Amakuru

Ngororero:Ubuyobozi bw’akarere bwambuye ubutaka abahejwe inyuma n’amateka bubabeshya ko bugiye kubahingira icyayi

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Imiryango igera kuri 47  y’abahejwe inyuma n’amateka yo mu karere ka Ngororero umurenge wa Muhanda, akagari ka Bugarura , Umudugudu wa Gatomvu, bavuga ko Ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya, bwabambuye ubutaka bwabo bubabwira ko bugiye kubahingira icyayi kugira ngo baziteze imbere.

Ubu butaka abahejwe inyuma n’amateka bavugab bari barabusubijwe na Perezida wa Repubulika  mu mwaka wa 2003, kubera ko bari barabunyazwe n’abo bita abakire, ariko ngo nyuma yo kubusubizwa akarere kohereje umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Muhanda, aza gukora ubukangurambaga abumvisha ko bagiye guterwa icyayi.

Umwe muri bo yagize ati: “ Abahejwe inyuma n’amateka rwose muri iki gihugu twaragowe, ntitugira umutungo hano n’uwo twari twarsubijwe na Paul Kagame, ubuyobozi bw’akarere bwaraje budutekera umutwe hashize imyaka 10, ngo bugiye kuduhingira icyayi kizadutunge, butwambura ibya ngombwa, none ubu twabuze icyayi tubura n’ingurane, rwose Kagame twifuza ko agaruka hano akatubariza ubuybozi impamvu bukomeza kudupyinagaza”.

Abahejwinyuma n’amateka Ngororero ngo bategereje Perezida Kagame ko yongera kubarenganura , kuko ngo barahohotewe cyane.

Gakuru Jean nawe n’umwe mu babeshywe ko bagiye guhingirwa icyayi,  avuga ko atewe akababaro no kuba  ubuyobozi bugiye kubagira inzerezi.

Yagize ati: “ Ntibyumvikana ukuntu Perzida wacu aduha uburenganzira bwacu, abayobozi bo hasi bo bakabutwambura, Ubuyobozi bw’akarere bwaje hano muri 2010, hashize imyaka itatu twongeye gusubizwa ubutaka bwacu, butubwira ko bugiye kuduterera icyayi tukazajya tugisarura kugeza ubwo amafaranga y’ubugure bw’ubutaka bwacu azashiriramo, ariko imyaka ibaye 10 ntitwahingutsayo ijisho, baradusinyishije tubaha utujeto twacu  barinumirantibaduha n’amasezerano, bagendaga baduha udufaranga utamenya, ibihumbi 50, 30, 100, iki kibazo kirazwi abayobozi baradutereranye ndetse hazamo n’ierabwoba, turifuza kurenganurwa, n’aho kuvuga batwubakiye inzu ni uburenganzira bwacu kuko ni Kagame  wabahaye amafaranga ngo batwubakire”.

Ubutaka abajejwinyuma n’amateka  bavuga ko bambuwe bungana na Hegitari zisaga 25

Uwahoze ari umuyobozi w’umudugudu wa Gatomvu Mbayiha Eustache ,avuga ko  iki kibazo gifitwe n’abaturage yari abereye umuyobozi, nawe ashimangira ko Ubuyobozi bw’umurenge aribwo bwakanguriye abahejwe inyuma n’amateka gutanga ubutaka bwabo ngo bagiye guhabwa imirima y’icyayi babone imibereho myiza.

Yagize ati: “ Imirima bari barabanje kuyamburwa n’abishoboye, Perezida Kagame ubwo yazaga muri Ngororero muri 2003, asaba ko bayisubizwa, nyuma rero sinzi uko bakoze inama ngo nibavemo, njye ntabwo niriwe mbisinyira ko bongeye kwamburwa imirima yabo, kuko ntabwo nsumba Perezida wa Repubulika, ikindi ni uko ubuyobozi bw’akarere ntabwo nkeka ko butasinye, numva hakurikizwa ikemezo Perezida yafashe bariya baturage bagahabwa ubutaka bwabo kuko mbona bashaka ko baba inzererezi”.

Mbayiha  yongeraho ko iki kibazo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Muhanda yagisize atagikemuye ubu akaba ari Umujyanama wa Meya Ndayambaje, ibintu asanga harimo kwirengagiza bariya baturage.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godfrey, nawe yemeza ko iki ibazo kizwi ariko ko bagiye kugishakira igisubizo.

Yagize ati: “ Ni byo koko bariya baturage tumaze minsi twumva ko bafite ikibazo n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya, aho bavuga ko bambuwe ubutaka bwabo, ubu rero mu minsi mike tugiye kumanuka turebe koko niba uru ruganda rufite amasezerano y’ubugure turebe koko aho ukuri kuri , kandi natwe ntitwemera ko umuturage yamburwa umutungo we nta ngurane”.

Aha hari ku wa 10/12/2020, ubwo uujyanama wa Meya , inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’uruganda basuraga aba baturage ariko ntibabaha umurongo w’iki ibazo

Iyi miryango  47, igizwe n’abantu basaga 160 y’abahejwe inyuma n’amateka muri Muhanda, icuga ko ubutaka bambuwe busaga hegitari 25, ziteweho icyayi, ahantu badashobora ngo no guhbwamo imirimo yo kugikoramo.