu gucuruza magendu, Gakenke habonetse 13, Gicumbi ni 82, hagakurikiraho Musanze na Rurindo. Ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge Burera na none iza imbere mu ntara y’amajyaruguru n’umubare wa dosiye zigera ku 123,Gakenke 6,Gicumbi ni 62, Musanze ni 7,Rulindo naho hagaragaye dosiye 15. Icyaha cy’ubujura Burera hagaragaye dosiye 15,Gakenke 15, Gicumbi 43, Musanze 28 Rulindo 25 zose hamwe zikaba 146. Gukubita no gukomeretsa Burera 24,Gakenke 7,Gicumbi 31,Musanze 17,Rulindo 6 zose hamwe zikaba 85. Ibyaha byo gufata ku ngufu Burera habonetse dosiye 5,Gakenke 10, Gicumbi 8, Musanze 4,Rulindo 5.Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe byagaragaye muri Musanze na Rulindo gusa.
Abanyamakuru bishimiye imikoranire myiza ikomeje kubahuza na Polisisi y’u Rwanda(foto Bahizi Prince Victory).
Mu miganiro ACP Rutikanga yagiranye n’itangazamakuru basanze imikoranire myiza ariyo ikwiye kuranga impande zombi hagamijwe gukumira icyaha kitaraba, haranengwa kand bamwe mu banyamakuru bakora inkuru za biracitse bagamije kubona ababakurikira benshi cyangwa se bagatera ubwoba bagamije gukora ibyo bise gutwika.
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ibi biganiro barimo Kwizera Juvenalis na we avuga ko ibiganiro na Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru biba ari ingirakamaro ngo kuko bituma basangira ubunararibonye ndetse bakarushaho kunoza imikorere
Yagize ati: “Njye ndi mu bantu bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko amakuru mfite ikintu bitaga abakozi bo nzego z’umutekano ngo bari abantu batinyitse ku buryo nta muntu wamwegeraga, tekereza rero ACP Rutikanga uvugira igipolisi cy’u Rwanda cyose akava ku micaro Kigali agasanga umunyamakuru mu ntara,bakaganira amasaha, uzi n’ukuntu bagira akazi kenshi akaduha umwanya ntiyitabe na telefone , ibi rero kuri njye na bagenzi banjye byatumye ntazongera kwijujuta ngo ntabwo bampaye umwanya ngo mbavugishe nuzuza inkuru yanjye ndajya ntegereza”.
Uyu munyamakuru Kwizera akomeza avuga ko ibiganiro n’ingendo ACP Rutikanga agirana n’abanyamakuru bikuraho urwikekwe hagati yabo bigatuma banoza imikoranire
Yagize ati: “Icya mbere buriya ACP Rutikanga yatwifunguriye aduha ikaze muri serivise zabo ku bijyanye no kumenya ndetse no gutangaza inkuru dufashijwemo na Polisi, ngira ngo wumvise ko hyatubwiye ko aho tuzakenera Polisi hose mu gihe twuzuza inkuru amarembo afunguye, ibi kandi byakuyeho kwa kwijujuta kwa bamwe muri bagenzi bacu bajyaga bavuga ko Polisi itajya ibitaba, yatubwiye ko turamutse tumubuze twajya twiyambaza umuvugizi ku Ntara , none urumva ACP Rutikanga hari uko aba atagize ngo atwereke imikoranire se, ibiganiro nk’ibi bikwiye guhoraho nibura inshuro2 mu mwaka”
Abanyamakuru bo mu ntara y’Amajyaruguru biyemeje guca inkuru z’ibihuha (foto Prince Victory Bahizi ).
ACP Rutikanga yasoje yongeye kwibutsa inshingano za Polisi y’u Rwanda ko ibereyeho kurinda umutekano w’abaturarwanda ndetse no kureberera abarengana yubutsa kandi ko itangazamakuru naryo rikaba ikiraro gihuza abaturage n’ubuyobozi. Itangazamakuru kandi ribereyeho kwigisha, gufasha abantu kwishima,no kumenyesha abaturage ibiri kubera hirya no hino mu gihugu no ku isi mu rusange.