Kigali: Njyanama y’umugi wa Kigali yafashe ikemezo ko utazambara agapukamunwa azacibwa amande 10.000.
- Yanditswe na Bagabo Eliab
- Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali iratangaza ko yafashe ikemezo cyo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya koronavirusi mu Mujyi wa Kigali;aho uzajya afatwa atambaye agapfukamunwa neza hakurikijwe uko inzego z’Ubuzima zabigennye azajya ahanishwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 10 hakiyongeraho gushyirwa ahabugenewe akahamara amasaha 24.
- Uretse kandi aya amabwiriza Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho kandi hanemejwe ibihano bizajya bihanishwa abatubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi mu Mujyi wa Kigali.
- Umwana urengeje imyaka ibiri uzajya afatwa atambaye agapfukamunwa, umubyeyi we azajya acibwa amafaranga ibihumbi 10.
- Kutubahiriza intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi, buri wese utayubahirije azajya acibwa amafaranga ibihumbi 10.
- Mu mugi wa kigali abaturage bazajya bacibwa amande ya 10,000 ku batubahiriza amabwiriza ya Covid (foto Imvaho Nshya).
- Kutemera kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, utabyemeye azajya yishyura ibihumbi 25, hakiyongeraho gufungirwa ibikorwa by’ubucuruzi kugeza igihe yubahirije uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
- Uzafatwa yarengeje igihe cyagenwe nta burenganzira abifitiye, azajya acibwa ibihumbi 10 hiyongereho gushyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24.
- Ikigo kizafatwa kirimo gukoresha abakozi barenze abateganijwe nkuko biteganywa n’amabwiriza ya Guverinoma, ikigo kizajya kishyura ibihumbi 150, hiyongeraho guhagarika ibikorwa byacyo kugeza cyubahirijwe amabwiriza.
- Gutwara umugenzi kuri moto atambaye agatambaro bizajya bihanishwa amafaranga ibihumbi 25, ikinyabiziga kigafungwa mu gihe kitarenze iminsi itanu.
- Uzafatwa atwaye umugenzi ku igare azacibwa amafaranga ibihumbi 3, utwawe yishyure ibihumbi 2. Utwaye igare n’utwawe bazashyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24, igare risubizwe nyiraryo mu gihe kitarenze iminsi 7.
- Uzafatwa atwaye ikinyabiziga yarengeje umubare w’abagenzi bemewe, azajya acibwa ibihumbi 25, ikinyabiziga gifungwe iminsi 5.
- Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza kandi ko umuntu uzashyirwa ahabugenewe ibizajya bimugendaho mu mibereho ye byose azajya abyiyishyurira.