Rubavu: VAF yoroje abaturage ingurube zigera kuri 50
Yanditswe na Uwase Cecile
Ikigo gikora ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere,Vision Agribusiness Farm LTD(VAF),cyoroje abaturage bo mu mirenge ya Rubavu na Rugerero, mu karere ka Rubavu ingurube zigera kuri 50, ibintu aba borozi bishimiye ngo kuko bigiye kubateza imbere.Ku ikubitiro muri uyu mushinga wa VAF ugamije koroza abantu 100, aho buri wese azagenda ahabwa ingurube 5, bikaba biteganijwe ko iki gikorwa kizatanga ingurube 500
VAF ni ikigo kimwe mu byo mu Rwanda bigira ubwoko bw’ingurube zitanga umusaruro.
Aba borozi bo muri Rubavu, bavuga ko bamaze igihe bahabwa inama n’amahugurwa na VAF, ibi ngo bikaba ari bimwe mu byatumye bamenya neza neza agaciro k’ingurube mu iterambere ry’umworozi cyane ko ngo ingurube zifite isoko mu gihugu cy ‘abaturanyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nk’uko Niyonzima Jean Baptiste wo mu urenge Wa Rugerero yabibwiye igitangazamakuru Rwandayacu.com.
Yagize ati : « VAF ni ikigo cyakomeje kutwitaho no kutwigisha uburyo itungo ry’ingurube rizamura umuturage, agakirigita ifaranga, ikindi ni uko twabonye ko ingurube zo muri Vision Agribusiness Farm, usanga ari iza kijyambere, twarabasuye twabonye uburyo zikura vuba ndetse n’umusaruro zitanga, ubu rero banyoroje ingurube igiye kunteza imbere, ku buryo nanjye nifuza ko mu myaka ibiri iri imbere nzabre ngeze ku ngurube 300, ndetse nanjye nkazoroza abandi ».
Aborojwe ingurube na VAF basabwe kuzifata neza kugira ngo zizabateze imbere
Umukozi w’umurenge wa Rubavu Nshimiyimana Nshimiyimana Alexis , we asaba aborojwe bose gukomeza kwita kuri ziriya ngurube borojwe kugira ngo zikomeze kubateza imbere.
Yagize ati : « Ubworozi bw’ingurube ni nk’ubundi bwose abantu ku isi bakora , kuba rero mwe mworojwe ingurube iki ni igikorwa cy’ingirakamaro nashimiramo ubuyobozi bwa VAF, bukomeje gukangurira abaturage ubworozi bw’ingurube, natwe nk’abayobozi twiyemeje gukomeza kubaba hafi, nimuzifate neza kuko zizabateza imbere, kandi nizera neza ko isoko rihari, tubari hafi mu bikorwa byose by’ubworozi bigamije kubateza imbere ».
Umuyobozi wa VAF Shirimpumu asaba aborojwe bose gufata neza ingurube kugira ngo zizabateze imbdere.
Umuyobozi wa VAF Shirimpumu Jean Claude we ashishikariza aborojwe ko bakwiye kwita ku matungo bahawe ngo kuko iyi ari intambwe ya mbere mu kwiteza imbere kw’aborozi.
Yagize ati : « VAF, ikangurira abanyarwanda gushyira ingufu mu bworozi bw’ibgurube kandi ingurube z’ubwoko bwiza butanga umusaruro turabufite, aha rero turasaba aba bojwe ko bakwiye gukomeza gufata neza ziriya ngurube bazigirira isuku, kuko hari abibwira ko ngo ingurube zaremewe kuba ahantu hadasobanutse, iyo ingurube uyifashe neza na yo igusiga inoti ».
Vision Agribusiness kuri ubu ikomeje ibikorwa buyayo mu ntara y’iburangerazuba no mu zindi ntara zinyuranye igenda yoroza abaturage ingurube binyuze mu matsinda ndetse n’abantu ku giti cyabo nk’uko byagenze mukarere ka Rubavu.
VAF, ikorera mu karere ka Gicumbi , umurenge wa Kageyo , abaturage borojwe na yo bavuga ko yabatoje gukora binyuze mu bworozi bakiteza imbere.
Ubuyobozi bwa VAF butangaza ko mu minsi iri imbere igikorwa cyokoroza abaturage kizakomereza no mu turere twa Karongio na Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba ari ikerekezo cya VAF ni uko buri ntara yose yo mu Rwanda n’umugi wa Kigai habonekamo aborozi b’ingurube babikesha VAF.