Amakuru

Musanze:Abakundana bahujeibitsina bavugako bagorwano kubona serivise zihariye z’ubuvuzi

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Bamwe mu basore n’inkumi bakundana bahuje ibitsina bazwi ku izina rya LGBTQ+ mu nyito y’amahanga, bavugako badahabwa serivise uko bikwiye ndetse bikaniyongera kukutabona ibikoresho bakenera mu mibonano mpuzabitsina bakorana.

Abakundana bahuje ibitsina kuri ubu mu muryango Nyarwanda ni ikintu gishya kandi kitari cyamenyerwa. N’ababikora ubwabo usanga bacyitinya mu rwego rwo kwigaragaza kuberagutinya akato bahabwa. Bakavugako ari nako bigenda iyo bagiye kwamuganga gusaba ibikoresho n’ibindi bakenera.

Umwe mu baryamana bahuje ibitsina waganiriye na www.rwandayacu.com twahaye amazina ya Mwiseneza Eric,avugako kubona serivise zo kwa muganga kuribo bikirimo imbogamizi.

Yagizeati: “Nkanjye ndi umwe mu bakundana n’aboduhuje ibitsina. Kubera uburyorero twedukoramo imibibonanompuzabitsina, bidusabaamavuta (Lubrifiant) yabigenewe,ariko kwa muganga ntibapfa kuyaduha”.

Akomeza avugako hari n’uwobagera imbere bakababwira nabi, ibintu bishobora gutuma agakoko gatera SIDA gakwirakwira mu buryobworoshye.

Uyumusore akomeza avugako kuribo hakwiye nibura umuganga uhoraho by’umwihariko akajya abitaho.

Ati:“Nk’ubu uretse kuvugako n’iyo nje gushaka ibyo bikoresho byihariye bibanza kungora, ariko n’iyo tuje kwivuza bisanzwe kubera ko turi bake tuzwi amasura usanga baturyanira inzara ngo turi abatinganyi”.

Asabako Leta nibura yahugura abantu bo kujya bita kucyiciro cyabo, ati “ni ko twisanze turi abantu nk’abandi”.

Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Muhoza aho imibare myinshi igaragazako abakora imibonanompuzabitsina bahuje igitsina baza kwaka serivise zo kwivuza, Mbarushimana Emmanuel, we avugako babakira uko bikwiye ahubwo bakaba basabwa kutagira ipfumwe ryogusaba serivise z’ubuvuzi.

Yagizeati: “Hano turabakira kandi tubaha serivise uko bikwiye. Keretse niba hari abo bibaho ntibakirwe neza ariko ntabwo narinagezwaho ikikibazo kuko kugeza ubudufite abakora imibonanompuzabitsina bahuje ibitsina hano imibare igaragazako ari 156, aho bane muribo twabasuzumye tugasanga bafite agakoko gatera SIDA kandi baritabwaho”.

Dr Muhire Philibert uyobora ibitaro bikuru bya Ruhengeri,nawe ashimangirako abantu bo muri iki cyiciro badakwiye kumvako bahabwa akato cyangwa se ngo nabo bakihe.

Ati“ Bo ubwabo ntibakwiye kujya kwivuza bumva bikandagira kuko byaba ari ukwiha akato kandi ntibyaba aribyiza”.

Yagize ati: “Ni byo koko muri kano karere dufite amatsinda y’abakundana bahuje ibitsina yibumbiye muri zakoperative. Dukorana nabo neza kandi tubaha ubujyanama kugirango birindeko bashobora kwandura agakoko gatera SIDA”.

Dr Muhire Philberta komeza avugako bafite n’inzego bahuriramo bakaganira, bakabafasha muri serivise zo kwivuza.

Ati “Ikibazo abatinyuka kwigaragaza baracyari bake kandi nta muntu ukwiye kubabangamira mu kubona gahunda zose z’ubuvuzi kuko ni abantu nk’abandi”.

Kugeza ubu mu mujyi wa Musanze habarurwa abakundana cyangwa se ababana bahuje ibitsina bagera 156, nk’uko bitangazwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu karere ka Musanze.

Mu mwaka wa 2014, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda banditse ku  mbugankoranyambaga zabo amagambo asabira uburenganzira ababakundana cyangwa se ababana bahujeibitsina ubwohizihizwaga umunsimpuzamahanga wabo.

Imibareyo kuva mu 2016, yerekana ko burimwaka umunsimpuzamahanga w’ababana bahuje ibitsina ubera mu bihugu bisaga 130 ku isi

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bidafite itegeko iryo ariryo ryose ribangamira abakundana bahuje ibitsina.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ntiryerura ngo ryemere cyangwa ryamagane  imyitwarire n’imigirire y’abakundana n’abo bahuje igitsina.

Gusa mu ngingo yaryo ya 16 rigira riti “Abanyarwanda bose bavuka kandi bagakomeza kugirauburenganzira n’ubwisanzure bingana.”Icyakora mu ngingo yaryo ya 17, harimoko “Ishyingirwa ryemewe ari iryabaye hagati y’umugabo n’umugore”.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragazako icyiciro cy’abaryamana bahuje ibitsina kiri mu byugarijwe cyane na virusi itera SIDA kuko cyihariye 7% by’abafite ubu bwandu bose mu gihugu. Raporo y’Ibikorwa bya Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2019-2020, igaragazako abagore bakora uburaya n’abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo aribo bari ku isonga mu bafite virusi itera SIDA.

Aho bagore bakora uburaya bihariye 35,5% by’abafite Virusi ya SIDA mu gihugu, naho abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo bihariye 7%.

Kugeza ubu ibitekerezo bya benshi birwanya ababana bahuje ibitsina, ariko ibihugu 29 byo ku migabane itandukanye byarabwemeye mu mategeko, bibimburiwe n’uBuholandi mu 2001. Costa Rica niyo iheruka mu 2020.