Amakuru

Musanze:Abaturage bavuga ko gufunga insengero bizagira ingaruka ku bukungu n’imyemerere

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Mu gikorwa  cyo gufunga insengero mu karere ka Musanze zitujuje ibyangombwa , abayoboke b’amadini n’amatorero y’izo nsengero zafunzwe bavuga ko bizagira ingaruka ku bukungu bwabo n’imyemerere.

Ni igikorwa  cyatangiye ku wa  ku wa 28 Nyakanga 2024, gikorwa n’Akarere ka Musanze;kugeza ubu mu hakaba hamaze gufungwa insengero 185 muri 317;ariko byitezweho igihombo nk’uko bamwe mu bayoboke babivuga.

Muhawenimana Leonille, asengera mu itorero rya Methodiste Uni yagize ati “ Kuba insengero muri Musanze zirimo gufungwa ni igikorwa kitadushimishije cyane  ko nta n’integuza twahawe, iyo twabaga twaje hano twakusanyaga amafaranga  mu matsinda akadufasha kwiteza imbere, gusenga na byo ni byiza kuko bituma umuntu abaho mu mahoro y’umutima”.

Leonille akomeza avuga ko ari icyuho kinini ku bifuza gushinga ingo yagize ati: “ Nk’ubu abasore n’inkumi bifuza gushinga ingo ntibazasezerana kuko nkatwe hano nta rundi rusengero dufite ubwo rero bivuze ko bazishyingira, ubwo rero n’ibyo bateganyaga ntibizagerwaho, ari ibyishimo n’imiryango , itorero, twifuza ko badohora yenda tukajya duterana umunsi umwe”.

Umwe mu basore wo mu itorero ry’abangirikani(EAR) witeguraga gusezerana muri Kanama 2024 nawe yavuze ko yaguye mu kantu

Yagize ati: “Ubu njye biransaba ko ku ngengo y’imari nongeraho andi mafaranga kuko biransaba kujya gusezeranira mu mujyi Musanze, kuko hano muri Nkotsi ni urugendo rurere, ngiye kugerageza nibyanga ubwo navuye mu murenge nzakocora(azishyingira) nibadufashe yenda tujye dusezeranira aho ku nsengero zacu”.

Kuba hari insengero zafunzwe ariko hari na bamwe mu baturage basanze bikwiye ko abanyamadini bahwiturwa nk’uko Uzaribara Innocent yabibwiye Imvaho Nshya

Yagize ati: “Ahantu hahurirwa abantu benshi hakwiye isuku, hari insengero zitagira ubwiherero buhagije bikabangamira abaturanye nazo cyangwa se ibihingwa byabo, izindi zigasakuriza abantu nijoro cyangwa se mu rukerera ukumva ingomza ziragukanguye, simvuze ngo zifungwe burundu Ubuyobozi bwadihora zikuzuza ibyangombwa ariko inyinshi muri Musanze zikeneye kuzuza ibyangombwa”.

Umwarimu muri  Methodiste Uni Musanze  Bizimenyera Lazalo avuga ko gufunga itorero ari igihombo ariko ko nta kundi byagenda bagiye gukora ibisabwa

Yagize ati: “Hano nta bwiherero bwujuje ibyangombwa dufite nawe urabona ko butuzuye neza , nta mazi hano tugira, amajwi mu nsengero badusabye ko adasohoka ikindi ni uko tugomba kubaka parikingi, batubwiye ko nitubyuzuza aribwo tuzafungurirwa”.

Lazaro akomeza avuga ko ngo kuba abayoboke badateranira mu nsengero bizatuma zituzura vuba

Yagize ati: “Abakirisitu ni zo mbaraga zacu, niba se batazabona umwanya wo guterana ngo bature urumva twazakura hehe izindi mbaraga se , nibaduhe nibura umunsi umwe wo guterana dukusanye imisanzu twubake insengero”.

Mu byo insengero zibazwa harimo n’ubwiherero bwujuje ibyangombwa (foto Rwandayacu.com)

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard, avuga ko mu nsengero zimwe na zimwe haba hari ibyangombwa bibura, ndetse hashyira ubuzima bwabo mu kaga

Yagize ati: “Ubu turi mu gikorwa cy’igenzura mu nsengero zose tureba izujuje ibyangombwa, aho bamwe  basengera mu ngo, mu tubari , mu buvumo, insengero zitagira imirindankuba, ubwiherero n’ibindi , yemwe noneho hari n’abasigaye barihaye gusengera mu buvumo no ku misozi, ikindi kandi hari bamwe mu bavugabutumwa usanga nta mpamyabumenyi mu bijyanye n’iyobokamana bafite (Theologie)”.

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko abayobozi b’izo nsengero bakwiye kwita ku buzima bw’abantu bagakorera ahantu hasobanutse ngo kuko usanga hari n’insengero usanga ziri ahantu hashobora guheza umwuka, kubera ibisenge biba rimwe na rimwe ari bigufi kandi bikakira abantu benshi.

Kugeza ubu mu karere ka Musanze hamaze gusurwa izigera kuri 222 , 185 zarafunzwe muri 317 ziri muri aka karere.

Insengero nk’izi ngo ziteye ikibazo muri Musanze (foto rwandayacu.com)