Musanze: VTC Mutobo yashyize ku isoko ry’umurimo  urubyiruko rugera  kuri 40

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyi ngiro cya Mutobo,(VTC:Vocation Taining Center) ahazwi nko kuri Demobilizasiyo, kuri ubu cyatangiye kwigisha urubyiruko, imyuga inyuranye harimo ubuhinzi n’ubukorikori, ku ikubitiro abagera kuri 40, akaba aribo basoje amasomo.Ubuyobozi bwacyo bukaba bushishikariza, ababyeyi koherezayo abana babo  kuhigira ubumenyi ndetse abarangije amasomo basabwa guhanga umurimo no kuwuha abandi.

Ni ku bufatanye bwa RTB(Rwanda TVET Board , SDF(Skills Development Fund), RDRC(Rwanda Demobilization and Reintegration Commission) uru rubyiruko rubasha guhabwa amasomo n’amafaranga y’urugendo kimwe n’amafunguro,abahiga bo bakaba basabwa kwigurira umwambaro gusa.

Bamwe mu bitabiriye aya masomo bavuga ko bari bazi mo kiriya kigo kigirwamo n’abasirikare bavuye mu mashyamba ya Kongo baba baritandukanije n’imitwe yitwaje intwaro muri Kongo Kinshsa, ariko ngo bashimishijwe no kuhafatira amasomo kandi batarigeze bajya mu mitwe yitwaje intwaro, bashimangira kandi ko ubumenyi bahakuye bagiye kububyaza umusaruro.

Nduwayezu Samuel wo  u murenge wa Gataraga akarere ka Musanze yagize ati: “Amasomo nigiye hano birimo kumfasha gutegura ejo heza hanjye, mu byerekeranye n’ubuhinzi nize uburyo bwo gukoresha ifumbire, namenye uburyo bwo gutera imiti mu bihingwa, muri iki kigo cya Mutobo rero njye mbere numvaga hajyamo abantu bavuye mu mitwe yitwaje intwaro, najyaga mpareba nkagira ubwoba, ariko nageze hano numva nguwe neza, ndasba ababyeyi kureka bana babo bakaza kwiga hano, kandi umwuga ni isoko y’iterambere, nkanjye n’izi ibijyanye n’indimi imyaka 6, ariko nishimiye kongeraho n’amasomo y’ubuhinzi, tugiye rero kubyaza umusaruro amasomo twahawe, dore ko ubu twatangiye no kwibumbira mu makoperative , kandi ikigo nacyo kitwizeza ubufatanye”.

Nduwayezu Samuel umwe mu barangije kuri VTC Mutobo (foto rwandayacu.com)

Kuba kandi amasomo bahabwa na VTC Mutobo, ari ingirakamaro bishimangirwa na Ayingeneye  Delphine wo mu karere ka Nyabihu, uvuga ko yarangije mu ishuri ry’uburezi, ariko akaba yarihisemo no kwiga umwuga

Yagize ati: “Nkanjye nize uburezi kandi ni bwo nkora, nkimara kumva ko hano barimo gutanga amasomo y’ubumenyigiro, nta kintu nishyuzwa, nahisemo kuza kubyiga nize ubuhinzi namenye akamaro k’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto kuko bitanga inyungu nini haba mu mafaranga ndetse no mu biribwa, ubu ngiye guhanga umurimo mu byo nigiye aha mu gihe cy’amezi 6, mpere ku butaka buto mbubyaze umusaruro, kandi twabonye ko umuntu atagombera igishoro kini, kuko n’ikinyomoro kimwe ugihumbitse ubwacyo ugatera ingemwe zivuyemo wakwiteza imbere, igishoro cyambere ni ugutekereza”.

Ayingeneye  Delphine nawe yarangije amasomo muri VTC Mutobo avuga ko agiye guhanga umurimo (foto rwandayacu.com)

Barakengera Justin ni umwe mu babyeyi bahareye umwe mu bana baharangije amasomo y’ubumenyi ngiro akomoka mu karere ka Nyabihu, we ashima ko VTC Mutobo yashyizeho gahunda yo kwigisha abana babo imyuga

Yagize ati: “ Iyi gahunda ni nziza , ahubwo yari yaratinze kugera hano, abana bacu bariga ntakwishyura amafaranga y’ishuri kuko Leta y’u Rwanda irayatanga, aha rero nahise nohereza umwana wanjye kuza kwiga hano, arangije amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi, ngiye kumutera inkunga muhe igishoro, kandi nkomeze nsabe n’abandi babyeyi kugana iki kigo kuko kituzaniye iterambere, ikindi numvise ko bamwe mu rubyiruko rwavuye mu mitwe yitwaje intwaro yo muri Kongo Kinshasa bazajya bigana n’abo basanze mu Rewanda, iyi gahunda ni nziza kuko izatuma urubyiruko rukomeza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge”.

Barakengera Justin umwe mu babyeyi bohereje umwana we kuri VTC Mutobo (foto Rwandayacu.com)

Uwari uhagarariye  Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo RDRC(Rwanda Demobilization and Reintegration Commission) , Mudeyi Cyprien ;kuri uwo munsi muri VTC  Mutobo, nyuma yo gusobanura amateka y’ikigo cya Mutobo kimwe n’amateka ya RDRC,we yasabye urubyiruko rurangije amasomo kwiteza imbere no kuba umusemburo w’aho bagiye gukorera muri sosiyete

Yagize ati: “Mufite igihugu kiza kandi gifite abayobozi babakunda, amasomo mwigiye hano, muhawe impamyabushobozi ntabwo mukwiye kuzicarana nimuzibyaze umusaruro mumenye ibyo abaturage bababakenyeho, kuri ubu tugiye kongera kwandika abandi banyeshuri ndasaba ababyeyi gukomeza kugana iyi VTC ya Busogo bohereza abana kuza kwiga hano, aba bana murabona ko barangije mwa babyeyi mwe nimubafashe kugera ku gishoro kugira ngo biyubake binyuze muri aya masomo bahawe kandi natwe tuzakomeza kubaba hafi”

Mudeyi Cyprien wari uharariye RDRC(Rwanda Demobilization and Reintegration Commission) (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi wa VTC Mutobo Nsabiyera Schadrac, avuga iri shuri ryatangiye muri 2019 ryigisha abana babaga bavuye mu mitwe yitwaje intwaro ariko ngo uko iminsi yagiye ihita  byabaye ngombwa ko n’abana baturiye iri shuri bajya baza kwigana na bo kuko nayo ni gahunda nziza ibiba urukundo n’ubufatanye

Yagize ati: “  Amasomo dutanga hano ashobora kumara amezi atandatu kugera ku mwaka, iyi gahunda igamije kubateza imbere mu buryo bwihuse kuko umwuga uzana amafaranga vuba, aba barangije bize ubuhinzi no gutunganya indabyo, ndabasaba kuba umusemburo mu iterambere ry’igihugu cyane cyane aho bagiye batoza abaturage ubuhinzi bugamije amafaranga n’ibiribwa ikindi agatoza ababyeyi gutegura indyo iboneye, mbatumye kurwanya imirire mibi, ababyeyi bibohereze abana babo hano kandi ntihazagire uvuga ngo ntayandi mashuri afite kuko n’uwacikije aza hano kwiga, nta mafaranga y’ishuri dusaba ahubwo nit we tubaha amatike gusa umunyeshuri asabwa kugura udukoresho duke cyane two kumufasha kwiga aba 40 bo batewe  inkunga  SDF, abandi bo bigira ubuntu ari nabo bishakira ibikoresho”.

Umuyobozi wa VTC Mutobo Nsabiyera Schadrac, asaba ababyeyi kohereza abana ku kigo cya VTC Mutobo(foto rwandayacu.com)

Uyu muyobozi akomeza ashimira ngabo RDRC(Rwanda Demobilization and Reintegration Commission), (Rwanda TVET Board , by’umwihariko SDF(Skills Development Fund),yatanze inkunga yatumye bariya banyeshuri 40 babasha kurangiza amasomo yabo.

Uwavuze mu izina ry’ubutegetsi bwite bwa Leta Herman Micomyiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga nawe yasabye abarangije kurewanya inzara n’imirire mibi kandi , amasomo bavanye muri VTC Mutobo, kuyabyaza umusaruro bagakora batekereza ejo heza

Yagize ati: “ Mwe murangije aya masomo nk’urubyiruko Rwanda rw’ejo, mwirinde imvugo y anta myaka ijana kuko n’ibi turimo byose kuba dufite igihugu kiza bikomoka ku basokoruza bacu, bakoze ku buryo imyaka isaga ijana u Rwanda ruzabaho, amasomo mukuye hano muyabyaze umusaruro mwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zijyana mu buzima bubi, mukomeze mwirinde icyorezo Sida kuko twifuza urubyiruko rufite amagara mazima, nimukomeze mwite ku buhinzi n’ubworozi, mukore rwose ubuhinzi bwambukiranya imipaka mugamije kurwanya ubushomeri, n’ibindi byatuma igihugu cyacu kidatera imbere nk’uko tubyifuza”.

Herman Micomyiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga (foto rwandayacu.com)

Amasomo abonerwa muri iki kigo abarurirwa mu mashami agera ku 8,ubuhinzi n’ubworozi, gusukura imisatsi no kuyogosha amashanyarazi, ubudozi, ibijyanye n’amazi, ubukanishi,gusudira, ubukanishi bw’imodoka ‘

Umwaka wa 2023, biteganijwe ko abagera kuri 349, nibo bazahabwa amasomo  yavuzwe haruguru, kuri ubu abangije ni abakobwa 31 n’abahungu 9 bose biyemeje kwiteza imbere bahereye ku masomo bahawe.

Abarangije amasomo muri VTC Mutobo bakase umugati w’ibyishimo (foto Rwandayacu.com)

 

Byari ibyishimo gusa (foto rwandayacu.com)

 

 

 1,436 total views,  4 views today