Amakuru

Nyabihu: Bigogwe Ntagisanimana n’umuryango we bibera muri kiramujyanjye

Yanditswe Tuyishime Aime Patrick

Ntagisanimana Esperence wo mu kagari ka  Kijote,  Uumudugudu wa Bikingi, Umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu  abayeho nabi kubera kuba mu nzu izwi nka kiramujyanye, aho itsindagiyemo ibyatsi n’imyenda ishaje.Muri iki kirangarizwa avuga ko ahuriramo n’ingorane zinyuranye.Ubuyobozi bw’umurenge bwo buvuga ko nyuma y’uko bumenye iki kibazo bugiye kumukodeshereza.

Ntagisanimana yagize ati: “Rwose maze imyaka igera kuri itanu mba muri iki kiraro ni uko navuga, ntabwo njya nsinzira n’umunsi n’umwe kubera iyi nzu ubona ko ari kiramujyanye, ndara ndwana n’inyamaswa harimo imbwa zije kurya utwo natetse, ubundi imvura yagwa nkarara mvoma amazi nyamena hasi, ikindi ni uko iyo imvura nanone iguye haba ubwo njya hanze n’abana banjye uko ari batatu, kugira ngo inzu itatugwaho ngira ngo na mwe muribonera ko iteze ibiti bituma idapfa kugwa”.

Ntagisanimana akomeza avuga ko aramutse abonye umugiraneza yakubakirwa inzu dore ko iriya abamo atari iye ayikodesha.

Yagize ati: “ Aha n’ubwo ubona ari nko hanze nta n’ubwo ari ahanjye, mpakodesha amafaranga 1500 ku kwezi, ubu rero nibura haramutse habaye umugiraneza akambonera aho kuba yaba agize neza rwose,aho bigeze ariko nanone numva ko inzego zo hejuru zandwanaho kuko kuva kuri mudugudu kugeza kuri gitifu w’umurenge bose banyuraho ntibagire icyo bavuga mbese naheze mu gihirahiro”.

Ntagisanimana avuga ko yaheze mu gihirahiro yabuze gifasha (foto Patrick).

Bamwe mu baturanyi ba Ntagisanimana  bavuga ko babangamiwe n’imibereho ye kuko buri gihe bumva ko isaha yose yapfa azize impanuka ikomoka kuri kiramanye abamo.

Umwe muri bo yagize ati: “ Rwose ubuzima bwa Ntagisanimana n’umuryango we buduteye impungenge cyane kuri we iyo bwije ntitumenya ko bucya, kandi no kumanywa tuba dufite impungenge ko umuyaga wahuha iyi nzu ikamugwaho , mu bihe by’imvura byo dusaba imana ngo imbue imbere kuko na mwe muribonera neza ko inzu igiye ku mugwaho n’ako si inzu ni ikibuti, n’aho abavuga ngo ni ikiraro byo barabeshya kuko n’inka zimurusha kubaho neza”.

Uyu muturage akomeza asaba ubuyobozi kuba bwamurwanaho bukamubonera aho kuba.

Yagize ati: “Hari ubwo bamwe mu bayobozi na  bo bagira uburangare, ni gute umuntu nk’uyu atura hagati y’ingo zifite amabati ariko we agasigara hagati ari mu kintu kirutwa n’ubwiherero njye numva naramuka apfuye n’abana be byabazwa Gitifu, kuko mu bihe by’imvura biri imbere dufite impungenge ko ashobora kuzapfa ayizize”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe Muhirwa Robert, avuga ko koko habaye uburangare bw’abayobozi kuba bataratanze raporo ngo uriya Ntagisanimana ashyirwe ku rutonde rw’abagiye gufashwa.

Yagize ati: “ Ntabwo twari tuzi ko uriya muryango ubayeho nabi, kuko ntabwo abayobozi bamwegereye bamwitayeho, riko kubera ko noneho tubimenye tugiye kumukura muri kiriya kiruri, tube twamukodeshereza ndetse nawe ashyirwe ku rutonde rw’abazubakirwa, mbonereho kandi nsabe abayobozi dufatanije kuyobora uyu murenge kwirinda gutekinika, kuko bidindiza iterambere n’imibereho y’umuturage”.             

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe Muhirwa Robert(foto Rwandayacu.com)

Kugeza ubu mu murenge wa Bigogwe biteganijwe kubakira imiryango igera kuri 55, ibayeho nani muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka.