Burera: Abanyeshuri bo kuri CEPEM bishimira umwanya bahabwa wo kwidagadura no kugaragaza impano zabo
Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY
Abanyeshuri bo ishuri rya CEPEM TSS (Technical Secondary School)CEPEM, riherereye mu Murenge wa Rugarama Akarere ka Burera,bavuga ko umwanya bahabwa wo ,iugaragaza impano zabo ari kimwe mu bituma babasha kumva neza ibyo biga ndetse bagasabana ni igikorwa kandi cyo kwakira abanyeshuri bashya baje kwiga kuri iki kigo ,bakaba bifuza ko ibi bintu ubuyobozi bwajya bubikora inshuro 3 mu gihembwe.
Abanyeshuri bavuga ko umwanya nk’uriya bahabwawogera ubusabane n’umuntu ngo akagenda yongera imbaraga mu buhanzi bwe ndetse azamura n’impano ye nk’uko Umutesi Marie Grace abivuga
Yagize ati: “umwanya nk’uyu utuma twerekana impano zacu nk’abana bato, ibi bintu bituma tuva mu bwigunge kuko umuntu ntabwo yaguma mu ikayi adakinnye yakwiheba, ikindi byongera urukundo kuri bagenzi bawe iyo muri mu myidagaduro kandi bituma twiyumva neza muri kino kigo, nifuza ko nibura igikorwa nk’iki cyajya kiba inshuro imwe mu kwezi”.
Umutesi akomeza avuga ko kuri we nk’umukinnyi w’ikinamico, aharanira ko nta munyarewanfda ukwiye kurangwa n’ibiyobyabwenge kuko bisubiza inyuma uwakoresheje ndetse n’igihugu muri rusange , akaba asaba urubyiruko kwirinda kubikoresha no kwamagana ababicuruza n’ababikoresha .
Kuri Ndayishimiye Jean Luc avuga ko umunsi nk’uyu ari ingirakamaro kuko bituma baruhuka mu mitwe yabo
Yagize ati: “Ibirori nk’ibi ku rubyiruko cyane nka twe tumara ameze asaga 3 turi mu kigo, dushobora no kwiheba kuko buriya igitaramo nk’iki buri wese aracyitabirira kandi umenye ko mu kigo hari abantu batajya bitabirira umukino n’umwe kugaragaza impano mu buhanzi rero byitabirirwa na benshi kuko 100% by’abanyeshuri ba hano baritabirira”.
Umuyobozi w’ikigo cya CEPEM TSS Havugimana Roger, nawe ashimangira ko igikorwa cyo kugaragaza impano no kwidagadura mu kigo ayobora ari kimwe mu ntego z’ishuri.
Yagize ati: “Imyidagaduro n’imikino ni ngombwa cyane kuko umwana akwiye kubina umwanya wo kuruhuka no kwishimisha yabinyuza mu mikino inyuranye, yaririmba yatemberezwa ibi byose CEPEM TSS irabikora kandi ibyitaho, ni gikorwa rero kizakomeza kandi gufata wekendi imwe mu kwezi abana bakisanzura ntacyo byaba bitwaye, ikindi ni uko bafata umwanya bakumva amakuru kuri radiyo na televiziyo uyu mwanya na wo barawufite kandi kenshi”
umuyobozi wa CEPEM TSS yizeza abanyeshuri ko imyidagaduro no kugaragaza impano bizahoraho mu migo cyabo
Muri uku kugaragaza impano herekanwe ikinamico, indirimo z’abantu ku giti cyabo, imivugo ndetse haba n’igitaramo cyasojwe mu ma satatu z’ijoro ku wa 5 Ukwakira 2024 mu ishuri rya CEPEM TSS.
Ishuri ry’imyuga rya CEPEM TSS kugeza ubu imibare igaragaza ko rifite abanyeshuri basaga 400, hakabamo amashami yigisha ubukerarugendo, ubwubatsi, ubutetsi n’ibindi bijyanye no kwihangira umwuga.