Amakuru

Musanze:Muko abagabo banywa Shishakibondo bihanangirijwe

Yanditswe na BAHIZI Prince Victory

Ubwo hatangizwaga gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage mu mirenge igize akarere ka Musanze, abaturage baboneyeho kugira umwanya uhagije wo kugeza ibibazo byabo ku bayobozi batandukanye bagiye baturuka ku karere bityo bikarushaho gushakirwa ibisubizo.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe ,hagaragayemo ikibazo cy’imirire mibi mu bana ,aho imbarutso iva kuri bamwe mu bagabo binywera igikoma cy’abana gikomoka ku ifu ya Shishakibondo kandi muby’ukuri Leta iba yaratanze ifu y’igikoma igira ngo izahure abana bari mu mirire mibi.

Bunane  Jean Paul umwe mu babyeyi bari bitabiriye iki gikorwa nawe akaba afite umwana wagaragaweho n’ikibazo cy’imirire mibi yavuze ko bimwe mubituma imirire mibi yiyongera hari bamwe mu bagabo banywa igikoma kigenewe abana n’ubwo atari bose.

Yagize ati: “Hari abagabo banywa igikoma cy’abana  ababikora ariko ntabwo ari bose, gusa twebwe abo babikora turabagira inama, tubabwira ko ibyo bafata bigenewe abana ataribo bigenewe,ni amakosa akomeye kuba umwana ashobora kugira ibyo agenerwa , umuntu w’umugabo akaba yabifata atari we bigenewe.”

Shishakibondo yagenewe abana si iy’abagabo (foto Prince Victory ).

Ntiribwirana Brandine nawe akomeza agira inama ababyeyi ko bidakwiye ko umubyeyi afata ibyagenewe umwana kugira ngo ave mu kiciro cy’imirire mibi bakabyirira.

Yagize ati:” Abayobozi bacu babitubwiyeho ,kandi ntabwo bakora inama ngo ntibabivugeho kuko hari bagenzi bacu babikora bakinywera igikoma batetse mu ifu yagenewe abana bafite imirire mibi ariko ababikora twabagira inama yo kubireka kuko atari byo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarisse yasabye abagize umuryango gufatanya bakita ku bana babo bagaragaweho imirire miba kandi anibutsa abaturage ko iyo nkunganire ya leta yo kurwanya imirire mibi igenewe abana gusa ko atari umuryango wose.

Yagize ati :” muri uyu Murenge wa Muko hari hatumijwe abagore n’abagabo bafite abana bagaragaweho imirire mibi bagera kuri 14 ,twabatumijeho kugira ngo hongere harebwe uruhare rw’umugore n’umugabo mu kugira ngo turwanye imirire mibi kuko abagabo bamwe babihariraga abagore,ugasanga iby’umwana birareba umugore gusa”.

Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu (Uhagaze) asaba abagabo kuzibukira kunywa shisha kibondo.(foto Prince Victory).

Akomeza avuga ko babigishije   ko kugira ngo umwana akire n’umugabo agomba kubigiramo uruhare.

Yagize atii: “ Ikindi izi nkunga bahabwa na Leta zirimo shishakibondo turabasaba gukurikirana bakamenya ko umwana abifata neza ku gihe,ntabwo shishakibondo ari iy’umuryango wose ni iya wa mwana igenewe kugira ngo ayifate agire ubuzima bwiza.”

Muri iki gikorwa kandi bamwe mubafatanyabikorwa batanze amagi,imboga n’imbuto muri gahunda yo kurandura imirire mibi mu karere ka Musanze.

Iyi gahunda ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangije, ije kuvuna amaguru abaturage bahoraga mu nzira bajya gushaka abayobozi ku karere rimwe na rimwe bakareka n’imirimo yabo ibateza imbere, ariko noneho akarere kiyemeje kubegera ngo bumve ibibazo.