Burera: Abanyarwanda bagera kuri 16 birukanywe muri Uganda
Yanditswena Ngaboyabahizi Protais
Abanyarwanda bagera kuri 16, bagizwe n’abagabo 9 abagore 5 n’ abana 2ni bo bashyikirijwe u Rwanda banyuze ku mupaka wa Cyanika, aba bakaba birukanjwe muri Uganda nyuma yo gufungwa kuri bamwe, Ubuyobozi bw’akarere bwo buratangaza ko bwo bushimishijwe no kuba aba banyarwanda baje ari bazima.
Aba banyarwanda bavuga ko bagiye muri Uganda mu bihe binyuranye bagiye mu bushabitsi (business) bunyuranye, bamwe bavuga ko bahuye n’inzira y’umusaraba muri Uganda.
Nshimiyimana Alexis ni umwe mu banyarwanda bavuga ko binjiye muri Uganda mu mwaka wa 2018 yagize ati “Narimo ngaruka mu Rwanda Polisi ya Uganda, iramfata inyambura ibyanjye byose harimo amafaranga , imyambaro, ibyangombwa byanjye, ubwo bahise banjyana mu nkiko , bansaba kwemera ko ninjiye muri Uganda ntagira ibyangombwa;narabyemeye ariko ntibabuze kunkatira no kunca amande, nyuma y’aho rero ni bwo muri iyi minsi mbona batubwiye ngo dusubire iwacu.”
UwanyirigiraMarie Chantal Meya wa Burera yahumurije abirukanwe muri Uganda abaha n’impanuro
Nshimiyimana akomeza avuga ko umunyarwanda ugeze muri Uganda atotezwa akanacunaguzwa aha akaba ariho ahera asaba abanyarwanda gukomeza gushakira akzi iwabo mu Rwanda
Yagize ati “Iyo abagande bamaze kumenya ko uri umunyarwanda icyo gihe uba ugowe cyane bagutuka , bakwambura ibyawecyane nk’abacuruzi amaduka yabo barayasahura , ubundi kugira ngo ubashe gukomeza ibikorwa byawe bigusaba guhora utanga ruswa ku bapolisi n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze, njye rwose kuva ngeze mu Rwanda navuga ko nzutse rwose, kuko nari nararangije kumva ko nzapfirayo, ndasaba rwose abanyarwanda bene wacu kunyurwa ni byo dufite iwacu , dushoreyo imari, n’aho ubundi ntabwo umuntu yatera imbere ahora azoye amaso yikanga ko baraza kumwambura utwe, rwose abanyarwanda bareke kujya hano hsakurya muri Uganda.”
Aba banyarwanda birukanwe muri Uganda bamaze kwamburwa ibyabo
Umuyobozi wakarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal we avuga ko yishimiye ko baje bahumeka umwuka w’abazima.
Aragira ati “Ndashima ko aba banyarwanda nibura bageze mu Rwanda ari bazima kuko hari n’ubwo tuza kubakira tugasanga bapfuye bishwe, aba rero ndabaha ikaze kandi kuri ubu tugiye kubafasha gusubira mu buzima mu busanzwe, kuko hari amahirwe menshi mu Rwanda twazaniwe na Perezida Kagame icya mbere ari amahoro, imwe mu mirimo rero hari imirimo yo gukora ku muhanda aho abasaga 4000, bakora kandi bagahembwa amafaranga 2000 ku munsi, hari n’amafaranga ahabwa abadafite igishoro kuri ubu turabafasha kuyahabwa babone igishoro.”
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko bagiye gufasha aba bose birukanwe muri Uganda.
Mu gihe abanyaburera bakiriye abanyarwanda birukanwe muri Uganda ari bazima mu karereka Gicumbi kuri ubu bo ku mupaka wa Gatuna ;bategereje imirambo y’abagabo babiri biciwe muri Uganda bakomoka mu mirenge ya Kaniga na Cyumba ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.Aba rero ngo bari baragiye gupagasa muri Uganda baza kwicirwayo.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felis aragira ati “Amakuru twabanje kuyabwirwa n’abanyarwanda baba muri Uganda baziranye n’imiryango y’aba bantu, ariko nanone n’umuyobozi wa Kabare ni we waje kumpamagara ambwira ko hari imirambo iri mu buruhukiro Kabare, ambwira ko ari iy’abanyarwanda ansaba umunsi nazaza kgufatira iyo mirambo, mubwira ko niteguye, aba bose bari bafiteyo ubushabitsi”.
Iyi mirambo itegerejwe n’abavandimwe babo ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, aba rero baterejwe bapfiriye muri Uganda ni Dusabimana Theoneste wo mu murenge wa Cyumba ufite imyaka 52; na Bangirana Paul w’imyaka 47 wo mu mutrenge wa Kaniga , yiciwe hafi y’umupaka.Abanyarwanda banyuze ku mupaka wa Cyanika bo bambuwe amashirigi asaga
Ubuyobozi bukuru bw’igihugu bumaze igihe bisaba abanyarwanda kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda kubera ko bahurirayo n’ingorane zinyuranye harimo kwamburwa ibyabo ndetse no kwicwa.