Muhanga:Umuryango Humuriza Tamari usaba ababyeyi bafite abana babakobwa batewe inda kutabaha akato
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu bakobwa batewe inda bakiri bato bo mu murenge wa Mushishiro akarere ka Muhanga bavuga ko babayeho nabi mu miryango yabo nyuma yo guterwa inda, Nyamara Umuryango Humuriza Tamari wo usanga bidakwiye ko umwana watewe inda ahabwa akato.
Umwe mu bakobwa batewe inda waganiriye na www.rwandayacu.com, ubwo bahabwa ibikoresho ku bana babo n’umuryango Humuriza Tamari Foundation, yavuze ko rwose umukobwa watewe inda abaho nabi kandi mu buzima bubi.Aragira ati “Rwose nkimara gutwara inda ababyeyi bakabimenya, nabayeho nabi gutukwa gukubitwa inkyuro za buri munzi mbese itotezwa rikaze cyane ku buryo nageze ubwo bampa inkono yanjye nkajya nitekera , kuko gutwara inda mu muryango wacu ni amahano, kugira ngo ntaza kuyanduza abavandimwe rero byasabaga kugira igikombe cyanjye n’isahane, rwose nifuza ko hajya habaho amahugurwa ku babyeyi bafite abana batewe inda, kugira ngo nabo bahabwe amasomo ku isanamitima babone uko basana abakobwa babo, kuko hari ubwo nashatse kwiyahura inshuro 2, nshaka no gukuramo inda biranga”.
Mukeshimana Purcherie ni umwe mu babyeyi bo muri Mushishiro, avuga ko nawe akimara kumva ko umwana we yaewe inda rwose atabyakiriye neza ndetse ku buryo yashatse kwiyahura.
Aragira ati “Nkimara kumenya ko umwana wanjye yatewe inda nabaye umurakare, ndakarira uwamuteye inda, ndetse n’umukobwa wanjye ndamurakarira ntibyabura, ariko buhoro buhoro nagiye mbyakira , umwana ndamufasha arinda abyara, aha rero nanjye nasanze atari ngombwa ko umubyeyi atoteza umwana wee ngo ni uko yatewe inda, nibajye babegera babaganirize rwose, kandi buriya hari n’ubwo imiryango igira uruhare mu gutwara inda kw’abana babo, niba bahora mu makimbirana se abandi ntibamenye imibereho y’abakobwa babo, urumva kubashuka bitoroha se.”
Pasiteri Nyiraneza Albertine Umuyobozi wa Humuriza Tamari Foundation, avuga ko bidakwiye ko ababyeyi bafite abana b’abakobwa batewe inda zitateguwe , gukomeza kubitaho aho gukomeza kubaha akato.
Aragira ati “Si byiza ko umwana ugize ikibazo cyo kuba yaterwa inda ahabwa akato, ni ngombwa ko umubyeyi we amwegera, akamubungabunga ndetse n’uwo atwite , kuko nyine iyo yatewe inda biba byarangiye ni ngombwa ko abaho ndetse n’uwo atwite, icyambere ni uko umubyeyi aganiriza umwana ku bijyanye n’imyororokere, ikindi kandi imiryango ikirinda amakimbirane yo mu rugo , kuko na byo ni bimwe mu bituma abana bata imiryango, aha ni ho abana b’abakobwa bahurira n’ikibazo cyo guterwa inda.”
Pasiteri Nyiraneza Albertine Umuyobozi wa Humuriza Tamari Foundation(Foto Humuriza Tamari F)
Mu rwego gukomeza kubungabunga ubuzima n’imibereho y’aba bana b’abakobwa batewe inda Umuryango Humuriza Tamari Foundation, yahurije hamwe abagera kuri 200, ibahuriza mu matsinda, ibatoza gukora no kwishakamo ibisubizo, ikaba yita no kubana babyawe n’abo bakobwa, nk’uko Pasteri Nyiraneza Albertine, yabitangarije www.rwandayacu.com
Aragira ati “Humuriza Tamari Foundation, kuri ubu yabumbiye mu matsinda aba bana b’abakobwa batewe inda,tubafasha gukomeza gukora bigira mu kwihangira umurimo, ikindi ni uko twita no ku ba bakomoka kuri abo bakobwa batewe inda, bakiri bato, ikindi ni uko tubakangurira n’umuco mwiza wo kwizigamira, no gushora imari kugira ngo bikure mu bukene.”
Humuriza Tamari Foundation yahaye ibikoresho by’ishuri abana bavutse ku bana bavutse ku bakobwa batewe inda
Humuriza Tamari,iha ibikoresho abanyeshuri , ibikoresho by’isuku ndetse n’abafite ubumuga Humuriza Tamari, ibashakira insimbura ngingo kimwe n’utugari bagenderamo.
Kugeza ubu mu murenge wa Mushishiro abana bagera kuri 200, bakaba bari mu matsinda 6 aho bateganya kubafungurira konti bakazafashwa kandi kujya babona inguzanyo.
Mu gihe cy’itangira ry’amashuri Humuriza tamari yahaye bariya bana ibikoresho by’ishuri n’isuku bifite agaciro gasaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.