Gakenke: Gashenyi batewe impungenge n’ikiraro cya Rukura gishobora guteza impanuka
Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY
Abaturage bakoresha ikiraro cya Rukura giherereye mu murenge wa Gashenyi, Akagari ka Rukura, Akarere ka Gakenke bavuga ko batewe impungenge n’iki kiraro kigenda gisenyuka umunsi ku wundi, bakaba bafite impungenge ko abagenzi ndetse n’ibinyabiziga bashobora kuzatengukana na cyo.
Ikiraro cya Rukura cyubakishijwe beto kikaba gifite metero 4 z’ubureburebure , abacyambuka bavuga ko uko isuri igenda yuzuza amazi ku ugezi wa Rukura giherereyeho umusingi wacyo ugenda usigara ureremba mu kirerebbigatera impungenge ko gishobora kuzahekura ababyeyi nk’uko Mukahigiro Alphonsine yabibwiye Imvaho Nshya
Yagize ati: “ Iki kiraro bamaze kucyubaka twumvise turuhutse kuko ubundi cyari cyubaishijwe ibiti, urabona rero ko kigenda gisenyuka hari ubwo imodoka izanyuraho imanukane nacyo n’abakirimo bahabinere ibyago bikomeye, mbona abacyubatse baragisondetse kuko nta myaka nibura 5 kimaze , twifuza ko bagisana mu maguru mashya kitari cyadukora mu nda kuko n’abana bacy ni ho banyura bajya kwiga”.
Ikiraro cya Rukura umusingi ugenda wangirika (foto Prince Victory Bahizi)
Umwe mu bashoferi bagemura inanasi mu mujyi wa Gakenke Bahati Samuel avuga ko bahanyura bafite impungenge ko umunsi umwe bazagwamo n’imizigo yabo
Yagize ati: Ubushize hirya hariya hari ikiraro cyaguyemo fuso irangirika abayirimo barakomereka kandi imodoka nayo yavuyemo yabaye ubushingwe aha rero na twe tuhanyura twitezeko uburemere bw’imodoka zacu n’ukuntu zibakiye zazagwamo, turifuza ko ubuyobozi bw’akarere kacu ka Gakenke kabiganiraho n’ikigo gishinzwe imihanda bagasana iki kiraro mu maguru mashya”.
Impande zose iki kiraro cyatangiye kwangirika (foto Prince Victory Bahizi).
Kuba iki kiraro abagikoresha batabaza inzego bireba ko cyasanwa ni inkuru ngo ubuyobozi bw’akarere buzi nk’uko Niyonsenga Aime Francois Umuyobozi w’akarere ka Gakenke yabibwiye Imvaho Nshya.
Yagize ati: “ Buriya ikiraro cya Rukura kiri ku muhanda Giticyinyoni-Ruli-Rushashi-Gakenke DR1(District Road class one) ukaba warubatswe na RTD , iby’iyangirika ry’iki kiraro rero nk’uko mwabibonye byashyikirijwe RTD, hakaba harakozwe igenamigambi kugira ngo hashakishwe amafaranga yo kugisana”.
Uyu muhanda Giticyinyoni-Ruli-Rushashi-Gakenke DR1, wubatswe mu rwego rwo korohereza abaturage ingendo cyane ko abajyaga guhahira mu mirenge ya Ruli na Gashenyi n’ahandi muri Gakenke baturutse Kigali byabasabaga kuzenguruka berekeza Musanze ibintu byabagiraga kandi bigatuma igishoro kiba kinini ku bacuruzi bitewe n’ingendo, kuri ubu rero uyu muhanda woroheje ubuhahirane, gusa ikibazo kiriho ubu ni uko ibiraro hafi hya byose byatangiye kwangirika.