Nyamasheke :Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 400
Yanditswe na Alice Ingabire Rugira
Ku nshuro ya gatanu Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 450,barangije amasomo muri uyu mwaka 2019 , ubwo bahabwaga impamyabumenyi bakaba barasabwe kugira uruhare mu guteza imbere gahunda yo guhanga imirimo mishya kuko ariyo nzira yo kugeza igihugu ku iterambere rirambye.
Bamwe mu barangije muri iyi kaminuza bavuga ko bishimiye iyi kaminuza yaje ibasanga , maze biyemeza gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kwihangira umurimo ndetse banatanga akazi, cyane ku rubyiruko, barwanya ubushomeri ku rubyiruko rundi rwarangije amashuri ntirubone akazi.

Niyindorera Ernestine ni umwe mu barangije muri kaminuza ya Kibogora yagize ati “Ndi umwe mu bagize amahirwe yo kwiga muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic, nshimye abahazanye ishami ry’uburezi bw ‘ indimi ingamba ntahanye ni uguhangana n’ikibazo cy’ubushomeri nzahanga imirimo nubaka ishuri mu karere ka Nyamasheke, twagaragarijwe ibibazo byugarije igihugu cyacu ubwo twari ku ishuri duhabwa inyigisho zizadufasha kwinjira mu buzima no guhangana nabyo kandi twizeye ko bizatanga umusaruro, kuko inzozi mfite zo gushinga ishuri ninzishyira mu bikorwa bizatuma abatari bake bahabwa imirimo kandi abana bige bugufi binatange umusaruro mu kwimakaza uburezi bufite ireme mu karere no mu gihugu muri rusange.”
Manzi Arnaud arangije mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu , na we yishimira ibyiza by’iyi kaminuza
Yagize ati “Ishuri rya Kibogora Polytechnic turarishima cyane kuko niyo kaminuza yonyine ikorera mu karere ka Nyamasheke ibyo nize ni ibijyanye no gupima ibizamini muri laboratwale , ubumenyi n’ubushobozi ntahanye bizagira uruhare mu kwimakaza imibereho myiza y’abaturage kuko hari amavuriro menshi mu byaro aho usanga abize ibijyanye nibyo twize ari bake ahandi ari ntabo , icyo ngiye gukora ni ukwifatanya na bagenzi banjye tukishyirahamwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo dukore dushyizeho umwete mu rwego rwo guhanga imirimo binyuze mu buvuzi kandi duharanira kurushaho kunoza ibyo dukora no kuba ikitegererezo kubakiri bato.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke na bwo bwishimira uruhare rwa Kaminuza ya Kibogora mu guteza imbere abaturage no guhindura uibuzima bw’abatuye aka karere
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe ubukungu n’iterambere Ntaganira Josué Michel yagize ati” Turashima uruhare rwa Kaminuza ya Kibogora mu guteza imbere Akarere kacu, abarangije mu myaka itambutse baratanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu kubyaza umusaruro ibyo bize, aba barangije none ndabasaba gukemura ibibazo bihari kandi bimakaza indagacaciro z’umuco nyarwanda, bakomeza gutoza umuturage kugira isuku no kwirinda indwara .”
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora Mukamusoni Daria avugako bishimira intambwe bamaze gutera ;kuko umubare w’abaharangiriza ugenda wiyongera kandi bagatanga umusaruro ku isoko ry’umurimo
Yagize ati “Twishimira intambwe tumaze gutera mu gutanga uburezi mu Rwanda, turashima ko Leta dufatanya muri byose bitanga ingaruka nziza kuko abarangiza kaminuza babona imirimo mu nzego zose, kandi iyo dukoze igenzura dusanga bakora neza bikadutera ishema, intego twihaye ni ugutanga ubumenyi tugendeye ku masomo akenewe ku isoko ry’umurimo hifashishijwe ikorana buhanga, ndabasaba kuba umusemburo w’aho bagiye kandi bamenye ko aribwo batangiye amasomo, ntabwo barangije kuko kwiga ni buri munsi u buzima.”
Kaminuza ya Kibogora imaze gutanga impamyabushobozi 1500 mu mashami atandukanye bakaba bari mu nzego z’imirimo inyuranye mu Rwanda no hanze..Ikindi ni uko abarangije bafite amanota meza bahembwe ibikoresho binyuranye harimo n’ibyo mu ikoranabuhanga.