Rwanda: Gusura abagororwa byahagaritswe kubera korona virusi.
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.
Ubuyobozi bw’Urwego Rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda buratangaza ko gusura abari muri gereza zo mu Rwanda bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 21 ni ukuvuga ibyumweru bibiri kugira ngo harebwe ko iki cyoreza Korona Virusi cyakwirindwa.
Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru w’urwego rw’igihugu Rushinzwe imfungwa n’abagororwa George Rwigamba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2020.
Yagize ati: “ Imfungwa n’abagororwa basurwa n’abantu banyuranye hano harimo abo mu miryango yabo , abacamanza baba bababuranira , ababajyana kwa muganga, nyuma rero aho mu Rwanda ndetse no ku isi hamaze kugaragarira icyorezo cya Korona Virusi, hafashwe ingamba ko gusura muri gereza bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bitatu kugira ngo tubanze turebe ko iki cyorezo cyagabanuka, ibi twabikoze kugira ngo dukomeze turinde abari muri gereza, kandi abagororwa bo barangije kubibwirwa, hazajya hasohoka umuntu urembye cyane”.
Uyu Muyobozi mukuru wa RCS George Rwigamba, akomeza avuga ko abafite abantu muri gereza bakwiye kubyihanganira ku ibi biri mu rwego rwo gukomeza gukumira iki cyago.
Ku birebana no kuba yenda abagororwa nabo bakomorerwa na bo bakajya mu miryango yabo nk’uko bifatirwa abantu baba ari benshi nk’abanyeshuri ku buryo bataha na bo Rwigamba yavuze ko atariko ku bagororwa bimeze.
Yagize ati: “ Abagorwa ni abantu baba bagomba kurangiza ibihano byabo, aba rero iriya gahunda yo kubohereza mu miryango yabo ntihari ahubwo turakomeza kubarindira umutekano wabo ndetse hakoreshwe uburyo bwose bwo gukumira Korona Virusi mu magereza, kuko aba bo ni umwihariko , kuko baba bafite ibyo bakurikiranyweho.
Bamwe mu baturage bo muri Musanze, bafite abafungiye muri Gereza ya Musanze bavuga ko kiriya kifuzo cyafashwe na RCS , ari ingirakamaro mu rwego rwo kurinda abagorwa icyorezo cya korona Virusi.
Umwe mu baturage bo muri Musanze, hyagize ati: ” Kuba gereza zifunze urujya n’uruza mu baturage basura bagenzi babo bafunzwe ni igikorwa kiza kuko ubundi tubagemurira bimwe mu biribwa twahashye mu masoko, ubundi tukaba tuvuye hanze dufite ubuzima bunyuranye dushobora kubahumekera rero tukabanduza cyane ko iba itagaragara ku muntu uyirwaye, tugiye gutegereza iyo minsi ishire uko ari 21 , turebe uko bimeze niba koko yagabanuka”.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa za Gereza 13, zikaba zicumbikiye imfungwa n’abagororwa 74.000, izi ngamba rero zafashwe kugira ngo bakomeze kubungabunga ubuzima bwabo.