Musanze:Abafite ubumuga bavuga ko birengagijwe mu itangwa ry’ibisima mu isoko ry’ibiribwa
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Musanze, bavuga ko ubwo hatomborwaga ibisima byo gucururizaho mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, abafite ubumuga birengagijwe kuko ngo bari bakwiye kubaha amahirwe nk’uko bisanzwe bikorwa mu zindi serivise.
Umwe muri bo yagize ati: “Twari tuzi neza ko bazaduha ibisima bikwiranye n’ubuzima bwacu, muri ririya soko ry’ibiribwa, urabonangenda mu kagare kimwe na bagenzi banjye, badutumye urutonde rw’abafite ubumuga tuzi ko tuzoroherezwa ariko kuri ubu ubuyobozi bw’akarere buradusiragiza ngo tujye gutombora, twifuza ko bakomeza kuduha amahirwe tugahabwa ibisima”.
Abafite ubumuga basaba guhabwa ibisima (foto Rwandayacu.com)
Undi yagize ati: “Ubuyobozi buhagarariye abafite ubumuga bo mu karere ka Musanze bwadusabye gukora amalisiti y’abafite ubumuga bakora ubucuruzi turiyandika teari turi abantu basaga 40,none twatangajwe no kumva ko tutazahabwa ibisima, ubuyobozi bujye butubaza ibikenewe na bwo bugamije gukemura ibibazo dufite aho kuturindagiza”.
Uyu ufute ubumuga akomeza avuga ko batunguwe no kumva Umuyobozi w’akarere avuga ko bakwiye kumva ko nabo ari abanyarwanda nk’abandi badakwiye kwitwaza ko bafite ubumuga ngo bumve ko bazapfa kubona ibisima badatomboye
Yagize ati: “Meya yatubwiye ko ntaho dutaniye n’ibyiro by’abakora uburaya, abazunguzayi, abana bo ku mihanda n’abandi, aha rero ni ho twacikiye integer kuki mu bihe by’amatora se bavugaga ko dukwiye koroherezwa kugira ngo dutore tutagowe kuko meya we atadufata nyambere ngo duhabwe ibisima, twifuza ko iki mibazo bakigaho tugahabwa ibisima”.
Abafite ubumuga bavuga ko batabasha guhangana n’umuvundo w’abatombora ibisima(foto rwandayacu.com)
Ukuriye abafite ubumuga muri PSF Bwana Shirumuteto nawe avuga ko birengagijwe nk’abafite ubumuga
Yagize ati: “Ni gute se twe mu zindi gahunda badushyira imbere ariko byagera nko kuri iki kibazo cyadufasha kwiteza imbere bakatugora, n’ubwo dufite ubumuga bw’ingingo ariko u bwonko ni hazima, nta gishoro tubasaba ariko nibadufashe ibi bintu byagabanya icika burundu ry’abafite ubumuga basabiriza muri uyu mujyi wa Musanze”.
Shirumuteto (uhagaze )asanga abafite ubumuga barirengagijwe (foto rwandayacu.com).
Kuri iyi ngino Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse ashimangira ko abafite ubumuga bo mu karere ka Musanze nta mpavu yo kuvuga ngo bari gupfa kubaha ibisima badatomboye kubera ko ngo hari ibindi byiciro byihariye
Yagize ati: “Ntabwo twirengagije abafite ubumuga kuko nabo baratomboye ndetse batombora yego, tombora nyine ni tombora, urutonde twabonye rwariho bake kandi muri Musanze ni benshi, urutonde twakiriye ntabwo ari twebwe nk’akarere kari karusabye”.
Ati: “ Hari izindi gahunda bateganyirijwe niba uyu munsi badatomboye hari ibindi bizabafasha mu minsi iri imbere, turabagira inama yo kumva ko ubuyobozi bw’akarere butabirengagije ,kuko bari kuri lisite yo gutombora , nasaba ko abatomboye kwihangana , ikindi bakwiye gukomeza kwigira birinda gusabiriza kuko bafite igihugu kibakunda kandi kibaha agaciro, utagize amahirwe yo kubona ibisima azahabwa ibindi”.
Amabwiriza yavugaga ko gutombora abari basanzwe bafitemo ibisima nyuma hakurikiraho abandi biyandikishije, kuri ubu harimo ibisima 2054 abiyandikishije basaba ibisima ni abasaga 5000.