Amakuru

Musanze: SACOLA yashyikirije inzu imiryango yo mu mirenge ya Nyange na Kinigi

Yanditswe na Bahizi PRINCE Victory

Imiriyango 5 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994, n’indi 15 itishoboye yo mu mirenge ya Nyange na Kinigi bahawe inzu n’ibikoresho binyuranye  harimo ibiryamirwa , ibiribwa n’ibikoresho by’isuku n’Umuryango SACOLA mu rwego rwo kunoza imibereho.

Bahawe ibiribwa, ibiryamirwa n’ibindi

Kabihogo Lea ni umwe  mu barokotse Jenoside yashimiye ubuyobozi bwixza burangajwe imbere na Perezida Kagame wabazaniye abafatanyabikorwa nka SACOLA

Yagize ati: “Nabaga mu nzu nyagirwa ari ikirangarizwa, ariko kubera ko Kagame yagaruye amahoro mu Rwanda SACOLA nayo ikavuka none duhawe inzu nziza , irimo amatara, intebe nziza, ikigega nzajya mbonera hano amszi  mu rugo iwanjye”.

Uyu mubyeyi yingeraho ko kugeza mu myakja 62 ageze ku isi atigeze abona inyungu zikomoka kuri Parike y’ibirunga ariko ngo kubera kubungabunga Priki y’ibirunga harimo n’ingagi ngo inyungu z’amadovize zibageraho

Yagize ati: “Ubundi twabinaga Partiki nk’amashyamba gusa, abakerarugendo bakanyuraho tukumva ngo basize amadovize ntituboneho na mba , ariko kuri ubu SACOLA iyo ba mukerarugendo baraye muri Sabyinyo Lodge, tubonaho inyungu ari nazo ubona batwubakiyemo izi nzu nziza zirimo amatara, intebe nziza n’ibitanda by’akataraboneka”

Sekanyambo Jean Nepomscene ni umwe mu bo mu miryango itishoboye wo mumkagari Ka Ninda, avuga ko ngo we yabaga mu nzu yise ikigoinyi, ariko kuri ubu ngo SACOLA imushyize igorora

Yagize ati: “ Ubusanzwe nabaga mu nzu imeze nk’ikirunduru yari iy’ibiti ,umuntu yari yaturuka inyuma ndyamye akaba yanankurura,yari ishaje kandi ntambaraga nari mfite zo kuba nakiyubakira, umugore wange rimwe yasigaraga ku izamu kugira ngo nge gushaka ibyatunga umuryango kuko inzu twabagamo itafungwaga,ariko kuba tubonye iyi nzu bigiye gutuma twiteza imbere kuko ubu tuzajya dufunga twese tugashyira hamwe tugakora tugateza imbere umuryango”.

Nyirakanembwe Felicite nawe ashimangira ko SACOLA ikomeje kubakura mu bwugunge n’ubukene, aho yamuhaye ibikoresho n’inzu nziza

Yagize ati:” Mbere nabaga mu nzu yuzuyemo ivumbi ryatumaga ibiryanyi bitumerera nabi nge n’umuryango wange, twari tubayeho nabi ibinombe byatugwagaho,none ubu mbonye inzu nta kibazo, mu buzima nari narihebye nibaza aho nzakura inzu yo kubamo nahoraga mbona kuzabona inzu yo kubabo ari nk’inzozi ,none ndashimira Pererezida wa Repubulika na SACOLA, bakomeje gutekereza ku batishoboye n’abanyantege nkeya.”

Umuyobozi wa SACOLA NSengiyumva  Pierre Celestin, avuga ko ibikorwa nka biriya babikora mu buryo bwo gukomexza gutera ikirenge mu cya Perezida wa Repubulika  y’u Rwanda Paul Kagame wifuza ko buri  unyarwanda yabaho mu buzima bwiza buri wese akazamura mugenzi we , yasabye abaturage bahawe inzu gukora ibishoboka maze bakazibungabunga kuko aribwo zizamara igihe kirekire.

Umuyobozi wa SACOLA Nsengiyumva Pierre  (Foto rwandayacu.com).

Yagize ati: “Twababwiye ko tugiye kubaha inzu nziza kandi ko bagomba kuzibungabunga kuko ari izabo ku giti cyabo niba urugi rugize ikibazo akarwitaho ,ikirahuri ndetse n’ibindi, izi nzu rero urumva ko nano zije gukomeza gusigasira umuco wo ,kubungabunga Pariki y’ibirunga cyane ko bamwe bajyaga bajyamo gutema imigano yo kubaka inzu none ubu bahawe inzu zikomeye”.

Umuyobozi wungirije wa karere ka Musanze ushizwe ubukungu madamu Clarise Uwanyirigira yavuze ko iyi gahunda yo kubakira abaturage ari nziza dore ko ngo bizanafasha akarere kugera ku muhigo kihaye wo gutuza aheza imiryango igera kuri 60 anashishikariza abandi bafatanyabikorwa gutinyuka nabo bagatanga umusanzu wabo.

Yagize ati:”Abaturage twari twabaruye bakenewe kubakirwa imiryango 60 , urumva rero ni igikorwa kiza SACOLA ikoze cyo gutuza imiryango 15 mu nzu nziza bikaba bizafasha n’akarere kugera ku muhigo kihaye ko wo kubakira imiryango 60 tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa baba muri SACOLA.

Bahawe n’ibahasha irimo amafaranga yo kwifashisha

Kuri ubu SACOLA ibikorwa byose yagejeje ku baturage bihagaze asaga miliyoni 386 birimo inzu 15 n’ibikoresho byo mu nzu ; aho buri imwe yagiye itwara asaga miliyoni 13 n’ umuyoboro w’amazi meza w’ibirometero 6 watwaye amafaranga y’u Rwanda  miliyoni 96.