Musanze: Kabare ashimira itangazamakuru ryamukoreye ubuvugizi akava mu kiraro nyuma yo guhabwa inzu nziza
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Kabare ni umwe mu bahejejwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Mudende Umurenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, avuga ko iyo hataba itangazamakuru, yari agiye kuzicwa n’umusonga, ndetse n’indwara zikomoka ku mwanda, agashimira kandi Gitifu wa Shingiro wumvise intabaza y’itangazamakuru.
Kabare yagize ati: “ Kubera ko nta masambu twe abahejwe inyuma n’amateka tugira, nari narashakiye mu nzu y’ababyeyi banjye mba mu cyumba kimwe, bukeye mbona murumuna wanjye nawe azanye umugore, mushiki wanjye nawe aba azanye umugabo we iwacu, birancanga mpitamo kujya guseseka ibiti mu kiraro cy’inka niberamo n’umugire wanjye n’abana kugira ngo ntange umwanya, ni aho rero itangazamakuru ryasanze nari mbayeho nk’inyamaswa, none ubuvugizi bwaryo bwatumye mpabwa inzu nziza.
Inzu Kabare yubakiwe ifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu (Photo Ngaboyabahizi P)
Nguwo Kabare Ubwo yabaga mu kiraro muri 2020, ubu akaba yarubakiwe inzu nziza n’igikoni.(Photo Ngaboyabahizi P).
Kabare ngo kubona inzu ye bwite atanyagirwa byari nzozi , ngo kuko ibyo ubuyobozi bwamukoreye kuri we atari abyiteze mu gihe cy’amezi atatu itangazamakuru rimusuye, kandi ngo mu kiraro yahaboneye ubuhamya bukomeye ku bijyanye n’imibereho ye.
Yagize ati: “ Muri kiriya kiraro nahahuriye n’ibibazo bikomeye , imbeho kubera kurara kuri sima yo ku kiraro, imbaragasa zanteraga amavunja nkarara nishimagura, nkarara ncanye imyotsi akatubuza amahoro abana bakarara barira , twararaga dukorora twese, ariko natangajwe no kubona nyuma y’amezi atatu Gitifu anyuzurije inzu afatanije n’abaturage bampaye umuganda, ubu rwose meze neza cyane, ahubwo ubu igisigaye uwampa ka radiyo nkajya numva amakuru, iyi nzu nayifata neza cyane”.
Kabare n’umugore we bishimira inzu nziza bubakiwe n’umurenge wa Shingiro(foto Ngaboyabahizi P)
Nyiransabimana Divine ni umugore wa Kabare, we ashimira itangazamakuru n’ubuyobozi buriha agaciro kandi ashimangira ko iriya nzu azayitaho ayikorera isuku.
Yagize ati: “ Ubwo mwadusuraga twabaga mu nzu yubakishishije ibitusi, amababi yahoraga agwa hose haba aho twicaye , aho turyama mbese twari tumeze nk’inyamaswa , kuri ubu rero ubuyobozi bwumvise intabaza yanyu kugeza ubwo batwubakira inzu y’agaciro, njye rwose nta kujya kure ndashimira Gitifu wacu Damcsene ni ukuri yakoesheje uko ashoboye kose sinzi aho yakuye ifaranga afatanije n’abaturage ayobora baduha umuganda mbona bashyizeho amabati, mbese ubu nabaye umusirimu kuko inzu yanjye ifite inzugi nziza hasi ni sawa mbese , nasubijwe ubuzima, njye we umusanzu wanjye ni ukiyikorera isuku, no kwirinda gucanamo kuko byangiza amabati kandi banyubakiye n’igikoni”.
Kuri ubu Kabare afite n’akarima k’igikoni yubakiwe n’umurenge wa Shingiro (Photo Ngaboyabahizi P)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro, Munyentwari Jean Damascene atangaza ko nawe arazwa ishinga no kuba hari ikibazo gikomeye bariya basigajwe inyuma n’amateka ashingiye ko nta masambu bafite bituma bashakira mu nzu z’ababyeyi, ariko ngo bagerageza kugishakira umuti.
Yagize ati: “ Ni byo koko abasigajwe inyuma n’amateka nta masambu bafite , iki kibazo mpora ngitekerezaho, ariko nanone nk’umuyobozi nkora ubuvugizi ku buryo hari ibibazo bigenda bikemuka, uriya Kabare twatunguwe no gusanga yibera mu kiraro ni ibintu byadutunguye cyane tukimara kumusura nyuma y’aho muhaviriye nk’abanyamakuru, twasanze mu by’ukuri abayeho nabi mu bushobozi n’ubushake dufatanije n’abaturage ku muganda twahisemo guhita tumutabara, twamwubakiye inzu n’igikoni bifite agaciro gasaga miliyoni 5, ndasaba abaturage kujya bafata neza ibikorwa remezo bahabwa n’ubuyobozi kuko burabakunda, cyane ko na Perezida wacu Paul Kagame, yifuza ko buri munyarwanda wese abaho neza,kugeza ubu kandi mu gukemura ikibazo cya bariya barongoreye mu nzu z’ababyeyi, kuri ubu turimo gusiza ibibanza aho duteganya kubakiramo imiryango igera kuri itanu, ni igikorwa kizarangira mu mpera z’uyu mwaka nibigenda neza”.
Munyentwari Jean Damascene , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro, avuga ko ikibazo cy’imibereho y’abasigajwe inyuma n’amate agishyizeho umutima(Photo Ngaboyabahizi P).
Kwa 14Ugushyingo 2020 ni bwo rwandayacu.com yasuye aba banyarwanda basigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Mudende, Umurenge wa Shingiro, baka rero bafite ikibazo cy’ingutu cyo kuba nta masambu bafite ibintu bituma abasore n’inkumi bashakira mu nzu z’ababyeyi babo.Mu murenge wa Shingiro habarurwa imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka isaga 20.