Musanze: Abagana ikigo nderabuzima cya Gacaca bishimira imiyoborere myiza yabegereje serivise zo kwivuza
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abagana ikigo nderabuzima cya Gacaca gihereye mu murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze , bavuga ko bashimitra imiyoborere myiza yabagejejeho uburyo bworoshye bwo kubona serivise zo kwivuza mu gihje ngo bageraga ku bitaro bya Ruhengeri bakoresheje amasaha 4.
Iki kigo nderabuzima cya Gacaca, giherereye ku biromtero bisaga 20, uvuye ku muhanda munini wa Musanze Cyanika, kikaba mu misozi miremire hafi ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo, bamwe mu baturage bakigana ubu mu gihe cy’amezi abiri gitangiye, bavuga ko cyabaruhuye kubyarira mu ngo ndetse no kunywa ibiti by’imiravumba bivura indwara zinyuranye.
Banyangiriki Beatrice wo mu kagari ka Kabirizi niu umubyeyi w’imyaka 48 y’amavuko avuga ko mu myaka yamaze kubera imiterere y’aho bari batuye cyane ko ari mu misozi miremire kwivuza ngo byarabagoraga
Yagize ati: “Natwe kera kabaye tubinye ikigo nderabuzima cyo kwivurizaho, ababyeyi tukabyarira hafi, iki kigo nderabuzima dukesha imiyoborere ya Paul Kagame kije kuturuhura ingendo twakoraga turi mu mujishi tugiye kubyarareba iyi misozi nawe, abagabo bajyaga bayimanuka bahetse umubyeyi cyangwa se umurwayi, hari abagore babyariraga mu ngo bakahasiga ubuzima cyangwa se abana bagahita bapfa kubera kubura ababitaho uko bikwiye, twishimiye ibyo ubuyobozi bwacu bugenda butugezaho”.
Ndibwami Martin ni umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Gacaca, avuga ko bajyaga bakora ingendo ndende bajya kwivuza ibintu byabagoraga
Yagize ati: “hari ubwo twajyaga kwivuza mu yindi mirenge nka Karwasa , za Muhoza mu bitaro bya Ruhengeri abandi bakajya ku bitaro bya Nemba nabwo bakubise amaguru , hari n’ababonaga urugendo ari rurerure bagahitamo kwivura magendu”.
Uyu mujyanama w’ubuzima Ndibwami , akomeza avuga ko ngo kuba barabionye ikigi nderabuzima hafi byaragabanije amakimbirane ku bijyanye n’anbahetsi
Yagize ati: “Ubundi tugura gahunda y’ingobyi iyo uri umugabio mu jsibo ntuze guheka umurwayi icyo gihe tuguca amande ukishyura abiriwe bahetse , ushibora gutanga umusururu cyangwa se bakaguca amafaranga atari munsii y’ibihumbi 10, ubu rero ivuriro ryaratwegereye urafatwa ukijyana kandi nta n’uwakwinubira guheka umurwayi mu gijhe ivuriro riri hafi , ikindi ni uko imbangukiragutabara isigaye itigeraho”.
Ikindi yongeraho ni uko kugeza ubu ngo kubera kiriya kigo nderabuzima kiganwa na benshi ngo byatumye bahabwa n’umuhanda w’umutuku , ubasha kugera ku kigo neza.
Yagize ati: “Baduhaye ikigo nderabuzima kiza giherekejwe n’ibikorwa by’iterambere byihuse harimo amazi amatara n’amazi ndetse n’umuhanda mwiza, ibi kandi byatumhye twubaka inzu nziza tubyaza umusaruro nka resitora , amacumbi n’izindi nyubakwa zibyazwa umusaruro”.
Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Gacaca Leopold Nirere, nawe ashimangira ko iki kigo nderabuzima Gacaca cyari gikenewe kugira ngo abaturage bakomeze kubona serivise nziza zo kwivuza, ikindi kandi nawe ngo asanga uruhare rw’imiyoborere myiza arirwo rwatumye abaturage bava mu icuraburindi ryo kubura serivise zo kwivuza
Yagize ati: “Bitabaye imiyobirere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame aha hantu ntabwo hari kubakwa ivuriro nawe urabona ko ari ibintu bigoye kubaka kuri iyi misozi, ubu rero abaturage bafite umudendezo kuko begerejwe serivise z’ububyaza, n’izindi
Yagize ati: “Iki kigo nderabuzima cya Gacaca kizatanga serivise zo gususuma indwara, gupima ibizamini by’indwara zinyuranye, kwita ku mubyeyi n’umwana harimo no gupima inda z’ababyeyi kimwe no gutanga inking, kubineza urubyaro, kunoza imirire n’ibindi, izi serivise zoze zajyaga zibageraho babanje gukora ingendo ndende , yemwe hari n’abakoraga urugendo rutari mu nsi y’isaha bajya kwivuxa ibi rero Perezida wacu yasanze bidakwiye aduha hano ikigo nderabuzima, ndasaba abaturage kukigana ndetse no kwitabirira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza”.
Ikigo nderabuzima cya Gacaca kizatanga serivise ku baturage 30.902 bo mu mirenge ya Gacaca n’indi iwukikije , cyafunguye imiryango yacyo ku wa 2 Mutarama 2024, gifite abaforomo 9, gitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 648.486.348 biteganijwe ko kizajya gitanga na serivise z’indwara zo mu kanwa , ariko kugeza ubu ntibarabona umukozi ubishinzwe.
Mu karere ka Musanze, umurenge wa Gacaca ni wo utagiraga ikigo nderabuzima, aha akaba ariho bahera bashimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda kuba mu myaka 30, u Rwanda rwibohoye ingoyi y’igitugu n’ivangura bahawe ikigo nderabuzima.