Musanze:Bababazwa n’isoko bubakiwe rifatwa nka baringa mu gihe cy’imyaka 7 ubuyobozi burebera
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Isoko rubatswe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gatovu uherereye mu Kagari ka Rungu, mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze rimaze imyaka 7 ridakora abaturage bo ngo bakaba bafata iki gikorwa nka baringa kuko nta musaruro ritanga.
Habiyambere Jean Damascene akagari ka Rungu yagize ati: “Iri soko ubwo urireba hano ni nk’umurimbo,kuko kuva ryubakwa nta muturage uza gucururizamo ahubwo ibisima urabona ko inzugi bazimazemo, ubuyobozi burebera, ntibukangurura abaturage kuza muri iri soko none abantu benshi bakomeje ubuzunguzayi”.
Isoko rya Gatovu rimaze imyaka 7 ryangizwa ubuyobozi nta kintu bukora (foto rwandayacu.com).
Habiyambere akomeza avuga ko bibabaje kuba Leta yarashoye amafaranga menshi ku gikorwaremezo nka kiriya ariko hakaba hashize imyaka 7 ari nka baringa
Yagize ati: “Ubundi se umuntu watekereje kuza kuroheka hano amafaranga y’igihugu atize umushinga neza cyangwa se ngo akore ubukangurambaga kugeza ubwo ubwo isoko nk’iri rifatwa nka baringa cyangwa umurimbo yari agamije iki, ubonye iyo ibikoresho byubatse hano bihabwa umuntu utishoboye akubakamo inzu? ”.
Yongera ho ko ngo iri soko ritangira kubakwa hano bari bizeye ubukungu n’iterambere none ahubwo ngo rihungabanya umutekano.
Yagize ati: “Iri soko ni ho insoresore zirirwa zikinira urusimbi, nta muzamu rigira amabandi ni mwo araera aje kwiba inzugi zo ku bisima, ugeze mo nimugoroba cyane ko n’amatara atigeze ageramo ngo acanwe n’umunsi n’umwe , mu mwijima bakurangiza , iyo bugorobye tunyura indi nzira”.
Abaturage batabariza iri soko ibisima bimaze kwibwa inzugi inzego ubuyobozi bw’akarere burebera(foto rwandayacu.com).
Sibomahirwe Shaban yagize ati: “Iri soko nta mumaro mu guhe cy’imyaka 7, turebera izi nyubako, ibi bintu ariko inzego z’ibanze ntizishishikariza abaturage kuza muri iri soko, abacururiza mu nzira baranyereza imisoro, iri soko rwose amafaranga yaryubatse yapfuye ubusa tekereza ko inzugi abashmbabyuma bazimazemo bazicuruza mu njyamani”.
Sibomahirwe Shaban asaba ubuyobozi bwa Musanze kudakomeza kurebera ibikorwaremezo byangizwa (foto rwandayacu.com).
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien we avuga ko agiye kugurikirana iki kibazo harebe impamvu iri soko ryo muri Gatovu rimaze imyaka 7 ritarafungura imiryango
Yagize ati: “Ntabwo nari nabona umwanya wo gusura iri soko ariko ngiye gufata umwanya nsure iri soko ndebe ikibazo aho kiri dushishikarize n’abatutrage kurigana , kuko nanone hari ubwo umuntu ashyira igikorwaremezo ahantu ariko nta nyigo ihamye”.
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gatovu watujwemo imiryango 60, ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe, harimo n’ayagiye ku bikorwa remezo birimo , iri isoko,agakiriro , ikigo nderabuzima n’ibindi.