Musanze: Umuzabibu Mwiza wahinduye ubuzima bw’abagore binyuze mu bwoya bw’intama

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abagore bo mu karere ka Musanze bari mu buzima bunyuranye,   abapfakazi , abafite ubumuga, kimwe n’abafite indwara zidakira, bavuga ko  Umuzabibu Mwiza, wabakuye mu bwigunge maze biteza imbere.

Ibi barabitangaza nyuma  y’aho baherewe amahugurwa n’Umuzabibu Mwiza, ku bijyanye n’isanamitima n’iremamiryango ;bakize ibikomere byo mu mitima bahisemo kwibumbira muri koperative ,bahereye  ku nkunga bahawe n’Umuzabibu Mwiza  hifashishijwe intama   za kijyambere  zizwi ku izina rya derine zitanga ubwoya ,ibi bikaba byarabaviriyemo kwihangira umurimo, aho buri wese   afite umushahara w’amafarang aasaga  ibihumbi 40 ku kwezi.

Aba bagore basaga 100, bakorera mu murenge wa Muhoza,akagari ka Ruhengeri; bavuga ko bari babayeho nabi ku buryo bumvaga basa n’abari mu kindi gihugu cyangwa iyi ndi si. Ariko  nyuma yo kwibumbira muri koperative hari aho bavuye  n’aho bageze.

Uwamahoro Angelic ni  umwe mu bagore bafashijwe n’Umuzabibu Mwiza , avuga ko ngo yabyukiraga ku nzira ategereje abamufasha ;kuko ngo yaryaga ari uko aciye inshuro, ariko ngo nyuma yo gutozwa  umwuga wo kuboha no gutunganya ubudodo buva mu bwoya byamuhinduriye ubuzima.

Yagize ati: “Burya Imana igukiriza igihe ishakiye , ndi umgore w’umupfakazi, nabyukiraga kuri komezamabuno bamwe bakunze kwita ku ndege, ariko umunsi umwe umuyobozi w’Umuzabibu mwiza yansanze mu rya gatandatu, anzana hano, anyigisha umurimo, atubumbira muri koperative, ubu turakora neza kandi tugahembwa , ikindi ni uko dufashwa kubona inguzanyo, itubereye ingwate, nari nzi mo intama ari iyo gukuraho ifumbire ,inyama n’amafaranga ,ariko sinari nzi ko ubwoya bwoya bwagereranywa na Zahabu, ubu rwose nta kintu kidashobora gukura umuntu mu bukene iyo wagishyizeho umwete , ugamije no kwiteza imbere”.

Ubwoya bw’intama bunyura mu nzira nyinshi kugira ngo bubyazwe ubudodo(foto Rwandayacu.com)

Uwamahoro akomeza avuga ko ngo kuri ubu amaze kuvugurura inzu ye abikeshaumuzabibu mwiza, aha kandi ngo akaba asigaye yarahinduye n’uburyo bwo kunoza imirire, kuko yanatojwe no kwizigamira.

Aba bagore bifashije imashini  zisaga 20,batunganya ubwoya bw’intama kuva bucyogoshwa kuri zo kugera habonetse ubudodo bwiza, bateramo amarangi ngo bitewe na komande baba basabwe.

Mukeshimana na we ni umwe mubatejwe imbere n’ibikorwa byiza  by’umuzabibu, avuga ko ko hari ibintu byinshi bishobora guteza imbere umuntu,ariko ngo byose bituruka kuba muntu afite umutima utuje.

 

Yagize ati: “Nyuma y’aho mariye kuburira umufasha wanjye nasigaranye n’abana mbaho mu bwihebe ;ntazi ko nshobora kongera gukora ku ifaranga, ariko ubu mbikuye ku murimo nahawe n’umuzabibu Mwiza,abana banjye  bariga neza ,mbona icyo kwambara mbese ibyo uzi umuntu akenera mu buzima bwa muntu, najyaga mbona imyenda iboshye mu budodo simenye ko n’umunyrwandakazi yabikora, ariko kuri ubu dukora ubudodo bukajya muri Amerika,ubu nanjye  maze kuvugurura amabati yanjye kuko yarashaje, kandi nambara igitenge nshatse niguriye”.

 

Mukeshimana ngo asanga Umuzabibu Mwiza ari impano y’Imana kuko yamuhaye umurimo(foto Rwandayacu.com)

Uyu mubyeyi yongera ho ko ngo muri kiriya kigo cy’umuzabibu mwiza , abafite ibibazo binyuranye by’ihungabana , bahumurizwa bigatuma bakomeza kwigirira ikizere.

Aba bagore baboha imipira ingofero,ibikinisho by’abana n’ibindi ,gusa ngo baracyafite ingorane zo kuba kuri ibu badafite urwuri ruhagije,ndetse n’ubwoya ngo bukaba bukiri buke kubera ko intama ,abaturage batitabirira kuzorora, nk’uko Umuyobozi w’umuzabibu Mwiza Dufitumukiza  Simon Pirre yabitangaje.

Yagize ati: “Uyu mushinga watangiye mu 2008, Ugamije guteza imbere abagore batishoboye, twebwe rero twatangiriye ku ntama 10, ubu rero tumaze kugera ku ntama zisaga 2000, twatoje rero aba bagore kubyaza umusaruro imbaraga bafite,ari n’aho ubona bakora ibintu binyuranye, mu budodo buturuka ku bwoya bw’intama tworora ariko hari n’abandi baturage bazorora na  bo turabagurira ubwoya bwabo bugakoreshwa hano, ikindi ni uko dufite n’inkwavu zitanga ubwoya twakuye muri Amerika, ubu rero ikibazo dusigaranye ni uko kuri ubu abaturage batari bitabirira kuzorora, ubu kandi duteganya ko uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzafasha n’abandi yenda tugakorera no mu tundi turere, cyane ko izi ntama zikunda uturere dukonja mbese mu misozi mitremire”

Dufitumukiza akomeza asaba abanyarwanda kuza kugura ibikotresho byabo , ngo kuko kugeza ubu usanga abanyamahanga aribo bitabirira kugura ibyo bakora,  mu gihe kandi ngo biramba.

 

Ku kibazo cyo kuba intama zikiri nkeya, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille  we asaba inzego z’ibanze kubigiramo uruhare, bagatoza umuturage korora ziriya ntama ngo kuko zitanga umusaruro .

Yagize ati: “ Turasaba  ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko ibi bintu babigiramo uruhare ndetse buri rugo rukaba rwagira izi ntama , kuko zigira umusaruro , kandi bizatuma n’ibikorwa mu bwoya buzikomokaho bihenduka, kandi koko  iyo urebye ibiciro usanga bikiri hejuru , kandi intego ni uko ibikorerwa mu Rwanda biboneka ari byinshi kandi ku giciro kibereye buri wese”.

Aba bagore barashikariza bagenzi babo  b’abagore korora intama ku bwinshi,  kuko kugeza ubu  ikiro kuri ubu cy’ubwoya kigura amafaranga agera ku bihumbi 400, kandi  intama itanga ubwoya muri buri mezi 6. Kugeza ubu  Umuzabibu watanze akazi ku bagora bagera  ku 198 bo mu karere ka Musanze.

Zimwe mu ntama zivamo ubwoya bukorwamo imyenda n’abaturage i Musanze barazorora (foto Rwandayacu.com).

Umuzabibu Mwiza ukorera mu  murenge wa Muhoza, akagari ka Ruhengeri , Umudugudu wa Susa.Uramutse ukeneye ibikoresho ndetse n’imyambaro bakora , kimwe no gukorana na  bo mu gihe ushaka korora ziriya ntama bakajya bakugurira umusaruro uzikomokaho wahamagara kuri Numero ya telefoni igendanwa  0780263011 ni iy’Umuyobozi w’Umuzabibu Mwiza Dufitumukiza  Simon Pierre

 364 total views,  2 views today