Abacuruzi bategetswe kugura imbunda zishe Abatutsi10 Kamena 1994

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ku wa 10 Kamena 1994, intambara yari ikomeye hafi y’Umujyi wa Gitarama hagati y’ingabo za Guverinoma yakoraga Jenoside n’iza FPR-INKOTANYI. Guverinoma ya KAMBANDA yakomeje gushaka uburyo bwo guha abaturage imbunda n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kwihutisha Jenoside, ifata icyemezo cyo gutegeka abacuruzi kugura imbunda zabo bwite bakoresha mu bwicanyi n’izo bagurira abaturanyi. Byari mu mugambi wa Jenoside utihishiriye kandi Guverinoma niyo yabaga iwuyoboye.

Abacuruzi bategetswe kugura imbunda zabo bwite n’izo guha abaturage

Nkuko bigaragara muri Agenda ya NYIRAMASUHUKO, ku itariki 10 Kamena 1994, habaye inama ya Guverinoma isuzuma ingingo nyinshi, ariko itagarukagwaho buri munsi ni ijyanye n’uburyo Jenoside yakorwaga. NYIRAMASUHUKO yanditse ko hasuzumwe uburyo “auto-defense civile” ikwiye kwihutishwa hose mu gihugu. Hemejwe ko kugira ngo haboneke imbunda zihagije, buri mucuruzi asabwa kugura imbunda byibura ebyiri, imwe ikaba iye, indi igahabwa abaturanyi mu gice atuyemo.

Hanemejwe ko no mu mashuri izo mbunda zitangwa ku buryo buri kigo kigira imbunda icumi. Iyo nama yagaragaje kandi ko muri Gisenyi hakenewe gushyira imbaraga muri “auto-defense civile” ngo ntabwo igenda uko babyifuza, ariko muri Butare ho bishimira ko igenda neza ndetse iyo Perefegitura yongererwa miliyoni ebyiri (2.000.000 frw) z’amafranga y’u Rwanda yo gukomeza iyo gahunda. Bisobanuye ko Guverinoma ariyo yatangaga amafranga yo gukora ubwicanyi kandi ikabugenzura.

Guverinoma ya Kambanda yatanze imbunda mu baturage inishimira ko iyicwa ry’Abatutsi ririho rigenda uko Guverinoma ibishaka

Mu byasuzumwe n’Inama ya Guverinoma yo ku wa 10 Kamena 1994, harimo uburyo imbunda zikwiye gukomeza gukwirwakwizwa mu baturage, ni ukuvuga cyane cyane mu Nterahamwe.

Nkuko NYIRAMASUHUKO yabyanditse muri Agenda ye, hishimiwe uburyo icyo gikorwa cyagenze neza mu kare k’imirwano ka Rulindo ndetse umuyobozi w’ingabo muri ako gace arabishimirwa. Hanashimwe imikoranire yari hagati ya ba superefe wa Rushashi muri Kigali Ngari n’uwa Kiyumba muri Gitarama mu gikorwa cya “auto-defense civile” hifuzwa ko inzo ngero zabera n’abandi amasomo.

Mu Ruhengeri hashimwe uburyo Liyetona Koloneli Marcel BIVUGABAGABO ayoboye ibikorwa bya “auto-defense civile”, havugwa ko muri Komini Kinigi mu Ruhengeri hatanzwe imbunda ijana na makumyabiri (120). Ariko hagaragazwa impungenge ko ubuyobozi bw’ingabo muri Butare ngo bufite akahagari.

Minisitiri Kambanda nawe yashimangiye ko umusivire akwiye kwigurira intwaro akanayitunga (foto internet)

Ibi byemezo byo gukaza ingamba zo gutanga intwaro binagaragara muri Agenda ya NGIRABATWARE Augustin wari Minisitiri w’igenamigambi aho yanditse ko “auto-defense civile” muri Gitarama, Gisenyi na Ruhengeri ikorwa mku buryo bushimishije. NGIRABWATWARE anongeraho ko amafranga miliyoni mirongo itanu (50.000.000 frw) agenewe icyo gikorwa hose mu gihugu ahita atangwa ako kanya (deblocage immediate). Twibutse ko iyi ari ingengo y’imari y’inyongera ya “auto-defense civile” yari yemejwe mu nama ya Guverinoma yo ku wa 09 Kamena 1994.

NYIRAMASUHUKO kandi yanditse ko Guverinoma yishimiye ko abaturage bose bamaze kumva neza ibyo basabwa muri gahunda ya “auto-defense civile”, ivuga ko bose bamaze kuyigira iyabo kandi barayitabira uko bikwiye. Bivuze ko Guverinoma ya KAMBANDA yishimiraga ko ikorwa rya Jenoside ririho rigera ku ntego yaryo hose mu gihugu yo kumaraho Abatutsi. Hemejwe ko abayobozi b’imidugudu (selire) na ba Burugumesitiri bahabwa ishimwe kubera icyo gikorwa bakoze neza.

Ariko Guverinoma yababajwe nuko Burugumesitiri wa Komini Butamwa, Laurent TWAGIRAYEZU, ngo yahunze Komini ye kandi mu biro bye basangamo imbunda mirongo inani (80) yari ataratanga. Birumvikana koi zo mbunda zahise zihabwa Interahamwe ngo zizikoreshe mu bwicanyi. Burugumesitiri TWAGIRAYEZU Laurent yari uwo mu Ishyaka rya MDR.

Umwihariko wahawe Perefegitura ya Kibuye

Nubwo muri iyo nama Guverinoma ya KAMBANDA yishimiye ko Jenoside iriho igera ku mugambi wayo, hari aho basanze bitaranozwa uko babyifuza. NYIRAMASUHUKO yanditse muri Agenda ye ko ku Kibuye hari ikibazo cy’abahutu benshi bemera amatwara ya FPR-INKOTANYI ngo kubera ko Seth SENDASHONGA ariho akomoka. Hatanzwe urugero rwa Komini Rwamatamu yayoborwaga na Burugumesitiri Abeli FURERE wari mwene nyina wa Seth SENDASHONGA.

Agenda ya NGIRABATWARE nayo igaragaza ko icyo kibazo kizweho nubwo we yanditse bike kurusha ibya NYIRAMASUHUKO. NGIRABATWARE yanditse ko muri Kibuye, FPR yakozeyo ubucengezi ibona abayoboke b’abahutu.

Nyamara, FURERE Abel yakoze Jenoside nubwo Guverinoma yavugaga ko kuba ari mwene nyina wa Seth SENDASHONGA hari ikibazo biteye. Komini Rwamatamu yaje ku isonga rya Jenoside no guhera muri 1992 ni hamwe mu hatangijwe iyicwa ry’Abatutsi muri Kibuye kimwe no muri Komini Gishyita byari byegeranye.

Guverinoma yanahimbye ikinyoma kizwe muri iyo nama yo ku wa 10 Kamena 1994 cyo kuvuga ko Inyenzi zageze mu Bisesero. Niko NYIRAMASUHUKO yabyanditse muri Agenda ye.

Nkuko byagaragaye mu minsi yakurikiyeho yo mu kwezi kwa Kamena 1994, icyo kinyoma cyo kubeshya ko mu Bisesero hari Inkotanyi cyari urwitwazo rwo gushaka uburyo bwo kohereza abasilikare kurimbura Abatutsi bari basigaye mu misozi ya Bisesero bahanganye n’Interahamwe.

Ikibabaje kurushaho nuko Guverinoma yemeje ko Abatutsi bo mu Bisesero bicwa ariko muri iyo nama yo ku wa 10 Kamena 1994 ifata icyemezo ko antenne ya radio iri ku musozi wa Karongi yo yagombaga kurindwa. Bisobanuye ko antenne yari ifite agaciro karenze ubuzima bw’Abatutsi.

Minisitiri w’Ingabo Augustin BIZIMANA, yasabye ko abasenyeri b’Abatutsi bicwa

Mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) hatanzwe ubuhamya bw’umutangabuhamya wiswe XX kubera impamvu z’umutekano we. Uyu mutangabuhamya yahoze ari umwe mu bagize Guvderinoma ya KAMBANDA. Yatangaje ko mu nama ya Guverinoma yo ku wa 10 Kamena 1994, yatangajwe no kumva Minisitiri w’ingabo, Augustin BIZIMANA, asaba kwica abasenyeri b’Abatutsi.

Uwo mutangabuhamya yatangaje ko mu ijambo rye, Minisitiri BIZIMANA yisobanuye avuga ko icyo asabye gihuje n’icyifuzo cy’abayobozi b’ingabo bari basabye ko abasenyeri gatorika b’Abatutsi babiri, Mgr GAHAMANYI Jean Baptiste na Mgr KALIBUSHI Wenceslas bicwa, ngo mu rwego rwo guhorera abasenyeri bandi batatu: Mgr Tadeyo NSEGIYUMVA, Mgr Visenti NSENGIYUMVA na Mgr Yozefu RUZINDANA bari barashwe n’abasilikare ba FPR ku wa 05 Kamena 1994 I Kabgayi.

Uyu mutangabuhamya XX yavuze ko yatangajwe cyane ko kubona igitekerezo nk’icyo cyo kwica gisuzumirwa mu nama ya Guverinoma, kigahabwa umwanya uhagije, akavuga ko we yakirwanyije. Anasobanura ko inama yarangiye nta mwanzuro bafashe kuri iyo ngingo ngo kuko KAMBANDA yashoje inama yihuse ababwira ko agomba kujya gushyingura nyina wa Protais ZIGIRANYIRAZO, ko iyo ngingo bayisubika, bakazongera kuyisuzuma ubutaha.

Mu ba Minisitiri Umutangabuhamya yavuze yibuka bari muri iyo nama harimo: MUGENZI Justin, Prosper MUGIRANEZA, Pauline NYIRAMASUHUKO, Edouard KAREMERA na Augustin NGIRABATWARE, agasobanura ko mu nama za Guverinoma hari igihe bamwe mu ba Minisitiri batazitabiraga kuko babaga bagiye mu bukangurambaga muri za Perefgitura bari bashinzwe.

Icyakora twasobanura ko Mgr KALIBUSHI atari Umututsi nkuko uyu mutangabuhamya yabivuze, ahubwo yari Umuhutu ukomoka mu Byimana, akaba atari intagondwa, yari umunyakuri, yarwanye cyane ku Batutsi haba muri Jenoside na mbere yayo, ndetse muri Jenoside interahamwe n’abasilikare ba Leta ya KAMBANDA bashatse kumwicana n’Abatutsi inshuro nyinshi.

Inama za Guverinoma ya KAMBANDA zabaye mu kwezi kwa Kamena 1994 zigaragaza ku buryo busesuye uruhare rw’iyo Guverinoma mu mugambi wo gutsemba Abatutsi. Imbaraga nyinshi zashyizwe mu gukomeza gahunda yo kugura intwaro no kuzitanga mu baturage no gukangurira abaturage gukomeza gushakisha Abatutsi bataricwa no kubica kandi ababikoze batyo kurusha abandi bakagenerwa igihembo cyashyizweho na Leta. Iyo FPR-INKOTANYI idatsinda urugamba ngo ihagarike Jenoside, nta gace na kamwe k’u Rwanda kaba kakirangwamo Umututsi. Abahakana umugambi wa Jenoside bajye bazirikana ibi bimenyetso.

Iyi ni inyandiko dukesha Dr BIZIMANA Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

 

 1,246 total views,  2 views today