Amakuru

Musanze: Munyambyiruke arasaba Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi ko kumurenganura

 

 

Setora Jamvier

Umugabo witwa Munyambyiruke Emmanuel  utuye mu kagari ka Bikara, umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura nyuma yo guhezwa ku mutungo we yiguriye ku mugaragaro.

Munyambyiruke avuga ko yarenganye cyane akaba asaba ubuyobozi ko bwamuba hafi (foto Setora Janvier).

Nkuko amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Rwandayacu.com  abivuga ngo uyu Munyambyiruke Emmanuel n’umugore we Nyirambonigaba Adephine baguze ku mugaragaro inzu n’isambu yubatse n’uwitwa  Ndayisaba Daniel afatanije n’umugore we nkuko bigaragara mu nyandiko y’ubugure ndetse n’icyangombwa cya burundu gifite UPI : 4/03/11/01/440 ariko banyiri ukugura bakaza kubangamirwa na bamwe mu bagize umuryango wa Ndayisaba Daniel barimo na nyina umubyara ariwe Bazubafite Flavia wigabije iyo mitungo yagurishijwe.

Inzu ya Munyambyiruke iri mu makimbirane (Foto SetoraJanvier).

Mu gushaka kumenya neza impamvu uyu Bazubafite Flavia yigabije imitungo yagurishijwe n’umuhungu we mu buryo bwemewe, ikinyamakuru Rwandayacu.com cyaganiriye n’uyu mukecuru maze agisubiza ko isambu yayihaye umuhungu we koko ariko ko atari kugurisha atabibwiye umuryango.

Yagize ati“ Ni byo isambu narayimuhaye koko ariko njye n’abakobwa banjye twaje kumvako yubatsemo inzu nyuma aza kuhagurisha atabitubwiye ariyo mpamvu nabyanze nkaza gutura muri iyi nzu. Turashaka gusubiza amafaranga uwahaguze byaba na ngombwa tukamurengerezaho make kuyo yatanze ariko akatuvira mu isambu y’umuryango.”

Aganira na Rwandayacu.com Ndayisaba Daniel yavuze ko nta kibazo afitanye n’uwo yagurushije kuko ibyo yagurishije yabyumvikanyeho n’uwo bashakanye Masengesho Pascasie ndetse ko bamuhaye n’ibya ngombwa ko abamutera mu mutungo we bamusagararira.

Yagize ati:“ Njye n’umugore wanjye Masengesho Pascasie , ku nyungu zacu tubyumvikanyeho , twagurishije inzu yacu iri mu kibanza gifite UPI : 4/03/11/01/440  giherereye mu mudugudu wa Cyinkware, akagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi ku mafaranga miliyoni indwi n’ibihumbi magana atanu ( 7.500.000 frw) kashi. Nta mwenda atubereyemo ahubwo abamugira mu mutungo baramusagararira ni abo kwamaganwa.”

Dusabimana Providence ni umwe mu bakobwa b’uyumukecuru wavuganye na Rwandayacu.com yavuze ko ibyo nyina akora ataribyo ahubwo ko bagiye kumwegera bakamwumvisha ko ibyo akora atari byo.

Yagize  ati“ Nibyo koko musaza wacu Ndayisaba Daniel yagurishije ibye ariko kubera imyumvire y’umukecuru n’ izabukuru yigabije iby’abandi ariyo mpamvu tugiye kumuganiriza, tukamwumvisha ko ibyo akora atari byo ahubwo ko yakagombye kurekura ndetse n’ikirego yatanze mu rukiko tukareba uburyo twagihagarika kuko byazamubyarira gutanga indishyi z’akababaro n’inyongeramusaruro kubera isambu n’inzu , byose yigabije mu buryo bunyuranije n’amategeko.”

Na none ikinyamakuru Rwandayacu.com cyaganiriye na nyiri kugura iyisambu Munyambyiruke Emmanuel, kimubaza niba yakwemera gusubizwa amafaranga yatanze akabarekera iyo sambu, maze arabihakana.

Yagize ati“ Gusubizwa amafaranga ntibyashoboka kubera ko uwo twaguze nta kibazo mfitanye nawe kandi ngura ntabwo nakinaga kuko ntabitsaga ahubwo naguze ngamije kunguka. Niyo mpamvu,  nsaba inzego z’ubuyobozi kundenganura ngasubizwa ibya njye mu mahoro kandi ngahabwa ubukode bw’inzu bw’igihe ayimazemo ndetse n’icyatishwa cy’isambu inzu yubatse mo kuko bahahinga bagasarura , ndetse bagaca ibitoki kuko amafaranga angana kuriya aba amaze kunguka menshi iyo nyashora mu bindi bikorwa.”

Kamugisha Laurent ni umwe mu baturage baganiriye na Rwandayacu.com bavuga ko ibyakorewe Munyambyiruke Emmanuel ndetse binakimukorerwa  ari ukumuhohotera kuko yaguze nanyiri ubwite mu buryo bwemewe kandi nawe akabayemeza ko nta kibazo bafitanye.

Yagize  ati“ Ubuyobozi nibufashe Munyambyiruke Emmanuel asubizwe umutungo we kuko uwo baguze avuga ko nta kibazo bafitanye kandi ko nubwo bakigirana niwe wabigaragaza. Uwaguze ararengana rwose mu buryo bugaragarira buri wese ahubwo azishyureibyo yamuhombeje byose kuko yaramuhemukiye cyane.”

Rwandayacu.com yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge bubivugaho maze umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi Hanyurwabake Théoneste avuga ko bagiriye inama Bazubafite Flavia yo kuva muri uwo  mutungo wabandi arabyanga noneho bagira inama Munyambyiruke Emmanuel kugana inkiko ari nabyo byakozwe.

Yagize ati“ Ikibazo twakigiyemo ubugira kenshi ariko umukecuru Bazubafite Flavia avuga ko iyo sambu atayivamo ahubwo ko ikibazo cye azagishyikiriza inkiko. Urebye Ndayisaba Daniel wagurishije Munyambyiruke Emmanuel yakagombye kubwira nyina akava mu mutungo w’abandi kuko ariwe wagurishije cyane ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa. Kugeza na n’ubu rero uriya mukecuru niwe ukiri  muri iyo nzu ndetse ni nawe uhinga iyo sambu akanaca ibitoki byera muri iyo sambu.”

Ibibazo  bya bamwe mu baturage banga kuzibukira imitungo itari iyabo bikunze kuvugwa mu mirenge imwe n’imwe ya Musanze, ibintu ubuyobozi bukwiye guhagurukira.