Musanze :Read School , ishuri ryoroheje ingendo z’abanyeshuri bajya gushaka uburere n’ubumenyi
Yanditswe na rwandayacu.com
Read School ni ishuri riherereye mu Karere ka Musanze Umurenge wa Cyuve ,Akagari ka Rwebeya ,Umudugudu wa Marantima ahazwi nko ku Kundabo , abaturiye iri shuri bavuga ko ryaborohereje ingendo ndende bakoraga bajyana abana babo ku mashuri gushaka uburere n’ubumenyi.
Ishuri ryita ku buzima n’uburere bw’abana ni Read School (foto Read School).
Ishuri ryatangiye ku wa11 Ukwakira 2021 rikaba ryaratangiranye abanyeshuri 52 kugeza mu mwaka w’amashuri 2023 -2024 basagaga 200.
Umwe mu babyeyi baharera yagize ati: “ Ubundi najyaga mbyuka sa kumi n’imwe njyanye abana banjye muri rimwe mu mashuri yo mu mujyi wa Musanze, bigatuma nica imwe mu mirimo yanjye kuko nanjye najyaga ku kazi nkerewe, umwana wanjye nawe akirwa asinzira mu ishuri kubera kudasinzira mu rugo n’amajoro yakoraga ajya ku ishuri, aho Read School igereye hano mu gikari iwanjye nararuhutse kandi n’abana banjye biga neza bagatsinda, tuashima ubuyobozi bwaryo”.
Abana bo kuri Read School batozwa imyitozo ngorarangingo (foto Read School)
Ntabwo ari abaharerera gusa bavuga ko iri shuri ryahinduye ubuzima bwabo gusa kuko kugeza ubu ryahaye akazi abarezi bagera kuri 11, n’abakozi bandi bahoraho bagera muri 3 bita ku uzima bw’abanyeshuri.
Umuyobozi w’iri shuri Jumurex Richard akaba n’umwe mu bakorera bushake ( Muhoza Youth Volunteers) avuga ko igitekerezo cyo gushinga Read School cyatangiye, ubwo ngo yari mu bukorerabushake asanga ari byiza ko gushinga ishuri agamije gutoza urubyiruko gukunda igihugu no kugikorera kugira ngo kirusheho gukomeza gutera imbere
Abana barererwa muri Read School (foto Read School).
Yagize ati: “ Nyuma yuko mba umukorera bushake wo mu murenge wa Muhoza ,nasanze ari ngombwa ko nagira uruhare mu kubaka igihugu, icyo gihe natangiye ncuruza udupfuka munwa,hamwe na hand sanitisers ,mfatanya nabagenzi bangye kwigisha umuryango nyarwanda kubakiriza ingamba zo kwirinda corona virus”.
Umuyobozi wa Read School Jumurex Richard(foto Read School).
Akomeza agira ati: “Nashinze ishuri rero ngamije kugabanya ubucucike bwari mu mashuri icyo gihe, ngamije gutanga uburere n’ubumenyi ndetse ngatanga n’akazi kandi nkorohereza ababyeyi n’abana kubona ishuri hafi”.
Ishuri riri mu mahumbezi ahantu heza kandi hafi y’umuhanda uva Musanze werekeza Cyanika
Read School ni shuri ryigisha abana b’inshuke no mu mashuri abanza , ubuyozi bw’iri shuri bukaba busaba abayeyi kohereza abana kuhigira uburere n’ubumenyi.
Intego nyamukuru y’irishuri ni ugutoza abana indanga gaciro na kirazira bibereye umu nyarwanda , no gukunda igihugu.
Iri shuri ryigisha abana gusoma nokwandika neza Ikinyarwanda ,Icyongereza ,igifaransa ,igiswahiri n’ikoranabuhanga.