Amakuru

Gakenke: Imvura idasanzwe imaze guhitana  abaturage bagera   ku ikenda

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi, 2020 rishyira uwa 7 Gicurasi, 2020  yahitanye abaturage bagera ku ikenda mu karere ka Gakenke mu mirenge inyuranye,nka Nemba, Janja, n’ahandi , hakiyongeraho ,amazu imyaka n’ibindi ibintu bihangayikishije, ubuybozi n’abaturage.

Iyi mvura yaguye muri Gakenke yafunze umuhanda Musanze-Kigali, aho mu murenge wa Kivuruga ibitengu byafunze umuhanda;ikaba kandi yangije ibiraro .

Umwe mu baturage baganiriye na Rwandayacu.Com Nsabibana Clement wo mu murenge wa Nemba, yavuze ko iyi mvura mu by’ukuri ngo yatangiye kugwa mu masamunani z’ijoro

Yagize ati: “ Imvura yadukozeho cyane kuko yadutwariye abantu n’ibintu, aba bantu uko ari batatatu ni abo mu muryango wacu, bishwe n’isuri yatwaye amazu biturutse ku mazi yohereje mu ngo, iyi mvura yatangiye kugwa  mu gihe cya samunani z’ijoro, ntabwo twamenye ko aba bantu batwawe n’imvura yohereje amazi ava ku musozi wa Kabuye, ubu ingamba ni ugukomeza kwirinda gutura mu manegeka”.

Kubera imitere y’imisozi ya Gakenke  n’imiturire ,iyo imvura ije ari nyinshi itwara imyaka n’imitungo inyuranye

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias na we ashimangira ko abantu bahitanwe n’ibiza by’iyimvura idasanzwe kugeza ubu imibare bafite aria bantu bagera ku ikenda bitabye Imana.

Yagize ati: “ Ni byo koko ku ikubitiro twamenye ko abaturage bagera kuri  batandatu bazize imvura idasanzwe, ubu rero hariyongeraho n’abandi baturage bo mu murenge wa Muzo, hari utugezi dutatu tuva muri uyu murenge dukomeje guteza isuri, iyi mvura kandi yafunze umuhanda uhuza umurenge wa Muzo na Janja, ikindi ni uko ikiraro gihuza intara y’amajyaruguru n’Amajyepfo ubuhahirane ntibworoshye, turasaba abaturage bose bari ahantu habashyira mu kaga ko bahava bakajya mu mashuri, kugira ngo tudakomeza gutakaza abaturage”.

Iyi mvura yafunze umuhanda Kigali-Musanze, aho imodoka zituruka I Kigali kugeza ubu zagumye mu gice kivayo , mu gihe iziva I Musanze na  zo zitarenze aho ziri.