Amakuru

Musanze: Abanyeshuri bo kuri Wisdom School bishimira gahunda bagiye kwigishwa yitwa Rwanda Innovation Challenge

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abanyeshuri bo kuri Wisdom School, ishami rya Musanze, bavuga ko bishimiye gahunda y’ikoranabuhanga hifashishijwe imibare yitwa Mathematics & Robotics Challenge cyangwa Rwanda Innovation Challenge,bagiye kujya bahabwa; kuko izabafasha mu kuba indashyikirwa ku isi yose, ndetse babashe no gukomeza guhanga udushya.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Rwandayacu.com, bavuze ko iriya gahunda yatumye bafungura imyumvire kuko bagiye kujya bagendana n’isi mu ikoranabuhanga.

Ishami Arilla ni umwe muri bo yagize ati: “ Iriya gahunda nk’uko nayumvise, iramutse ije koko tukayigishwa ndakubwiza ukuri twakomeza kuba indashyikirwa, ngira ngo uribuka ko tumaze kuzana ibikombe byose mu marushanwa mpuzamahanga, aha rero n’iriya gahunda y’ikoranabuhanga hifashijwe imibare nitumara ku yiga; mu ruhando mpuzamahanga ntawe uzadukurikira kuko hano batwigisha kuzaba abantu bahangana ku isoko mpuzamahanga bishingiye no ku bumenyi mpuzamahanga”

Nduwayesu Elie ni umuyobozi wa Wisdom Shool, avuga ko ku rwego mpuzamahanga bari bafite, abana bigaga computer gusa, bakamenya kuyikoresha no kwinjira mu byo bemewewe kwinjiramo.Iyi gahunda rero ya Mathematics & Robotics Challenge cyangwa Rwanda Innovation Challenge, ije yiyongeraho ngo ngo bizatuma bakomeza gukata mu ikoranabuhanga, Uyu Muyobozi akaba ari n’aho ahera asaba abanyeshuri bagiye muri iyi gahunda kuyiga bashyizeho umwete, ndetse ashimangira ko bafite inyungu nyinshi muri iriya gahunda nshyashya binjije mu burezi bwa Wisdom School.

Yagize ati “Iyi gahunda tuyifitemo inyungu nyinshi rwose kuko abanyeshuri bazasobanukirwa ikoranabuhanga bamenye no kuribyaza umusauro, ibi kandi bizabafasha no kubona intsinzi ku ruhando mpuzamahanga, cyane ko bazagenda bakora amarushanwa ategurwa ku rwego mpuzamahanga ni ko bazagenda bahabwa ibihembo , bizatuma kandi akora ubushakashatsi bushobora kuba bwakemura ibibazo bye ndetse n’igihugu cye”.

Umuyobozi wa Wisdom SchoolNduwayesu Elie

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko muri iriya gahunda umwana wese azahabwa kode(code) na Polyup (Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’ iyi gahunda), ku buryo mu kiruhuko umwana azaba yemerewe gukoresha iyo kode.Iyi gahunda ikaba izajya ituma abana mu biruhuko bazajya bihugura aho guta umwanya bari mu bibarangaza bidafite agaciro nko kwirwa bitemberera.

Umuyobozi w’umuryango Edified Generation Rwanda ushinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Rwanda Innovation Challenge/Mathematic & Robotics Challenge avuga Ntirenganya Valens ko iyi ari gahunda yashyiriweho abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kwiga no kwigisha imibare mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo kandi na  bo  bayibyaze umusaruro

Yagize ati: “Turifuza ko imibare iva mu bitabo no mpapuro z’amakaye tukayibyaza umusaruro twifashishije ikoranabuhanga, umwana akaba yaterwa inkunga ku mushinga we cyangwa akawugurisha abawufitiye ubushobozi, bigafasha mu gukemuera ibibazo bitandukanye hirya no hino ku isi bitewe n’ubwoko bwawo, ndetse nawe bikongera bwa bushobozi bwo gukora cyane nawe akazagira urwego ageraho rwo kuba yawukora akanawishyirira mu bikorwa, ukamugirira akamaro ndetse n’igihugu cye.”

Umuyobozi w’umuryango Edified Generation Rwanda ushinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Rwanda Innovation Challenge/Mathematic & Robotics Challenge avuga Ntirenganya Valens

Uyu Muyobozi yongeraho ko ikigamijwe cyane ari uko umwana ugiye muri iriya gahunda agira ubumenyi mu kwiga imibare mu buryo bw’ikoranabuhanga no kubibyaza umusaruro, birimo nko gukora imishinga itandukanye., ikaba kandi ifite umwihariko wo gukundisha umwana imibare no kuyibyaza umusaruro dore ko hari bamwe biga imibare bavuga ngo mbese izabamarira iki?

Wisdom School, itangije iyi gahunda ije ishimangira intego yayo yo gutanga ubumenyi mpuzamahanga aho byagaragaye ko umwana uvuye kuri iri shuri, iyo ageze hanze y’Afrika nka Amerika, Uburayi atsinda ku rwego rwo hejuru.Wisdom School, ifite amashami mu turere twa Rubavu-Nyabihu-Musanze-na Burera, aho ifite abanyeshuri basaga ibihumbi bibiri, kandi kuri ayo mashami yose biteganijwe ko iyi gahunda ya Rwanda Innovation Challenge/Mathematic & Robotics Challenge, izigishwa kuri buri kigo cya Wisdom School.