Musanze: Abarwanashyaka ba Green Party barasaba ko ikigo ngororamuco cya Kinigi gikurwaho
Yashyizweho na rwandayacu.com
Ubwo umukandida w’ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party ),Dr Frank Habineza yiyamarizaga mu karere ka Musanze, abarwanashyaka b’iri shyaka bamugaragarije impungenge baterwa n’ikigo ngororamuco cya Kinigi muri aka karere.
Umurwanashyaka wa Green Party akaba Komiseri muri irishyaka Mwiseneza Jean Marie Vianney asaba Dr Habineza ko umunsi azatorerwa kuyobora uru Rwanda yazareba uburyo akuraho ikigo ngororamuco cya Kinigi
Yagize ati: “Kuri ubu ikigo ngoramuco (Transit Center) cya Kinigi kiratubangamiye cyane, iyo utari mu kiriziya ugafatwa bakujyana mu Kinigi, iyo ukerewe gato mu mujyi wa Musanze nyuma ya sa sita z’ijoro;bakujyana mu Kinigi, iyo wambaye umwenda ushaje bakujyana mu Kinigi , Nyakubahwa Perezida duhangayikishijwe ni yo Gereza yo mu Kinigi tutazi na yo ni kimwe mu bibazo dufite”.
Uyu murwanashyaka akomeza asaba kandi ko abakoresha ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mitiweli na bo bajya bivuriza ku mavuriro yigenga.
Umuyoboke wa Green Party akaba Komiseri muri irishyaka Mwiseneza Jean Marie Vianney(foto rwandayacu.com)
Yagize ati: “Natwe dukeneye kwivuza ku rwego rumwe nk’urwabafite RAMA, muri za farmacies natwe tukagabanyirizwa mbese ubwishingizi bwose bugakoreshwa hose”.
Umwe mu bagabo bafungiwe muri Transit Center ya Kinigi na we avuga ko ibiberamo bitubahiriza uburenganzifra bwa Muntu
Yagize ati: “Baramfashe bamfungira mu kigo cy’inzererezi cya Kinigi, namazemo ukwezi kurenga, ntasurwa ndya rimwe ku munsi, kujya kwituma , gukaraba n’inkoni, tekereza kuguha agakombe kamwe k’impungure saa kumi n’imwe z’umugoroba ukazongera kubona akandi ejo nanone kuri iyi saha, impamvu haba inkoni nyinshi ni uko habamo abantu basaga 400, kubera kunanirwa kubacunga rero bakorsha inkoni cyane bakabahabura, ikindi buriya habamo ruswa ikomeye Leta ikurikirane ibiberamo kuko si byiza”.
Urubyiruko rwa Musanze ngo rubangamiwe na Transit Center ya Kinigi (foto Rwanfdayacu.com).
Ubuyobozi bwa Green Party na bwo bwizeza abayoboke baryo muri rusange ko rigiye gukora ubuvugizi iki kigo ngo ku buryo cyahindura imikorere nk’uko Dr. Frank Habineza Perezida wa Green Party akaba n’Umukandi Perezida w’u Rwanda mu matora yo muri uyu mwaka 2024;yabyijeje abarwanashyaka, ndetse agira n’icyo abasaba kandi anabashimira ikizere bakomeje kugaragariza Green Party
Yagize ati: “ Ndashimira abanyamusanze n’Abanyarwanda muri rusange kuba baratugiriye ikizere bakadutuma mu nteko ishinga amategeko , ibyo mwadutumye byose twabikoze ku kigero gisaga 70%, ubu rero tuje kubasaba ngo mutugirire ikizere mutwohereze noneho muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda , ariko mwongere mutore n’abandi badepite benshi cyane ba Green Party, kugira ngo bya byifuzo byanyu byose mufite bishobore kuba byakorwa”.
Dr. Frank Perezida wa Green Party asaba kuzatora kuri Kagoma (foto Rwandayacu.com)
Ku bijyanye n’icyo abarwanashyaka bita Gereza ya Kinigi Dr. Frank Habineza akaba Umukandida Perezida mu kuzayobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5 iri imbere avuga ko nacyo kiri mu bibazo bimuraje ishinga.
Yagize ati: “ Bavuze ahantu hambabaje cyane bafungira abantu mu Kinigi, ubundi mu Kinigi nari nsanzwe mpazi nk’ahantu heza kuko kano karere ni akarere maze gusura inshuro nyinshi nk’umudepite ndetse nkora n’ubukerarugendo, ariko ntabwo nari nzi ko hari na Gereza itazwi, ariko niba ari transit hamwe bafungira inzererezi iyo tuyifitiye igisubizo muri hgahunda zacu mu migabo n’imigambi yacu ubutabera buri imbere, nimusoma nezamuzasangamo ko tuzaca burundu amatranzite yose mu Rwanda”
Bamwe mu bakandida depite ba Green Party (foto Rwandayacu.com)
Dr Frank akomeza avuga ko yemeranya n’inzego z’ubutabera mu Rwanda ko RIB aricyo kigo cyonyine gifite ububasha bwo gufunga ahandi rero ngo ufunga abantu mu buryo butazwi aba yishe ubutabera.
Yagize ati: “Aho hose bafungira abana, abantu bakuru babita inzererezi nimutugirira ikizera mukadutora kugeza muri Nzeri 2024 ibi bigo byose tuzaba twamaze kubikuraho burundu”.
Dr .Frank Habineza yibutsa abazatora bose kuzatora ahari ishusho ya Kagoma bazaba batoye Green Party.
Green Party ivuga ko ifite ikizera cyo gutsinda amatora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda (foto rwandayacu.com).
Umwanditsi NGABOYABAHIZI PROTAIS