Amakuru

Gahunda yo kwandika abavutse no kwandukura abapfuye yatangiye gukorerwa kwa muganga

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ku wa  10 Nyakanga 2020,  mu Rwanda  hatangijwe uburyo bwo kwandika mu irangamimerere abavutse no kwandukuza abapfuye bikorewe kwa muganga, zikaba ari inshingano zakorwaga n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. 

Umuhango wo gutangiza ubwo buryo, ku rwego rw’Igihugu wakorewe mu Bitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, ukaba witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence n’abandi bayobozi batandukanye.

Iyo gahunda ishyizwe mu bikorwa ni umwe  mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa  16 Kamena 2020, yemeje iteka rya Minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’ubwanditsi bw’irangamimerere, n’Iteka rya Minisitiri rigena umubare, amoko, imiterere n’imikoreshereze by’ibitabo by’irangamimerere.

Mu bihe byashize icyabaga kemewe gukorerwa ku ivuriro cyangwa mu bitaro ni ukumenyesha inzego zibishinzwe amakuru y’abana bavutse n’imfu zagaragaye, aho kugira ngo habe hari umukozi wihariye watanga serivisi z’irangamimerere.

Guvernoma kandi yanemeje Iteka rya Perezida rigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, aho mu nshingano yongerewe bivugwa ko harimo kuba yakwandika imfu n’abavutse byabereye hanze y’ikigo nderabuzima, cyane cyane ku bantu basanzwe banditswe mu bitabo by’irangamimerere.

Gitifu w’Akagari azajya asabwa kwandika irangamimerere ryabereye hanze y’ibitaro ashingiye ku makuru yahawe n’Umuyobozi w’Umudugudu w’aho ibyo byabereye.

Iyo myanzuro yemejwe nyuma y’aho muri Gashyantare hatangajwe itegeko ryo mu 2016 rivuguruye rigenga abantu n’imiryango, rishimangira ingingo zijyanye no kwandikisha cyangwa kwandukuza mu bitabo by’irangamimerere.

Izo ngingo zirimo no kuba umukozi w’ikigo cy’ubuzima wabihuguriwe afite ububasha bwo kwandika abavutse n’abapfiriye mu kigo abarizwamo.

Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite iby’irangamimerere mu nshingano, rishimangira ko izo nshingano zashyizwe ku bigo by’ubuzima mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage no kunoza serivisi bahabwa.

Ibigo by’ubuvuzi bisaga 550,mu Rwanda  byose  bifite abakozi bahuguriwe kwandika no kwandukura mu bitabo by’irangamimerere.

Inkuru rwandayacu.com ikesha ikinyamakuru Imvaho Nshya.