Amakuru

Musanze: Abagore bahoze mu mashyamba ya Kongo b batunguwe no kubona Serivise nziza kwa Muganga bakurikirana ubuzima bwabo n’abana

Yanditswe na BAHIZI PRINCE  VICTORY

Ababyeyi bavuye mu mashyamba ya Congo –Kinshasa , bavuga ko batunguwe no kubona umubyeyi atwite bakamujyana kwa muganga gupima inda, ndetse n’abana bavutse bagahabwa inkingo, ibi babihera ko kuva bagera mu kigo cya Mutobo ibi byose iki kigo cyabibakoreye.

Ubwo hasozwaga ikiciro cya 71 mu kigo cya Mutobo muri gahunda yo gusubiza ingabi mu buzima busanzwe, abagore bavuye mu mashyamba ya Congo Kinshasa bavuze ko bishimiye uburyo bakiriwe mu gihe bari batwite, ibintu ngo batigeze babona muri icyo gihugu bitewe n’aho bari baherereye.

Nyirarukundo Jane w’imyaka 35; ni umwe mu bakobwa bavukiye mu mashyamba  ya Congo, aza kurongorwa n’umwe mu ngabo za FDLR yavuze ko kutabona ubuvuzi ngo ababyeyi bitabweho yavuze ko yatakaje abana babibiri n’umuvandimwe we

Nyirarukundo ashima gahunda za Leta (foto rwandayacu.com0

Yagize ati: “ Hano mu Rwanda umubyeyi ni ikintu cyubashywe cyane, nkanjye nakubwira ko ku mbyaro 5 nabyaye sinegeze mpimisha inda, ndi umuntu wagiriye ingorane muri ibi bintu kuko napfushije abana babibiri nabyariye mu rugo, umwana avukana umwuka muke ariko iyo nza kuba nari mfite ubuvuzi nk’uko bikorwa hano mba ntaratakaje abo bana bose”.

Yagize ati: “Kubera kutamenya amakuru ku bijyanye ni uko umuntu aba ahagaze byatumye umwana wa mukuru wanjye apfira mu nda  biza no gutumanawe akurizamo urupfu, ariko hano nk’ubu barampimye bareba uko umwana ateye mu nda , bampima n’agagakoko gatera SIDA,hano rwose meze neza kandi usanga banyitayeho, ariko uzi ,kubyara umwana utazi uko uhagaze mu buzima , uziko bamwiye ngo iyo basanga mfite agakoko gatera SIDA bari kumpa imiti nkazabyara neza”.

Mupenzi Seraphine, wo mu karere ka Rusizi avuga ko kuba mu mashyamba ya Congo nta kintu byumgura mu buzima bwa buri muntu ariko ngo byagera ku babyeyi byo bigakomera cyane

Yagize ati: “hano mu Rwanda ni igitangaza tekereza kugira ngo mu mudugudu habe harimo uwo bita Umunyabuzima nyuma yo kumenya ko utwite akugeraho akajya kugupimisha, agaha abana inking namaze kumenya ko nta mwana n’umwe udafite inkingo zose, mu gihe nk’ubu hari abantu bafite imyaka 30 nta rukingo na mba, njye ibi bintu byarandenze cyane ni ukuri, aha hantu hari ubuzima, u Rwanda ruha agaciro ubuzima bw’umewana n’umubyeyi”.

Seraphine Mupenzi

Nyirahaneza Valerie Perezidante wa Komisiyo yo gusezerera ni gusubiza mu buzuma budsanzwe abahoze mu ngabo avuga ko mbere na mbere Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda icyo yimirije imbere ari ubuzima n’imibereho myiza by’umunyarwanda iyo ava akagera

Yagize ati: “ Muri ikigo uhageze wese ahabwa ubuvuzi ni yo mpamvu rero n’aba babyeyi iyo bageze hano batwite na  bo bahabwa serivise zose zirebana n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi , kandi ibyo byose bikorwa nta kiguzi kuri buri wese”.

Perezidante wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanze Nyirahabineza Valerie (foto rwandayacu.com).

Kuva Komisiyo yatangira ibikorwa byayo abagera ku bihumbi  73 ,  abagera ku 10000 banyuze muri iki kigo cya Mutobo , mu kiciro cya 71 hasezerewe abagera kuri 55 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro.