Musanze:Kubera kubura amasambu ,abasore n’inkumi bo mu bahejwe inyuma n’amateka bashakira mu nzu z’ababyeyi babo

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abahejwe inyumanamateka bo mu karere ka  Musanze, Umurenge wa Shingiro, akagari ka Mudende, bavuga ko babangamiwe n’abana babo bashakira mu nzu z’ababyeyi , ibintu bavuga ko byica umuco.Ni mu gihe urubyiruko rwo ruvuga ko iki kibazo kizakemurwa n’uko babonye amasambu bakabona ibibanza byo kubakamo.

Ikibazo cyo gushakira mu nzu z’ababyeyi kica umuco nk’uko Uzamukunda yabitangarije rwandayacu.com UBwo yamusuraga mu kagari ka Mudende na bagenzi be

Yagize ati: “ Ubundi twahoze dufite amasambu yacu ya Gakondo hafi na Parike y’ibirunga, bukeye rero mu gihe cyo kuyagura badukura muri ayo masambu, kubera rero baduhaye agasambu gato dutujwemo mu midugudu, abana bacu bagera mu gihe cyo kurongora tukabaha icyumba kimwe mu nzu twubakiwe na Leta, ku buryo usanga inzu imwe ibamo imiryango isaga 3, ibi bintu byica umuco cyane bidutera ipfunwe, ku buryo mu gihe cyo kubaka urugo iyo umwe abishatse usanga inzu yose turi muri icyo gikorwa, kandi haba harimo n’abana bato”.

Ababyeyi bavuga ko urubyiruko rushakira mu nzu za ba Se bituma umuco utakara

Umugabo Maseseko Charles we asanga kutagira amasambu bituma nta bwisanzure mu nzu kandi bikurura amakimbirane mu mibanire

Yagize ati: “ Rwose ubu dufite ikibazo gikomeye cyane, iyo umuhungu agiye kurongora ubwo barumuna be bararanaga ku buriri, basabwa guhita bajya gushaka aho baba ubwo bajya mu yindi miryango, n’aho haba hari abantu benshi bagatangira kurara mu bikoni hasi cyangwa se hanze, ibi bituma tugira imibereho mibi, ikindi abantu babana mu nzu imwe ni ho dutekera tekereza gusanga inkono 2 mu nzu , bamwe usanga bavuga ko babaririye ibiryo, bamutwaye isabune n’ibindi twifuza ko Leta nibura yaduha amasambu, tukajya twubaka inzu z’ababyeyi n’umusore nawe akabona aho yubaka agashaka umugore”.

Maseseko avuga ko kuba babana n’abana babo mu nzu bituma rimwe na rimwe amakimbirane avuka mu ngo zabo

Kabare ni umwe mu basore barongoreye mu nzu y’ababyeyi, avuga ko kuba mu nzu y’ababyeyi byakuruye amakimbirane ahitamo kujya kwibera mu kiraro cy’inka

Yagize ati: “ Abahejwe inyuma n’amateka turi abantu twabuze aho duherereye mu banyarwanda, nawe se ntitugira ubutaka uretse imidugudu badutujemo ibi bituma dushakira mu ngo z’ababyeyi bacu, nka njye nazanye umugore mba mu nzu ya data, murumuna wanjye nawe agiye kurongora inzu itubana ntoya, biba ngombwa ko nshwana n’ababyeyi ubu nituriye mu kiraro k’inka, kandi uko wumva ngo abasore barongorera mu nzu za ba Se ni nako hari abakobwa barongorerwa iwabo , ubu hari abasore bagenzi bacu bagiye Kinigi kuko barongoreye mu nzu za ba sebukwe , turifuza ko baduha ubutaka, kuko ubu nibera muri iki kiraro gikinzeho ibitusi kuko nta gitaka cyo guhoma nakwishoboza”.

Kabare  Innocent we ngo yanze gukomeza amakimbirane na Se kubera gushakira mu nzu y’ababyeyi yahisemo kwibera mu kiraro k’inka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Munyentwari Dmascene, avuga ikibazo  cya bariya banyarwanda kizwi kandi kirimo gushakirwa igisubizo.

Yagize ati: “Ni byo koko ntabwo ari muri Shingiro gusa nko muri Mudende usanga hari ikibazo cy’amasambu ku bahejwinyumanamateka bafite aho guhinga no gutura hato, iki kibazo kirazwi tugenda dukora ubuvugizi hose kugira ngo bahabwe amasambu , gusa kuri ubu bafite amasambu bahingamo mu buryo bwa koperative, ku bijyanye rero no kuba bariya basore barongorera kwa ba sebukwe abandi bakajya kwa ba Sebukwe ni ingeso mbi ikwiye gucika ahubwo bakwiye kujya bishakamo ingufu bagakodesha”.

Mu murenge wa Shingiro harimo imiryango igera kuri 19 y’abahejwe inyumanamateka, ariko ubuyobozi bwo ntibuzi neza abasore barongoreye mu nzu za ba Se igikorwa ngo kirimo gukurikiranwa n’ubuyobozi.

Abashakira mu nzu z’ababyeyi ku bahejwinyuma n’amateka ngo bibatera ipfunwe, ariko ngo nta kundi byagenda.

 1,886 total views,  2 views today