Kamonyi:IMRO irasaba abayobozi gushishikariza umuturage kwirinda gusiragira mu nkiko

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi yagenewe abayobozi b’inzego zinyuranye ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri aka karere, Mukandamutsa Charlotte, Umukozi w’Umuryango Ihorere Munyarwanda  Organization (IMRO) ushinzwe ubuvugizi n’ubujyanama mu by’amategeko,yabasabye gukomeza kugira uruhare runini mu kurinda umuturage guhora asiragira mu manza.

Mukandamutsa asaba abayobozi gufasha umuturage kumenya amategeko n’uburenganzira bwe.

Uyu mukozi avuga ko umuturage akwiye kurindwa gusiragira mu manza, ahubwo ibibazo bigakemuka binyuze mu bwiyunge, ikindi ngo ni uko na  bo bagiye gukomeza gusobanurira abo bakorana nab o bose ko bakwiye kwigisha umuturage amategeko n’uburenganzira bwe.

Yagize ati: “ Tugiye kongerera ubumenyi m,u by’amategeko kuko byagaragaye ko umuturage atari yasobanukirwa amategeko kuri ubu tukaba dushishikariza abo bayoboye kwirinda kujya mu nkiko, kuko bahatakariza byinshi harimo guta igihe ndetse n’imitungo yabo irahatikirira mu gihe bishoye mu nkiko, gufasha umuturage kwiyunga na mugenzi we ni kimwe mu bizatuma, yiteza imbere, kandi gusobanukirwa amategeko ni kimwe mu bizatuma umuturage yumva uburenganzira bwe ndetse abuhe abandi”.

Abitabiriye amahugurwa biyemeje gusobanurira umuturage amategeko no gukemura ibibazo binyuze mu bwiyunge

Umunyamabanga nshingewabikorwa w’umurenge w’umurenge wa Rukoma Nkurunziza Jean de Dieu ni umwe mu bashinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko nk’umuhesha w’inkiko uteri uw’umwuga avuga ko amahugurwa y’iminsi ibiri bahawe yabafashije gusobanukirwa iteka rishya ryo kurangiza imanza hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi dufashe umuturage kuva mu makimbirane na mugenzi we binyuze mu kwiyunga, kandi bakigishwa kunyurwa n’imyanzuro yo mu nkiko aho gusiragira mu nkiko.

Yagize ati: “ Ubu tugiye gukorera hamwe dushishikariza abaturage gusobanukirwa n’amategeko tubashishikariza  kwiyunga, binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, mbese bikanyura mu bumwe n’ubwiyunge, ibi bizatuma bazigama ayo batakazaga mu ngendo bikaba bidindiza iterambere, kandi mu nteko z’abaturage iki kibazo cyakemuka bitaba ibyo bikarangirira mu bunzi”.

Abanyakamonyi ngo uburenganzira bwa Muntu ni bwo bubaraje inshinga

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice ubwo yasozaga aya mahurwa yabaye mu gihe cy’iminsi ibiri;we ashimira IMRO,  ku mahugurwa igenda itanga ku nzego zinyuranye zegereye umuturage kandi zibana  nab o buri munsi.

Yagize ati: “Aya mahugurwa ni nyafata nk’imwe munyunganizi ikomeye idufasha kuko nta muntu wamenya akarengane utaramenya neza ikkurengera, umuturage rero birakwiye ko asobanukirwa amategeko, na twe ibi ni ibintu dushyizemo umwete, mu gutoza umuturage kurangiza ibibazo bye binyuze mu bwiyunge aho kwirirwa asiragira mu nkiko”.

Ihorere Munyarwanda(IMRO) ikora ibikorwa bijyanye n’uburenganzira bwa Muntu n’ubutabera, aho  ikaba ifatanya n’indi miryango nka Glhid, ihuri ry’imiryango itari iya Leta mu bikorwa byo kubaka ubushobozi bwa Sosiyete Sivile,  zikora mu butabera no mu burenganzira bwa Muntu,  mu rwego rwo kubaka ubutabera buhamye.

Imro ikorera mu turere twose tw’u Rwanda; muri Kamonyi rero hakaba hahuguwe imiryango itegamiye kuri Leta n’abafatanyabikorwa bagera kuri 30. Imro ikaba yaratangiye ibikorwa byayo  byo guharanira uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda mu 1999.

 

 

 

 893 total views,  2 views today