Rubavu: Abahanzi babinyujije mu bihangano byabo barakangurira abaturage kubungabunga icyogogo cya Sebeya
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.
Ku bufatanye na Sebeya Project, na RWARRI(Rwanda Rural Rehabilitation Initiative)hateguwe amarushwana ku bahanzi hagamijwe gukora ubukangurambaga kugira ngo , abaturage bumve neza akamaro ko kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya.Abaturage bavuga ko ibihangano birimo indirimbo n’imivugo byatumye bumva neza kandi mu buryo bworoshye uburyo Sebeya ikwiye kubungwabungwa.
Mukamariza Theodette, ni umuturage wo mu murenge wa Kanama asanga uburyo bwiza bwo kwigisha abaturage binyuze mu ndirimbo bituma ubutumwa butambuka vuba kandi ntibwibagirane
Yagize ati “B urya indirimbo ni kimwe mu bikora ku mutima wa Muntu kandi butibagirana ;ubundi abayobozi ba Sebeya Project , bajyaga baduha inama zo kubungabunga ibidukikije , rimwe na rimwe tukabyibagirwa, ariko kuri ubu harimo indirimbo nziza n’ibisigo, ibyo byose tugiye kujya tubyumva ku maradiyo, tubifste mu mutwe, ikindi ni uko n’abana bacu babyungukiyemo kuko izi ndirimbo nk’uko muzi ko abana bafata mu mutwe vuba bazazifata ubundi bakure baziko kubungabunga ibidukikije ari ingenzi bahereye kuri iki cyogogo cya Sebeya”
Harelimana Innocent umukozi ushinzwe ibidukikije mu karere ka Rubavu, avuga ko abaturage bakwiye gushyira ingufu mu kurwanya ibintu byose byibasira ibidukikije ndetse ibihangano bikababera imfashanyigisho, kuko indirimbo ntabwo ipfa kwibagirana
Yagize ati “Dusabwa gukomeza kubungabunga ibidukikije, izi ndirimbo n’ibi bihangano byose mu rwegpo rw’ubukangurambaga ibi bihangano bizajya binyuraho mu nama kugira ngo koko ubu bukangurambaga bucengera abaturage binyuze hano mwahanze, kandi kubungabunga icyogo cyaSebeya ni ukurwana ku buzima bw’abanyarwanda, ngira ngo murabizi Sebeya yatwaye imitungo myinshi y’abanyarwanda n’ubuzima bwa benshi”.
Yakomeje yongeraho ko kubera ingufu n’imiryango iharanira kubungabunga icyogo cya Sebeya, byatanze umusaruro ,aho abahawe imirimo yo kubungabunga Sebeya biteje imbere, abandi barorozwa inka zibaha ifumbire n’amafaranga.
Uwambere mu bahanzi yahawe igikombe n’amafaranga
Umwe mu bitabiriye iri rushanwa akaba umuhanzi umaze kwamamara cyane Nsengimana Justin, na we ashimangira ko ibihangano byigisha vuba kandi bikagera kure mu gihe gito.
Yagize ati “Buriya ibihangano ni ibintu bisigara mu mutwe wa buri wese, burya ni iyo indirimbo cyangwa se igisigo umuntu yakumvamo akantu gato kaba ari umusanzu ukomeye, iyi gahunda rero yateguwe na Sebeya Project, ni nziza kuko ni uburyo bwiza abaturage baturiye icyogogo cya Sebeya bahabwa amasomo kandi ubutumwa bugera kuri benshi mu gihe gito bikanasigara mu mitwe y’abo bireba , twebwe nk’abahanzi tuzakomeza gutanga umusanzu wacu, dukomeza gukora ibihangano bikangurira buri munyarwanda wese kwita ku bidukikije, kandi inikorwa byose kuri Sebeya tuzakomeza kubibungabunga ni ubwo umushinga waba ucyuye igihe”.
Mu marushanwa yateguwe na Sebeya Project, hahemwe abantu 8, batanu mu ndirimbo , batatu imivugo, igihembo cyambere cyari 250.000 mu ndirimbo, imivugo 150000 y’u Rwanda.
Icyogo cya Sebeye nyuma yo kubungwabungwa cyatanze umusaruro ku biribwa
Umushinga ugamije Imicungire IKomatanije y’umutungi kamere w’Amazi mu Rwanda (EWMR),ni umushinga uterwa inkunnga na Amasade y ‘ubwami bw’Ubuholandi (EKN) ugashyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo gishinzwe Umutungo kamere w’Amazi mu Rwanda (Rwanda Water Ressource Board ku bufatanye mu bya tekinike (TA) butangwa n’ikigo mpuzamaha kibungabunga ibidukikije ( IUCN),Umuryango w’Abaholandi ushinzwe iterambere(SNV) n’Umuryango Nyarwanda Uharanira Iterambere ry’Icyaro (RWARRI).