Musanze:Cyuve babangamiwe Forwad Investiment Group LDT, ibicisha imyotsi n’impumuro y’inzoga

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage bo mu  murenge wa Cyuve , akagari ka Rwebeya , akarere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’uruganda rukora inzoga rwa kompanyi yitwa Forwad Investiment Group LTD, kubera ko rubisha imyotsi ndetse n’impumuro y’imisemburo, ikaba ituma badasinzira , ibi ngo bikiyongeraho no kuba nta kimoteri bagira bituma bajugunya imyanda mu mirima y’abaturage.Ubuyobozi bw’akare bwo butangaza ko nta muturage ukwiye kubamgamira undi mu miturire, bakaba bagiye gukurikirana ibikorwa by’uruganda.

Uru ruganda ruri hagatu y’insengero nka Assemble de Dieu n’Abadivantise  ndetse n’ibigo by’amashuri binyuranye, abagana n’abaturiye aha hose bavuga ko babangamiwe na ruriya ruganda.

Umwe mu bakiristo yagize ati: “ Ndebera rwose kugira ngo uruganda ruze rusange hano urusengero rutangire gukora inzoga ruyborere imyotsi mu rusengero , ibi rwose bituma tudasenga neza kubera imyotsi idusanga hano , njye mbona rwose uru ruganda rubangamiye abantu benshi reba izi nsengero, ibigo by’amashuri, abaturage ba hano , mbese ubuyobozi bukwiye kureba uburyo bwakwegera nyiri uru ruganda akaba yavugurura inyubako ze cyangwa se akimuka”.

Umwe mu baturage bahana imbibi n’uru ruganda rukora ikinyobwa kitwa ijambo Umubasha, rwa Forwad Investiment  Group LTD, we ashimangira ko imyuka y’imisemburo ibabuza guhumeka, ngo cyane mu ijoro.

Yagize ati: “ Reba guturana n’urwina ubwose wasinzira? abana bacu bo bazakura ari abasinzi kubera guhumeka imyuka y’inzoga , ikindi hano ni hato cyane ku buryo hadakwiye uruganda nta kimoteri bagira ntibashobora gutuma turuhuka kubera guhondagura amacupa mu gihe bapfundikira ndetse no gupakira, numva byaba byiza uru ruganda rwose ruvuguruye inyubako zarwo, cyangwa se rukajya mu cyanya cyahariwe inganda , ibi bintu twabibwiye na Gitifu w’umurenge wacu ariko sinzi impamvu babyirengagiza”.

Bamwe mu batuye Cyuve bavuga ko Forwad Investiment Group Ltd  ibangiriza ubuzima(fotoNgaboyabahizi Protais).

Umuyobozi wa Forwad Investiment Group LTD, Dusabe Alexis we ngo ni amatiku y’abaturage ndetse n’inzangano ngo cyane ko imyotsi itagera mu rusengero.

Yagize ati: “ Ibyo ni amatiku n’ishyari ry’abantu, wowe se uko ubibona n’ubwo uru ruganda rwegeranye neza n’urusengero, hari imyotsi ubona ijyamo, inzira ziyobora imyotsi twarazizamuye cyane ku buryo zitayobora imyotsi mu rusengero, abumva imisemburo ibagwa nabi ubwo ni ukwihangana barajya bakinga imiryango n’amadirishya”.

Inyubako za Forwad Investiment Ltd ziyobora imyotsi  mu rusengero (foto Ngaboyabahizi Protais)

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Janine we avuga ko nta muturage ukwiye kubangamira undi mu miturire.

Yagize ati: “ Rwose dusaba abanyenganda kuzubaka cyangwa kuzishinga bitaye ku mibereho y’abo basanze nta muturage ukwiye kubangamira undi, none se niba wubatse uruganda ukabicisha imyanda ivamo, ubwo abakiriya bo bavahe wamaze kubangiza, icyo tugiye gukora ni ukwegera nyiri iriya Kompanyi Forwad Invsetiment  Group LTD, tumuganirize, ikindi ni uko ubu hari gukorwa igishushanyo mbonera ku buryo mu minsi iri imbere izi nganda zose ziri mhagati mu ngo zizajyayo mu murenge wa Kimonyi”.

Ni kenshi muri Musanze abaturage bataka ko inganda ziri hagati mu ngo zibabangamira , ubuyobozi bwo bubizeza ko ikibazo kizakemurwa n’icyanya k’inganda.

 1,753 total views,  2 views today