Amakuru

Bugesera: Ndayisaba Emmanuel yafatanwe inoti 25 z’amafaranga y’amiganano

 

Yanditswe na rwandayacu.com

Polisi  y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru mu kagari ka Kabukuba mu mudugudu wa Majanja iratangaza ko ku wa 01 Kanama 2020 yafashe Ndayisaba Emmanuel w’imyaka 39 afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25, yose ari amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo Ndayisaba afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage w’umucuruzi.

Ati “Hari umuturage ufite butike (Boutique) mu mudugudu wa Majanja noneho uriya Ndayisaba ajya guhahamo ibicuruzwa yishyura inoti y’ibihumbi bitanu. Umucuruzi yarayitegereje kuko yabonaga iteye amakenga kandi ari nshya, amaze kuyitegereza yasanze ari impimbano.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko uwo mucuruzi yahise yitabaza inzego z’umutekano zari hafi aho basaka Ndayisaba bamusanga izindi noti 24 za bitanu nazo z’impimbano bahita bahamagara Polisi iza kumufata.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru, asaba n’abandi  kujya barangwa n’ubushishozi igihe cyose bahawe amafaranga mashya.

Yagize ati  “Abantu nka bariya babaho niyo mpamvu dukangurira abacuruzi n’abandi baturage muri rusange kujya bashishoza ku noti nshya zose bahawe. Turashimira abashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze ku ruhare bagize kugira ngo uriya muntu afatwe.”

 

Ndayisaba yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rilima kugira ngo hatangire iperereza kuko avuga ko nawe hari ahandi yakuye ayo mafaranga y’amahimbano.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 271 iuvga ko Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose impapuro zivunjwamo amafaranga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka  itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.