Musanze: Abo mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Susa bishimira ibikorwa bya Wisdom School Rwanda
Yanditswe na Rwandayacu.com
Ababyeyi batuye mu mudugudu w’ubumwe n’Ubwiyunge wa Susa, Akagari ka Ruhengeri , Umurenge wa Muhoza , Akarere ka Musanze, bavuga ko bishimira ibikorwa by’uburezi Wisdom School Rwanda igenda ikwirakwiza hirya no hino .
Aba babyeyi babivuze ubwo hashimirwaga abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke ndetse no kwizihiza umunsi mukuru w’umwana muri Wisdomo School Rwanda.
Abana bo kuri Wisdom School Rwanda muri Susa bakoze urugendo rwo kwishimira ibyagezweho (foto rwandayacu.com)
Umwe mu babyeyi yagize ati: “Kuri ubu twagize amahirwe akomeye cyane kuko ubuyobozi bwa Wisdom School Rwanda bwatwegereje hano amashuri , ubundi abana bacu bakoraga ingendo ndende bajya kwiga Cyuve, tukara amajoro tubaherekeje none kugeza ubu umwana arabyuka agahita agera mu ishuri”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko iri shuri ryigisha ubumenyi n’uburere
Yagize ati: “Tekereza ko umwana arangiza mu mashuri y’inshuke azi icyongereza mu buryo bushimishije, abo mu mashuri abanza bo usanga aria bantu bazi gutekereza no kwishakira ibisubizo mu buryo bushimishije, nawe se umwana abazi kwiterera ipasi, azi gutegura indyo nziza kandi yuzuye urumva rero Wisdom School Rwanda itanga uburere n’ubumenyi ni ibintu twishimira , ubu tugiye gushishikariza abandi kuzana abana hano”.
Ubuyobozi bwa Wisdom School Rwanda na bwo bushimangira ko bushimishijwe no kuba ababyeyi ubwabo barifuje ko hashyirwa ishami ry’iri shuri ndetse n’ubuyobozi bukabibashyigikiramo nk’uko Umuyobozi waryo Mwalimu Elie Nduwayesu yabitangarije Rwandayacu.com
Yagize ati: “Impamvu iri shami rya Wisdom Shool Rwanda ryageze hano ni mu rwego rwo kwegereza umuturage ibikorwaremezo harimo n’amashuri, ibi rero twabisabwe n’ababyeyi bo muri uyu mudugudu ndetse n’ubuyobozi bwabo, twarabikoze rero kandi buri mewaka umubare w’abanyeshuri ugenda wiyongera bitewe n’uburyo bagenda babona uburyo abana bahakura ubumenyi n’uburere”
Umuyobozi wa Wisdom School Rwanda Elie Nduwayesu (foto rwandayacu .com).
Uyu muyobozi akomeza asaba aba ababyeyi kohereza abana babo kuri Wisdomo School Rwanda kuko itanga ubumenyi n’Uburere ku rwego mpuzamahanga hagamijweko utrangije mu bigo bya Wisdom School Rwanda ashoboye guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Yagize ati: “Turashishikariza ababyeyi kuzana abana babo muri Wisdom School Rwanda ishami rya Susa, cyane cyane abo mu mirenge ya Muhoza , Cyuve ndetse na Musanze, kuko twiteguye kwakira buri mwana wese,cyane ko tugiye no kongera ibikorwaremezo harimo n’amashuri, kandi NESA yaradusuye ibyo dusabwa twarabyujuje”.
Wisdom School Rwanda ishami rya Susa rimaze imyaka 2 ritangiye kuri ubu rikaba rifite abanyeshuri 107.
Kugeza ubu Wisdom School Rwanda nibura muri buri Ntara y’u Rwanda ifitemo ibigo 2, aho kugeza ubu ifite abanyeshuri basaga 3000, n’abarezi basaga 200, ibi bikaba ari bimwe nano bituma Wisdom School ishimirwa kuba itanga imirimo ku barangiza Kaminuza ndetse na banyakabyizi, kimwe n’abandi bashoramari igenda ikorana na bo harimo ba rwiyemezamirimo b’ingeri zose.