Amakuru

Musanze:Ababa mu nzu ziswe “Kiramujyanye” basaba Leta kubakura mu buzima bubi barambyemo

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza bavuga ko barambiwe no kuba mu nzu zirangaye zizwi ku izina rya Kiramujyanye, bakaba bifuza ko bafashwa kubaka inzu nziza.

Nyiraneza wo mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Kabazungu aba mu nzu itsindagiyemo ibitambaro  kubera ko idahomye, akaba asaba ko Leta yamufasha akubakirwa inzu

Yagize ati: “Rwose tubayeho bunyamaswa , inzu tubamo zirarangaye, ku buryo turara turwana n’imbwa zije gushaka ibiryo , imbeho iratwica , imvura bwo ni ukwicara rwose ndasaba Perezida  Kagame ko yambwirira ba Meya na Gitifu bakamfasha nkabona inzu”.

Nyiraneza avuga koinzu ye arara arwana n’imbwa zishaka kumurya (foto rwandayacu.com)

Bamwe mu baturanye n’aba bantu baba mu nzu za kiramujyanye . bavuga ko baterwa ipfunwe no uba batutanye n’aba bantu baba mu nzu nk’izi nk’uko Rukara yabibwiye rwandayacu.com

Yagize ati: “Tekereza ko nk’uyu mukera aba muri iyi nzu n’umuryango we , reba nawe ntabwo iyi nzu ihimye pe sinzi niba nayita kiramujyanye koko, twabuze ni uko twita izi nzu pe, kandi abayobozi bacu ibi bintu baba babirebera , bamaze imyaka igera kuri 12, iyiba batwemerera ngo tube twatanga n’umuganda, ariko abayobozi nta kintu bavuga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Edouard Twagirimana nawe avuga ko ikibazo cy’inzu nka ziriya bakizi kandi ko kibababaje

Yagize ati: “Ziriya nzu zimaze igihe natwe twifuza ko zakubakwa kuko abaturage babayeho nabi, ikibazo twakigejeje ku buyobozi bw’akarere dutegereje icyo bazadusubiza ndetse n’abaterankunga turabakeneye, ndasaba aba baturage gukomeza kwihangana turimo gukora ubuvugizi”.