Nyabihu:Ababungabunga ikiyaga cya Karago bakomwa mu nkokora n’aborozi b’inka
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abakora umurimo wo kubungabunga ikiyaga cya Karago, kiri hagati y’imirenge ya Mukamira na Karago yo mu karere ka Nyabihu, bavuyga ko bakomwa mu nkokora n’aborozi b’inka bagenda bangiza ibikorwa remezo bigamije kukibungabunga , harimo imirwanyasuri,urubingo ndetse n’ibiti batera ku nkengero zacyo.Bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere guhagurikira iki kibazo.
Umwe mu bashinzwe kubungabunga iki kiyaga wavuganye na Rwandayacu.com yavuze ko aborozi baza kuragira mu nkengero z’iki kiyaga babangamiye ibidukikije,
Yagize ati: “ Abashumba bamanukana imipanga ku buryo nka njye ushinzwe kukirinda, mpita niyirukira, abandi bazana inka bakaragira hano rwose inka zikangiza imiringoti tuba twaraciye, urubingo twahateye na rwo ubona ko inka zigenda zirurya,ikindi niba ibyatsi byo ku nkengero z’iki kiyaga bihacitse rero n’amafi azagera ubwo apfa ashire kubera ko ubona itaka ryo mu misozi rigenda ryiroha mu kiyaga kuko nta gitangira ihari nyine ubona ko ibimera byose aborozi babyangiza”.
Bamwe mu borozi bo muri Nyabihu baragira mu nkengero z’ikiyaga cya Karago (foto Ngaboyabahizi Protais).
Umwe mu baturiye iki kiyaga nawe ashimangira ko niba aborozi badahwituwe ngo bareke kuragira mu nkengero z’iki kiyaga, amaherezo gishobora kuzagera ubwo cyuzura itaka ryo ku gasozi kubera isuri.
Yagize ati: “ Ubundi tuzi neza ko hariho gahunda ya Leta yo kororera mu biraro, ariko twe dutangazwa ni uko hari aborozi bigize indakoreka bakaza kwiba ubwatsi no kuragira mu nkengero z’ikiyaga,kuko ibyo tuhakorera byose kandi twashoyemo ingufu na Leta igashoramo amafaranga byose uzasanga ari igihombo gikabije, rwose ubu Leta aho bigeze nishyiremo ingufu ihagarike ibi bintu; ndabwira akarere kacu.”
Urubingo ruterwa mu cyanya gikomye cy’ikiyaga cya Karago aborozi baruragira inka(foto Ngaboyabahizi Protais)
Kuri iyi ngingo umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette we yatangarije Rwandayacu.com ko bagiye guhagurukira kiriya kibazo, umworozi bazasanga yaragiye mu nkengero za kiriya kiyaga cya Karago abihanirwe.
Yagize ati: “ Ntibyemewe ko aborozi baragira mu nkengero z’ikiyaga kuko hariya hano ni icyanya gikomye, niba koko nk’uko mwabibonye inka zihatembera kimwe n’abandi baza kwangiza urubingo rwatewe mu rwego rwo gukumira isuri yangiza kiriya kiyaga cya Karagio, ibi tugiye kubiganiraho n’aborozi, kimwe n’abayobozi bari hafi aho tubyiteho ku buryo nk’uko amategeko abiteganya uzahafatirwa ahabwe ibihano biteganijwe.”
Mu minsi yashize byari byatangiye kugaragara ko amazi ava mu misozi yari atangiye gusuka itaka mu kiyaga cya Karago,ku buryo cyari gitangiye kuzuramo itaka mu buryo bugaragarira amaso ya muntu, ni bwo hafashwe ingamba zo gufata amazi hacukurwa imiringoti ndetse haterwa n’ibiti ku nkengero, hanabungwabungwa umugezi wa Nyamukongoro, abaturage bakaba basabwa gukomeza gutanga amakuru kuri buri wese ushobora kubangamira, ubuzima bwa kiriya kiyaga.
Hafi y’ikiyaga cya Karago usanga inka zihabyagiye nyuma kurisha mu cyanya gikomye(foto Ngaboyabahizi Protais)