Abanyarwanda bigaga i Goma bagiye kwigishwa Icyongereza kugira ngo bakomeze amasomo mu Rwanda

Abanyeshuri 426 bo mu Rwanda bigaga mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ukwezi batiga bagiye gutangira kwigishwa Icyongereza kugira ngo bakomeze amashuri yabo mu Rwanda.

Ibi byemejwe n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, kuri uyu wa Gatanu ubwo yasuraga ikigo cya Centre de la Fraternite bagiye gutangira kwigishirizwamo icyongereza bitegura kuzigira mu Rwanda umwaka utaha w’amashuri .

Dr Isaac Munyakazi yavuze ko uretse abanyarwanda, n’abanye-Congo batuye mu Rwanda bifuzaga kwiga mu Rwanda bahawe rugari.

Yagize ati “ Twabakuyeyo kuko iyo abantu biga bava mu gihugu bajya mu kindi haba hari hakurya hariya twanaguma hano iwacu. Hari n’abakongomani batangiye gushima uburezi dutanga kuburyo bavuga ngo ese ko dufite ibyo dukora mu Rwanda ari naho dutuye kuki twajya dusubira mu Kongo kwigayo kandi ibyo dukora biba mu Rwanda’’.

Yakomeje avuga ko babujije abo banyeshuri gukomeza kwambuka byatewe ahanini n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi muri Congo.

Biteganijwe ko buri mwana azasubizwa mu cyiciro yari agezemo abari bageze igihe cyo kwimuka bakazimuka ari nako bafashwa kwimenyereza Icyongereza kuburyo nta kizahungabana.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane, ubwo aheruka gusura akarere ka Rubavu yasabye abaturage kwirinda kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagiye gushaka ibyo babona mu Rwanda, n’abagiyeyo bakitwararika kubera icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Mujyi wa Goma.

Taliki 2 Nzeli 2019 nibwo abanyeshuri b’Abanyarwanda bo mu mujyi wa Gisenyi biga i Goma muri DR Congo bangiwe kwambuka ngo bajye gutangira amasomo y’umwaka wa 2019-2020 yari yatangiye uwo munsi.

 1,181 total views,  2 views today