Kigali:Minisiteri y’ubutabera yafunguye ikigo kizagira uruhare mu gukemura amakimbirane mu bwumvikane
Yanditswe na TUYISHIME OLIVE
Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda yafunguye ikigo cyitwa Alternative Dispute Resolution Center kitezweho gufasha abanyarwanda gukemura amakimbirane hagati yabo bidasabye kujya mu nkiko.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuzeko Iki kigo kije kugarura ibyari bisazwe bikorwa na none kikagira Uruhare mu kugabanya ubucucike mu nkiko.
Yagize ati: “Iki kigo rero kije kugarura n’ubundi ibyo twakoraga, ariko hakaba aho byabarizwa, haba ari aho imanza zishobora gukemuka bitarinze kujya mu nkiko ndetse n’ubushakashatsi kugira ngo ubu buryo bwo gukemura imanza bugende bukomera kuko bufite inyungu nyinshi harimo kugabanya ubucucike mu nkiko.”
Mu mwaka wa 2023-2024 ,Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko imanza 2.199 zarangiriye mu buhuza. Muri zo harimo 38 zari zifite agaciro ka miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda . Ni ubuhuza bwakozwe n’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abahuza bigenga.
Imibare igaragaza ko ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bwakemuriwemo imanza 13.000 mu 90.000 kuva mu mwaka ushize wa 2023.
Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko iki kigo cyitezweho kongera umubare w’amakimbirane akemuka bidasabye inkiko, ugereranyije n’imibare isanzwe.
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, yagaragaje ko anejejwe n’uko iki kigo cyatangiye gukora.
Yagize ati: “Ubwo Nyakubahwa Minisitiri yadusabaga gushyigikira Guverinoma mu gushyiraho ADR Center, ntabwo twashidikanijel; twasubije bwangu kandi twari twiteguye,twasuye inyubako z’urukiko rw’ibanze, dushaka amafaranga, turazivugurura, tuzishyiramo n’ibikoresho.”
Abanyamahanga n’abanyarwanda bishimiye iki kigo (foto Olive Tuyishime).
Mu gihe mu mwaka ushize hari dosiye 90.000 zashoboraga kugera mu nkiko, Fatmata yasabye Minisitiri w’Ubutabera ko nyuma y’umwaka hazabaho umunsi mukuru wo kwishimira umusanzu ADR Center izaba imaze gutanga mu kugabanyiriza inkiko umutwaro.
Iki kigo kiri ahahoze urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, i Nyamirambo, cyubatswe ku nkunga y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera itanga ubufasha mu bujyanama.