Amakuru

Burera CEPEM ikomeje kuza ku isonga mu gutsindisha abanyeshuri ijana ku ijana

Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY

CEPEM Technical Secondary School(CEPEM TSS), ni ishuri  riherereye mu murenge wa Rugarama akarere ka Burera,kuri ubu  abaharerera bishimira ko ryatsindishije 100% ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2023-2024.

Iri shuri ritegura abana bazakora mu mahoteri n’ubukerarugendo, Kongera ibiribwa agaciro (Food and beverages operation) ndetse n’ubwubatsi, buri munyeshuri muri aya mashami wakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye yatahanye intsinzi.

Bimwe mu bituma abiga kuri CEPEM batsinda bakora ingendo shuri

Umuyobozi w’iri shuri ry’indashyikirwa mu gutsindisha Roger Havugimana  avuga ko ibanga ryo gutsindisha ku kigero cyo hejuru kandi bagatsindisha 100%  ari ugukora cyane ndetse no kugira ubufatanye bakora nk’ikipe

Yagize ati: “ Mu mashani yose uko ari atatu dufite mu kigo cya CEPEM hari hakoze abanyeshuri 128, bose baratsinze ku kigero gishimishije, icyambere ni uko ababyeyi buzuza inshingano zabo , abanyeshuri na  bo bakita ku masomo, abarezi na  bo dufite hano baba basobanutse kuko aba ari abahanga”.

Abiga amahioteri baba bazi gutegura indyo zinyuranye

Uyu Muyobozi ashimira abarerera kuri CEPEM n’abakozi b’aho uburyo buri wese ahagarara mu nshingano ze kandi ngo bitanga umusaruro aho byagaragaye kuri uyu munsi ko batsindishije 100%.

Umuyobozi wa CEPEM Roger Havugimana

Mu banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye harimo 38 bigaga Ubukerarugendo, 56 bigaga amahoteri, 34 bigaga ubwubatsi bose batsinze neza kuri CEPEM, akaba ariyo mpamvu iki kigo gihora gisaba ababyeyi kuza kuharerera.

Muri uyu mwaka w’amashuri 2024-2025 CEPEM ifite abanyeshuri bagera kuri 418 biga bacumbika mu kigo.