Amakuru

Kigali: Abamotari barasabwa gukoresha mubazi kugira ngo bamenye uko moto zabo zinjiza

 

Yanditswe na Bagabo Eliab

Uretse kuba abamotari bakwiye gukoresha mubazi mu kwishyurwa amafaranga n’abagenzi baba batwaye kuri moto zabo, mu rwego rwo kwirinda Coronavirus no kuyikwirakwiza, abamotari barasabwa gushyira ingufu mu gukoresha mubazi kugira ngo nanone bamenye uburyo moto zabo zinjiza.

Kuri ubu  mu mugi wa Kigali, izi mubazi zirigutangirwa ku buntu kandi imwe ifite agaciro k’ibihumbi 250,aho nibura kugeza ku wa 1Kamena 2020, hazaba hamaze gutangwa izigera ku bihumbi 10.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu( RURA) Anthony Kulamba, ashimangira ko gukoresha mubazi kuri za moto binyuze mu ikoranabuhanga, rizajya rifasha umumotari kumenya uburyo moto ye yinjiza, kandi akamenya uburyo urugendo yakoze rwinjije

Yagize ati: “ Umumotari agomba gukoresha  mubazi kugira ngo bigabanye umwanya yajyaga amara yumvikana n’umugenzi ku mafaranga y’urugendo kuko ubu igiciro cy’urugendo cyamaze gutangazwa. Mubazi zirahari kandi zirimo gutangwa mu Mujyi wa Kigali, abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bagomba gutangira bazifite, abo mu ntara bo hari izatumijwe ziri hafi yo kwinjira mu gihugu na bo zizabageraho, ariko kandi mu gihe izi mubazi zitaragera kuri bose abagenzi n’abamotari bakwiye kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki ahubwo bakwiye gukoresha amakarita”.

Mubazi kuri moto ni ngombwa cyane kuko ngo izafasha umumotari kumenya ibyo yinjize

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abangenzi kuri moto Daniel Ngarambe, avuga ko abamotari biteguye gukurikiza amabwiriza yose  kandi akaboneraho no gusaba abamotari kwitondera iyi gahunda ya za mubazi bazifungura mu gihe batangiye urugendo.

Yagize ati: “Abamotari bitonde kuko nanjye nshobora kuza nkagutega ngira ngo ndebe uko ukurikiza amabwiriza. None se bazabwirwa n’iki uwo batwaye! Kudashyiraho mubazi bivuze gushaka kwishyurana mu ntonki kandi ari byo turi kwanga .Umumotari uzajya akuraho mubazi yitwaje ngo atwaye umugore we bagiye mu bukwe cyangwa se mu bindi azajya ahanwa, barasabwa kwitwararika kuri iyi ngingo rwose, kuko amabwiriza n’amategeko bizubahirizwa”.

Kugeza ubu ngo igiciro kizaba ari amafaranga 300 kuri kilometero ebyiri;aho mumotari azajya yishyuza umugenzi abanje kwerekwa uburebure bw’urugendo akoze, ibyo bikiyongeraho kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo umumotari abashe kwishyura 10% by’amafaranga yishyuwe kuri mubazi.