Amakuru

Ishuri rya CEPEM risaba ababyeyi kuhazana abana babo kugira ngo bahigire ubumenyi

Yashyizweho na Rwandayacu.com

Ishuri rya CEPEM (Technical Secondary School) riherereye mu Mudugudu wa Kabaya , Akagari ka Gafumba umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera, rikora ku bufatanye na  Leta ndetse harimo imyanya ku bashaka kuhigira umwuga , ariyo mpamvu ubuyobozi busaba ababyeyi kuhohereza abana ngo bahigire umwuga.

Ni ishuri ryiza ritanga ubumenyi n’uburere, batanga amasomo ku bijyanye n’ubwubatsi, ubukerarugendo n’amahoteri, kandi umwana wahigiye aba azi kwihangira umurimo no kuwuha abandi

CEPM yafunguye imiryango mu mwaka wa 2009 ku bashaka kuza kuhigira ubumenyi n’uburere imyanya irahari  mu mashuri n’amacumbi kandi n’abiga bataha iwabo  CEPEM irabemera cyane.

 

Akarusho kandi ni uko buri wese yaba umugabo cyangwa  umugore ku myaka iyo ariyo yose wemerewe kuza kuhashakira ubumenyi mu mahoteri n’ubukerarugendo ndetse n’ubwubatsi.

Ikindi ni uko  abarezi b’aho ari inararibonye mu ikoranabuhanga  batanga amasomo n’uburezi bufite ireme, Umunyeshuri wo kuri CEPEM ahabwa amasomo ngiro ndetse n’ingendo shuri, ibintu bituma afata neza ibyo yiga

Abahiga barangiza bazi gutegura neza ibiribwa no kubyongerera agaciro

Abiga kuri CEPEM batozwa ikinyabupfura n,uburere byuzuye indangagaciro Nyarwanda

Abanyeshuri bo kuri CEPEM basura ibyiza nyaburanga mu rwego rwo guhuza amasomo y’ibyo biga n’ibyo bibonera n’amaso

 

Ikaze muri CEPEM  ku bindi bisiobanuro mwahamagara kuru Tel :0788333196 z’umuyobozi w’ikigo.