Musanze:Ababyeyi bo mu birwa bya Ruhondo kubera kutabona uko bagera ku ivuriro babyarira mu kiyaga
Yanditswe na Rwandayacu.com
Bamwe mu babyeyi bo mu birwa byo mu kiyaga cya Ruhondo biherereye mu murenge wa Gashaki, akarere ka Musanze, bavuga ko kubera kubura uburyo bagera kwa muganga cyane iyo babuze ubwato babyarira mu kiyaga ndetse no ,ku nkengero z’ikiyaga, na bwo bakomezanya impinja kwa muganga kuzikingiza bagacibwa amande y’ibihumbi icumi.
Mukampabuka Mariyana yagize ati: “Twebwe ababyeyi bo mu birwa bya Ruhindo dufite ikibsazo gikomeye cyane nko mu gihe inda igufashe ukabura ubwato wagiye kubutega hari ubwo inda ikuzahaza ukabyarira hano ku nkombe z’ikiyaga, yemwe hari n’ababyara bageze mu kiyaga hati, twifuza ko badufasha yenda tukubakirwa aho kubyarira mu bihe byadukomeranye bakaduha ivuriro riciriritse (poste de santé), inda yagufata bakagutabara”.
Nyirabahire Enata we avuga ko kubyarira mu kiyaga no ku nkengero zacyo umubyeyi n’umwana bahura n’ingorane zikomeye harimo ubukonje bukomeye cyane nko mu bihe by’imvura na nimugoroba
Yagize ati: “Ikibazo cyacu rwose kirumvikana nkanjye tuvugana ubu ndi umwe mu bagore babyariye hariya ku nkengero z’ikiyaga, naje gutega ubwato mpamara amasaha 2 batubwira ko buri hakurya kandi ko butapfa guhaguruka butuzuye, imbeho yarankubise bingiraho ingaruka”
Iyo inda igufatiye ku nkengero z’ikiyaga ubyarira aho ugeze (foto rwandayacu.com)
Ati: “ Umwana nawe yarafunze ntiyahumeka neza birangira batujyanye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, rwose ubuyobozi nta ko butagira ngo umuturage abe yagira ubuzima bwiza, ariko nanone nibarebe ku bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana wo mu birwa byo muri Ruhondo”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko guca amande umubyeyi wabyariye mu kiyaga kandi atuye mu birwa ari akarengane
Yagize ati: “Tekereza kuba wabyariye mu kiyaga na bwo mu buryo bugoranye, buri wese mu bwato agushungereye, kuko hariya ntabwo wavuga ngo hari ibanga nyine biba byarangiye, wajya gukingiza umwana muganga akihanukira ngo baguce amande y’ibihumbi 10 wabyariye mu rugo biratubabaza cyane”.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga iki kibazo atari akizi ariko bagiye kureba uburyo ariya mande yakurwaho mu gihe ngo batari babonera umuti urambye iki kibazo cyo kuba hari bamwe mu babyeyi babyarira mu kiyaga cya Ruhondo no u nkengero zacyo.
Yagize ati: “ Iki kibazo ni bwo bwambere twumvise ko kiriho kandi urumva ko bariya baturage bari mu miturire yihariye, ntibikwiye ko bacibwa amande mu gihe bigararagara ko ko basa n’ababyariye mu ngo kandi batuye mu kiyaga rwagati, turakomeza tubikurikirane”.
Ikindi gikomeje gutera impungenge gusa ngo uburyo aba bana bavukira ku nkengero z’ikiyaga ahantu hatameze neza baka bafite ubwoba ko n’inzoka zabinjira ku ruhu.