Rwanda: Umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 22 uzitabirwa n’abasaga ibihumbi 30
Rwanda: Umuhango wita amazina abana b’ingagi 22 uzitabirwa n’abasaga ibihumbi 30
Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY
Ku wa18 Ukwakira hateganyijwe umuhango wo Kwita Izina abana 22 b’ingagi nk’uko Urwego rw’igihugu rw’Iterambere RDB rwatangaje
Uyu muhango uzabera aho usanzwe ubera mu Karere ka Musanze , Umurenge wa Kinigi, ukaba uzitabirirwa n’abantu bagera ku bihumbi 32.
Abana b’ingagi 395bo bamaze guhabwa amazina, baje bakurikirwa n’abandi 22, uyu muhango ubusanzwe witabirirwa n’Umukuru w’igihugu cy’U Rwanda Perezida Kagame Paul ndetse n’abaturage , abanyamahanga kimwe n’ibyamamare mu muziki, n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Muri uyu muhango hazaba harimo impuguke nyinshi zifite inshingano mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ba rwiyemezamirimo, abahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakina filime n’abandi.
RDB itangaza kandi ko hari abashyitsi bazaza muri uyu muhango wo Kwita izina nk’abashyitsi bagera kuri 20 bakora ubukerarugendo bw’ubucuruzi, bakaba bazaba baje gusura u Rwanda kugira ngo bamenye ibyiza bihari , bakazamara iminsi 12 basura ahantu hatandukanye kugira ngo babashe kumenya amakuru n’ibyiza u Rwanda rufite kugira ngo bazabashe kugurisha ibintu bazi.
Muri uyu muhango wo Kwita Izina hazaba harimo abanyamahanga bo mu bihugu byo hirya no hino ,u isi basaga ibihumbi 2000, harimo n’abazita Izina abana b’ingagi.