Amakuru

Rutsiro: RIB iri gukora iperereza kuri ba bayozi 16 bahagaritswe ku mirimo yabo

  • Yanditswe na Rwandayacu.com
  • Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwatangiye iperereza ku bayobozi 16 mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Rutsiro na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka imihanda muri ako Karere, muri gahunda ya VUP.
  • Abayobozi uko ari 16 bahagaritswe muri Rutsiro amadosiye yabo namara gusuzumwa na RIB azashyikirizwa ubushinjacyaha

Abo bayobozi batangiye gukorwaho iperereza nyuma y’aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro  bwahagaritse abakozi 16 barimo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 5 bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo.

Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko iperereza ryatangiye nyuma yuko bigaragaye ko hari ibikoresho by’ubwubatsi byagombaga gukoreshwa  kubaka imihanda muri gahunda ya VUP mu mirenge itandukanye yo muri Rutsiro, mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, bitageze aho byagombaga gukoreshwa kandi byarishyuwe.

Muri abo bakozi, harimo abayobozi bakora muri aka Karere, abakozi batandukanye hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Ruhango, Murunda, Rusebeya, Nyabirasi na Mushubati.

Harakurikiranwa kandi n’abakozi bashinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu mirenge ya Ruhango, Murunda, Mushonyi, Mukura, Gihango, Kivumu, Boneza na Nyabirasi.

Ubushinjacyaha iperereza nirirangira buzashyikirizwa amadosiye yabo bose bakekwa  nkuko  biteganywa n’amategeko .