Musanze: Gahunda y’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo iramutse igeze mu Rwanda byazamura iterambere ry’umuhinzi
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu bahinzi babigize umwuga mu karere ka Musanze , bavuga haramutse haje gahunda y’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo byatuma biteza imbere , cyane ko ngo benshi muri bo bakora ubuhinzi bugamije ubushabitsi, bugamije kubina ifaranga n’ibiribwa bihagije .
Kuri ubu uko ubwiyongere bw’abatuye isi bugenda burushaho gutumbagira ni nako ubutaka bugenda bugabanuka, akaba ariyo mpamvu abashakashatsi binyuze mu ikoranabuhanga mu buhinzi harimo gutekerezwa uburyo hahindurwa uturemangingo tw’ibihingwa hakorwa imbuto zifasha mu kongera umusaruro hagamije gukemura ikibazo k’ibiribwa ku isi.
Mukamuhizi Daphrose ni umuhinzi w’ibirayi mu murenge wa Musanze avuga ko kongerera ibihingwa uturemangingo byatuma bajya beza ibirayi binini kandi byinshi
Yagize ati: “ Hari gahunda numvise zibera ahandi mu bindi bihugu aho bahindurira ibihingwa uturemangingo bikera cyane kandi vuba bigatanga umusaruro bikanakundwa , ubu natwe abatekinisiye bacu binyuze mu ikoranabuhanga bakadukorera ibyo bihingwa twatera imbere, kuko twe ibyo dukora tuba dushaka amafaranga kandi tukifuza ko twabikura ku butaka buto,tuvuge nk’ibirayi, ibishyimbo, ibinyomoro n’ibindi ibi byatuzamura vuba”.
Mukamuhizi avuga ko ibirayi yeza biramutse byongerewe uturemangingo byakwera bikaba binini kurushaho(foto rwandayacu.com).
Kabarira Eliab ni umuhinzi w’ibinyomoro mu murenge wa Kinigi, avuga ko abonye ibinyomoro byahinduriwe uturemangingo byamuteza imbere ku mafaranga
Yagize ati: “ Buriya rero kubera ko nkatwe tugurisha ibinyomoro ku kiro, turamutse tubonye ibyahinduriwe uturemangingo twakwiteza imbere kuko ibyo binyomoro byaba ari binini, bisa neza kandi byiza, rwose gahunda nk’iyo ikwiye kuza mu Rwanda natwe tukiteza imbere cyane ko n’ubutaka bugenda budushiraho kubera ko twiyongera cyane”.
Kuri iyi ngingo yo guhindurira ibihingwa uturemangingo, Dr. Nduwumuremyi Athanase Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), akaba akuriye umushinga wa OFAB (Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa) ukurikirana iby’iryo koranabuhanga mu Rwanda;we atangaza ko buryo bwo guhindura uturemangingo tw’ibihingwa LMO (Living Modified Organisms)/OGM (Les Organismes Génétiquement Modifiés)butari bwatangira gukoreshwa mu Rwanda, ariko ko ubushakashatsi bukorwa.
Yagize ati: “Gahunda y’ikoranabuhanga mu buhinzi idufasha kwihutisha gukora imbuto nshya no kwihutisha gutubura imbuto nshya zabonetse. Ibihingwa byahinduriwe uturemangingo kugira ngo bihangane n’ibibazo nk’indwara ziriho, kwera bikeya, byongerewe intungamubiri, bikorwa ngo harwanywe imirire mibi, turwanye inzara tubone umusaruro mwinshi ku butaka buto tubashe kugaburira Abanyarwanda n’abandi batuye Isi kuko umubare w’abatuye Isi ugenda wiyongera kandi ubutaka ntibwiyongera. Tugomba rero gushaka uburyo twakweza byinshi ku butaka butoya”.
Dr. Nduwumuremyi Athanase Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) (foto rwandayacu.com)
Nduwumuremyi akomeza avuga ko gukora imbuto z’ibihingwa zihinduriye uturemangingo bifasha muri gahunda yo gukemura ibibazo bitandukanye birimo uburwayi n’ibyonnyi, umusaruro muke, n’ibindi, kandi ko ku isi nk’ibihugu bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Butaliyani, Bresil, Portugal, Canada, u Buhinde, n’ahandi, bakoresha ubu buryo bwo guhindurira ibiribwa uturemangingo , gusa nko muri Afurika harimo ibihugu bikoresha mu bucuruzi ibihingwa byahinduriwe uturemangingo harimo Afurika y’Epfo, Misiri, Sudani na Burkina Faso kandi kugeza ubu nta kibazo biteje ku buzima bw’umuntu, ikindi ngo haracyakorwa ubushakashatsi ku buryo ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwazasakara mu Rwanda.
Kuki ari ngombwa kongerera ibihingwa uturemangingo?
Ahanini igihingwa gihindurirwa uturemangingo (DNA) hagamijwe ko wenda cyongera umusaruro, kucyongeramo intungamubiri kidasanganywe (vitamins), cyihanganira izuba, cyihanganira indwara, kiticwa n’imvura nyinshi, kidakenera guterwa imiti irwanya ibyonnyi cyangwa iyakoreshwaga ikagabanuka cyane, kukigabanyiriza igihe cyo kwera n’ibindi byinshi bitewe n’ikibazo kibangamiye abahinzi kigomba gukemuka.
Ibyo bihingwa rero bizwiho kurwanya inzara mu bihugu byemeye gukoresha iryo koranabuhanga, bitewe n’uko bitanga umusaruro utubutse, kandi bigahendukira umuhinzi kuwugeraho kuko ahinga imbuto azi neza uko izitwara mu murima, bityo n’igiciro ku isoko kikajya hasi ugereranyije n’ibisanzwe.
Umushakashatsi ku binyabuzima akaba n’inzobere mu by’imbuto muri Kaminuza ya California, Los Angeles (UCLA) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert Goldberg, na we yemeza ko ibiribwa bya LMO byujuje ubuziranenge, akaba yarabigaragarije mu ruhando rw’abashakashatsi muri 2016
Ese haba hari amasezerano mpuzamahanga avuga kuri iyi ngingo yo kongerera ibihingwa uturemangingo?
Amasezerano mpuzamahanga agamije kurebera hamwe niba koko haba hari ingaruka za LMO haba ku binyabuzima n’ibidukikije. Ayo masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku ya 29 Mutarama 2000, ubwo ibihugu bigera ku 130 byo hirya no hino ku Isi byayashyiragaho umukono, i Montreal muri Canada. Bivuze ko kuva icyo gihe, igihugu cyiyemeje gukoresha LMO kigomba kubanza kugira ‘Biosafety Law’.
Ni bande bemerewe kongerera uturemangingo ibihingwa ?
Kugira ngo ibihingwa bya LMO cyangwa GMO byemerwe mu gihugu runaka, kigomba kuba cyarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga azwi nka ‘Cartagena Protocol’, agamije kurebera hamwe niba koko haba hari ingaruka za LMO haba ku binyabuzima n’ibidukikije (Biosafety Low).
Kugeza ubu itegeko ryemera LMO mu Rwanda ntirirashyirwaho, icyakora hari itsinda rigizwe n’ibigo bitandukanye n’abashakashatsi, ririmo kwiga ku by’iryo koranabuhanga mu buhinzi rinakoreshwa no ku bworozi mu bihugu byaritangiye kera, nka Amerika ari naho rikomoka, u Bushinwa, Brasil, Afurika y’Epfo n’ahandi.